" RSAU ni sosiyete isanzwe, izishyurize abahanzi bayo gusa ... umuhanzi uzasinyana na yo tuzitandukanya na we " Aya magambo yavugiwe mu kiganiro ISI YA NONE cyaciye kuri Radio Rwanda kuwa Mbere tariki ya 24/04/2017 hamwe n’umunyamakuru Ferdinand Uwimana.
Muri iyi minsi haravugwa ko hagiye kujyaho uburyo bushya bwo kwishyuza abakoresha ibihangano by’abahanzi (mu ruhame) mu Rwanda hose, bikaba bizatangirira mu muziki.
Sosiyete Nyarwanda y'Abahanzi (Rwanda Society of Authors, RSAU) ni yoyatangaje ko izanye gahunda nshya mu Rwanda yo kwishuriza abahanzi nyarwanda bakajya bishyurwa n'ibinyamakuru bikoresha umuziki wabo ndetse n'abandi bose bawukoresha mu buryo butandukanye. Biranavugwa ko ndetse n’abakoresha indirimbo z’inyamahanga na bo bagomba kuzajya bishyura, ko iyi gahunda ibareba, nubwo hatagaragajwe uko bizakorwa n'uko bizakunda.
Ni ukuvuga ko amaradiyo, amateleviziyo, utubari, amahoteri, utubyiniro n’abandi bose bakoresha umuziki mu kazi kabo bazajya bishyuzwa. Cyakoze ntacyatangajwe ku buryo abahanzi bo bazajya bishyura ibitangazamakuru kugira ngo bibakorere Poromosiyo (kubamenyekanishiriza ibihangano) mu gihe iyi gahunda izaba itangiye kugirango byuzuzanye.
Mu kiganiro mpaka cyaraye kinyuze kuri Radio Rwanda cyari cyatumiwemo bamwe mu bayobora ibinyamakuru mu Rwanda ndetse basanzwe ari n'abahanzi barimo: Kakuza Nkuriza Charles uzwi nka KNC (Radio&Tv1), Mugabo Justin (Isango Star) ndetse n'umunyamakuru akaba n'umuhanzi Nshimiyimana Fikiri (Ziggy55). Hari kandi Olivier MUHIZI umwe mu bahagarariye Sosiyete izashyira mu bikorwa uyu mushinga (Sosiyete Nyarwanda y'Abahanzi, RSAU).
Muri iki kiganiro mpaka, byagaragaye ko uyu mushinga ugomba gusubirwamo ukigwa neza kugira ngo uzakoranwe ubwitonzi n'ubushishozi ndetse hitawe ku mitere y’isoko ry’umuziki wacu mu Rwanda, hanabanje gukusanywa amakuru yose kuko abari muri iki kiganiro beretse RSAU ko yakoze ikosa rikomeye ryo kujyana uyu mushinga muri RDB (Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere) itabanje kwegera no kuganira n’abafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa bose muri uyu mushinga.
Ubu buryo bushya rero ntibwavuzweho rumwe na bose muri icyo kiganiro cyanaranzwe n'impaka nyinshi cyane bitewe n’impamvu nyinshi zitandukanye:
1)Itegeko risanzweho ryo kubungabunga no kurinda umutungo mu by’ubwenge ni ryiza kandi bose bararishyigikiye, ndetse abahagarariye ibinyamakuru bavuze ko buri muhanzi uzanye igihangano cye abanza gutanga uburenganzira kugira ngo gikoreshwe. Cyakoze bahise bagaragaza ko uyu mushinga wo kwishyuriza abahanzi wizwe nabi cyane.
2)Haribazwa niba RSAU ari Sosiyete iharanira inyungu cyangwa ari NGO (umuryango utegamiye kuri Leta) cyangwa se ari ikigo cya Leta? Iki kibazo nticyasubijwe.
3)Ni gute RSAU izishyuriza abahanzi bose bose harimo n’abo badafitanye amasezerano?
4)Uburyo bwo kumenya abishyura, abishyurwa n’ayo bazishyurwa hakurikije uko buri muhanzi indirimbo ze zakinwe ntibwasobanuwe neza.
5)Nta mikoranire yagaragajwe RSAU ifitanye n’abakoresha indirimbo z’abahanzi mu rwego rwo gufatanya kumenya indirimbo zakinwe.
6)Kwishyuza abacuranga indirimbo z’abanyarwanda bishobora kuzatuma umuziki w’u Rwanda usubira inyuma kuko ntawuzongera kuwucuranga hazajya hacurwangwa inyamahanga gusa nka cyera.
7)Ibinyamakuru bisanganywe amasezerano y'imikoranire n’abahanzi mu kubakorera Poromosiyo kandi RSAU yo ntizabasha kubakorera Poromosiyo ntinerekana uko izabafasha ngo bikorwe. Hagaragajwe impungenge ko nta muhanzi uzongera kuzamuka ngo amenyekane ndetse ko na benshi mu bahari ubu bashobora kuzahita bazima.
8)Hari Sosiyete zisanzwe zicuruza umuziki w’abanyarwanda, RSAU ntiyigeze ibasaba amakuru y'uko basanzwe bakorana.
9)Inyigo y’uyu mushinga ngo ishobora kuba yarakopewe muri Zimbabwe na Cote d’Ivoire gusa hatitawe ku miterere y’isoko ry’umuziki w’u Rwanda cyangwa ibihugu duturanye. Iyi nyigo ntacyo bayivuzeho ngo abantu bamenye ibikubiyemo.
10) Olivier MUHIZI yatangaje ko hari ikigo cyo mu Rwanda cyateye inkunga ikorwa ry’iyi nyigo ariko hibazwa ukuntu iyi nyigo yaterwa inkunga n’ikigo cyo mu Rwanda maze ikemerwa nk'ukuri hatagaragaramo ko abafatanyabikorwa bose babajijwe ndetse abari bari mu kiganiro basaga nk'abatayizi (Iki kigo nticyatangajwe ariko abari mu kiganiro bacyetse ko ari RDB)
11) Hari bene ibinyamakuru bamaze gutangaza ko abahanzi bazasinyana na RSAU bazitandukanya na bo bagakomezanya n’abemera amasezerano y'ubufatanye bari basanganywe ahubwo hakarebwa uburyo imikoranire yakomeza kugenda iba myiza kurushaho.
12)Uyu mushinga wizwe nabi ugomba gusubirwamo hakitabwa ku bo bireba bose hakabaho ibiganiro birambuye kugira ngo iki gikorwa kizagende neza.
UMVA IBYAVUGIWE MURI ICYO KIGANIRO CYARANZWE N'IMPAKA ZIKOMEYE CYANE NO KUTUMVIKANA
Ikigaragara ni uko hakiri ubwumvikane bucye hagati y’abafatanyabikorwa bose muri iki gikorwa ndetse n’abagenerwabikorwa (abahanzi) bikaba bishobora kuzabagiraho ingaruka zikomeye ndetse n’umuziki nyarwanda muri rusange ukahazaharira.
Mu myanzuro abari muri iki kiganiro batanze ni uko iki gikorwa cyo kwishyuza abakoresha indirimbo, igihe n’uburyo bizakorwa ndetse n’uruhare rwa buri wese abantu batabyumva kimwe maze umuhanzi akaba n’umunyamakuru Ziggy 55 wari watumiwe muri iki kiganiro atanga inama ko ibi bintu byakwitonderwa bikabanza kuganirwaho n’abantu bose bireba.
Bikaba rero bishobora kugira ingaruka zikomeye mu gihe byashyirwa mu bikorwa abazabikora, abo bizakorerwa ndetse n’abandi bose bafite uruhare mu muziki nyarwanda bazaba batabanje kubisobanurirwa ndetse hakanashyirwaho uburyo bunoze kandi buboneye bwo kubikora no kubikurikirana.
Turakomeza kwegeranya no kubagezaho ibitekerezo by’abantu batandukanye kuri iki kibazo ndetse no kukijya mu mizi neza kandi buri wese ukunda iterambere ry’umuziki wacu afite inshingano zo gutanga inama y’uburyo bwakoreshwa ngo ibi bintu bigende neza.
TANGA IGITECYEREZO