RFL
Kigali

Lionel Messi yanditse amateka mashya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:5/05/2024 9:16
0


Umunya-Argentine, Lionel Messi urimo uritwara neza muri Inter Miami, yanditse amateka mashya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru nibwo muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya Major League Soccer yakomezaga gukinwa.

Ikipe ya Inter Miami ikinamo ibyamamare byanyuze muri FC Barcelona yatsindaga ikipe ya NY Red Bulls ibitego 6-2. Muri ibi bitego 6 byose Lionel Messi yabigizemo uruhare.

Ku munota wa 48 yahaye umupira uwitwa Rojas, atsinda igitego cya 1 maze ku wa 50 ahita yitsindira icya 2 ahawe umupira na Luis Suarez. Ku wa 62 Lionel Messi yongeye guha umupira Rojas wavuyemo igitego ndetse ku wa 68,75 no ku wa 81 ahereza imipira Luis Suarez yavuyemo ibitego.

Ibi byahise bituma aba ariwe mukinnyi wa mbere mu mateka ya Major League Soccer ugize uruhare rw'ibitego byinshi mu mukino umwe.

Muri rusange amaze kugira uruhare rw'ibitego 1205 kubera ko amaze gutsinda ibitego 833 ndetse yanatanze imipira 372 yabivuyemo.

Lionel Messi ari kwitwara neza muri uyu mwaka w'imikino kubera ko kugeza ubu amaze gukina imikino 11 akaba yaratsinzemo ibitego 12 ndetse anatanga imipira 11 yabivuyemo.

Ibi yabikoze kandi nyuma y'uko yegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza w'ukwezi kwashize kwa 4 muri Major League Soccer.

Nubwo Messi ufite Ballon d'Or 8 yakoraga amateka ariko na mukeba we Cristiano Ronaldo nawe ku munsi w'ejo yatsindaga ibitego 3 (hat-trick) mu mukino wa shampiyona Al Nassr yanyagamo Al Wedha ibitego 6-0. Iyi ni hat-trick ya 66 yatsindaga mu buzima bwe bwose bw'umupira w'amaguru.


Imibare ya Lionel Messi muri uyu mwaka w'imikino 


Lionel Messi amaze kugira uruhare rw'ibitego 1205 


Lionel Messi asuhuzanya na Luis Suarez nyuma yo kumuha imipira 3 yavuyemo ibitego 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND