RFL
Kigali

KIPM2017: Mu bakinnyi 6 baserukiye inkambi ya Mahama, umwe yatwaye igihembo mu gice cya Marato (Half Marathon)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/05/2017 14:30
0


Niyonsaba Ferdinand, umurundi uba mu nkambi y’impunzi iri i Mahama mu Karere ka Kirehe yitwaye neza mu irushanwa ryitiriwe Amahoro mu mukino ngororamubiri, atahana umwanya wa gatanu (5) mu bakinnyi batandatu (6) bahawe ibihembo ku Cyumweru ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 13.



Niyonsaba yari umwe mu bakinnyi batandatu bari baserukiye inkambi ya Mahama nk’uko Twahirwa Alfred umuyobozi ucungira hafi ibyo kuzamura impano z’abana no kubitaho mu nkambi ya Mahama yabitangarije INYARWANDA.

Ferdinand ni umukinnyi uba i Mahama akaba asanzwe akorana imyitozo n’abandi ba Athletes bo mu nkambi bafite ikipe dusanzwe dukurikirana. Batandatu muri bo bari baje kwitabira Kigali International Peace Marathon hanyuma Ferdinand aba uwa gatanu. Twahirwa Alfred

Twahirwa wigeze kuba umunyamabanga mu ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) yakomeje avuga ko uyu Niyonsaba Ferdinand asanzwe ari umuhanga mu myitozo akorana n’abandi basanzwe banafite impano.
Asanzwe ari umuhanga cyane kandi hari n’abandi bana b’abahanga ndetse twizera ko mu myaka micye iri imbere tuzagira abandi bitwara neza”. Twahirwa Alfred

Niyonsaba Ferdinand yabaye uwa gatanu mu gice cy’abakinnyi basiganwaga intera ya kilometero 21 (Half-Marathon) akoresheje isaha imwe, iminota itandatu n’isegonda rimwe (1h6’1”).

Uyu mwaya yegukanye watumye ahabwa ibihumbi magana ane by’amafaranga y’u Rwanda.

Dore uko bakurikiranye mu gice cya marato (Half-Marathon/Abagabo)

 1.Bartile Kiptoo (Kenya/1h4’24”)

2.Ezekiel Kimeli (Kenya/1h5’38”)

3.Hakizimana John (Rwanda/1h5’48”)

4.Bomen Josphat (Kenya/1h5’59”)

5.Niyonsaba Ferdinand (Rwanda/1h6’1”)

6.Kimei Moses (Kenya/1h6’6”)

Ese Twahirwa Alfred asobanura ate icyo ashinzwe i Mahama, ibyo bamaze gukora n’intego bafite mu myaka itatu iri imbere?

"Nari SG (umunyamabanga) muri FERWAHAND ariko ubu ndi President wa Gorillas Handball Club hanyuma ariko i Mahama nkaba mpakora nk' umuyobozi wa Save the Children /Humanitarian Program. Mu byo dushinzwe rero hakaba harimo n'imikino no gufasha impunzi zihari kugaragaza impano zabo no kwitabira amarushanwa atandukanye tunabashakira ibyangombwa byose. Athetisme rero, Handball, Football, traditional cultural groups/ Ingoma z'abarundi kimwe n'ikipe ya Taekwond nayo iherutse kwitabira irushanwa mpuzamahanga ryabereye i Kigali, Ikipe ya Basketball nayo ikomeye yanatsinze ikipe y'Akarere ka Kayonza, Football iherutse kunganya na Rwamagana City, Seating Volleball nayo iherutse gukina n'ikipe ya Kirehe n'andi makipe....Turayafasha dufatanyije na UNHCR kandi turateganya gukomeza guteza imikino imbere kuko bafite impano nyinshi birashoboka ko bwa mbere mu Rwanda hazava abantu bazajya muri Olympic games as team refugee in Tokyo 2020.", Twahirwa Alfred

Ugturuka ibumoso:Niyonsaba Ferdinand yabaye uwa gatanu, Bomen aba uwa kane mu gihe Kemei Moses yabaye uwa gatandatu

Niyonsaba Ferdinand (uwa mbere ubanza ibumoso) yabaye uwa gatanu mu bakinnyi batandatu bahembewe kwitwara neza mu gusiganwa igice cya Marato (Half-Marathon)

Niyonsaba Ferdinand niwe watahanye igihembo mu bakinnyi batandatu baserukiye inkambi ya Mahama

Niyonsaba Ferdinand niwe watahanye igihembo mu bakinnyi batandatu baserukiye inkambi ya Mahama

Twahirwa Alfred wahoze ari umunyamabanga muri FERWHAND kuri mu byo ashinzwe harimo no guteza imbere siporo harebwa abakinnyi baba mu nkambi ya Mahama

Twahirwa Alfred wahoze ari umunyamabanga muri FERWHAND kuri mu byo ashinzwe harimo no guteza imbere siporo harebwa abakinnyi baba mu nkambi ya Mahama 

 Bartile Kiptoo (Hagati) niwe watwaye igihembo gikuru mu bagabo bakinnye igice cya marato

Muri iki gice cya marato (Half-Marathon) umunyarwanda Hakizimana John (ubanza iburyo) yatahanye umwanya wa gatatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND