RFL
Kigali

Manishimwe Djabel wizihiza imyaka 19 hari icyo yishimira kurusha ibindi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/05/2017 15:28
2


Manishimwe Djabel ukina hagati aca ku ruhande mu ikipe ya Rayon Sports kuri ubu arizihiza imyaka 19 amaze ageze ku isi, imyaka yujuje ari mu ikipe yishimira kuba arimo kurusha ibindi bintu byose biri ku isi.



Kuva yasinya muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino 2014-2015, Manishimwe avuga ko ikintu cya mbere kimushimisha ari uko akina mu ikipe ya Rayon Sports.

Ikintu cyanshimishije kuva nabaho ni ukuba nkinira ikipe ya Rayon Sports. Manishimwe Djabel

Uyu musore w’imyaka 19 avuga ko afite intego yo kuzakina ku mugabane w’i Burayi mbere yo kugira imyaka 23, gusa avuga ko biramutse byanze atacika intege ahubwo ko yafata indi gahunda.

Mfite indoto zo kuzakina i Burayi byibura mbere y’imyaka 23. Oya! Niyo ntego, gusa byanze nibwo uhindura ukagira izindi gahunda. Urumva ntibyaba birangiye. Manishimwe

Manishimwe yabonye izuba kuwa 10 Gicurasi 1998, avukira mu murenge wa Kiramuruzi, Akarere ka Gatsibo mu ntara y’iburasirazuba. Avuka kuri Ngwabijabahizi Suleiman na Mukademokarasi Yasina. Uyu musore niwe mfura mu muryango w’abana batanu barimo abahungu batatu n’abakobwa babiri.

Yize amashuli abanza ku ishuli rya Gakenke Primary School mu karere ka Gatsibo mbere yo kugana mu mashuli yisumbuye mu ishuli rya Gakoni Secondary School aho yize amashuli y’icyiciro rusange (Tronc-Commun).

Amaze kurangiza iki cyiciro, yahise yitabazwa na Ecole Secondaire de Rukara kuzajya kuhiga akanabakinira umupira w’amaguru mu 2012 aho yize ibijyanye na mudasobwa (Computer Science).

Nyuma y’umwaka umwe yahise ajya kwiga mu ishuli rya St.Patrick Secondary Scghool ahakomereza amasomo y’umwaka wa gatanu. Aha ntiyahatinze kuko yahize igihe gito kuko umwaka wa Gatanu yawurangije muri Ecole Secondaire Espanya (Nyanza).

Yaje kujya mu igeragezwa mu Isonga FC agikina muri SEC Academy. Yakomereje mu Isonga FC akinana n’abakinnyi nka Savio Nshuti Dominique, Niyonzima Olivier n’abandi bari muri iyi kipe. Yaje kuva mu Isonga FC  (2013/2014) imaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere  ubwo yari ifashwe na Seninga Innocent bimuviramo guhita agana muri Rayon Sports ubwo yari ikiri mu Karere ka Nyanza.

Ubwo Isonga yari imaze kumukuraho amaboko, Manishimwe yagiye muri Kiyovu Sport akoraho igeragezwa aranaritsinda ariko bananiranwa bigeze ku mushahara bari kuzajya bamuha.

Uyu musore avuga ko impano yo gukina ruhago ayikomora ku mubyeyi we Ngwabijabahizi Suleiman wakiniye ikipe ya Zebre ariko aza kuyivamo kubera ikibazo cy’imvune.

Manishimwe Djabel yasinye amasezerano ya mbere muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino 2014-2015 aho yagiye agorwa no kubona umwanya wo gukina kugeza igihe David Donadei yaziye mu mwaka w’imikino 2015-2016 akamuha umwanya mu irushanwa rya Star Times.

KANDA HANO WUMVE UNAREBE AMATEKA ARAMBUYE YA MANISHIMWE DJABEL WAMABARA NIMERO 28 MURI RAYON SPORTS

Imanishimwe Djabel w'imyaka 19 ubwo yari ku mupira Rayon Sports itsinda Kirehe FC ibitego 2-1

Imanishimwe Djabel w'imyaka 19 ubwo yari ku mupira Rayon Sports itsinda Kirehe FC ibitego 2-1

Nubwo akina aca ku ruhande cyangwa agakina inyuma ya barutahizamu, Manishimwe Djabel burya ngo yanakina imbere ya ba myugariro (Holding-Midfielder)

Nubwo akina aca ku ruhande cyangwa agakina inyuma ya barutahizamu, Manishimwe Djabel burya ngo yanakina imbere ya ba myugariro (Holding-Midfielder)

Manishimwe Djabel afite inzozi zo kuzakina i Burayi atarageza imyaka 23

Manishimwe Djabel afite inzozi zo kuzakina i Burayi atarageza imyaka 23

Manishimwe Djabel avuga ko Bizimana Djihad na Usengimana Fasutin aribo bamuguriraga amandazi ubwo yari akiri mu igeragezwa muri Rayon Sports

Manishimwe Djabel avuga ko Bizimana Djihad na Usengimana Fasutin aribo bamuguriraga amandazi ubwo yari akiri mu igeragezwa muri Rayon Sports

Manishimwe Djabel akunda kuvuga ko Savio Nshuti Dominique ari inshuti ye ikomeye

Manishimwe Djabel akunda kuvuga ko Savio Nshuti Dominique ari inshuti ye ikomeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sitiveni6 years ago
    19 ans niyo afite nukuvuga ko yageze muri Rayon afite 15 ans akinira Isonga afite 13 ans???????? Bizajya bibavuna nibajya gukina iburayi kuko ho babapima imyaka muzabaze abagiye gukorayo igeragezwa????
  • Mahori6 years ago
    umuntu wigaga muwa 4 secondary muri 2012 ubu koko afite imyaka 19 gusa muri 2017 ??? ariko ntimukabeshye mwa bakinnyi mwe. ikibazo rero nuko mwagaragaje igihe yigiye secondary.......harimo ikibazo





Inyarwanda BACKGROUND