RFL
Kigali

BAL: APR BBC yatangiye itsinda bigoranye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:4/05/2024 19:37
1


Ikipe ya APR Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League, yatangiye itsinda na US Monastir bari kumwe mu itsinda rya Saharan Conference.



Kuri uyu wa Gatandatu saa kumi n'iminota 30 ni bwo muri Dakar Arena i Dakar muri Senegal hatangiye gukinwa imikino ya BAL 2024 muri Saharan Conference. Ikipe ya APR BBC niyo yatangiye ikina na US Monastir yo muri Tunisia.

Ikipe y'Ingabo z'igihugu nyuma y'uko yari imaze iminsi 3 iri muri Senegal yitegura neza, yinjiye mu mukino ubona ikina neza ibifashijwemo n'abakinnyi barimo Axel Olenga Mpoyo bitwaraga neza maze agace ka mbere karangira amakipe yombi anganya amanota 20-20.

Mu gace ka Kabiri nabwo ikipe y'Ingabo z'igihugu yaje irwana ibifashijwemo n'abarimo Adonis Filer birangira igice cya mbere kirangiye ari amanota 40 ya US Monastir kuri 39.

Mu gace ka Gatatu niho byaje gupfira APR BBC irasigara, karangira ari amanota 55 ya US Monastir kuri 52. 

No mu gace ka Gatatu ari na ko ka nyuma nabwo ikipe ya APR BBC yaje ikina neza ariko ikaba irwana no guturuka inyuma bitewe nuko US Monasitir yabaga iri imbere mu bijyanye n'amanota.

Abasore barimo Axel Mpoyo bakoze akazi gakomeye maze agace ka nyuma kabura amasegonda atatu ngo karangire US Monistir ibarusha amanota 3 ariko uwitwa Noel Obadiah ahita akora amateka 3 birangira banganyije amanota 78 kuri 78.

Mu minota 5 y'inyongera APR BBC yahise iza ikora ibitatekerwazaga n'abenshi maze birangira itsinze amanota 89 kuri 84.

APR BBC izasubira mu kibuga ku munsi wejo ikina na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mbonimpa Alexis1 week ago
    Mfite ikibazo mpora nibaza iyo nsoma Title z'inkuru zanyu. Iyo mujya kwandika ngo "APR BBC YATANGIYE ITSINDA BIGORANYE"; Iyo bigoranye muyishyiraho kubera iyihe mpamvu cyane iyo ma Equipe yacu yatsinze? Ko ntarabona igihe aba yatsinzwe mwanditse ngo "YATSINZWE BIGORANYE"?





Inyarwanda BACKGROUND