Igisonga cya gatatu cya nyampinga w’u Rwanda 2017, Kalimpinya Queen afatanyije n’abagize umuryango AERG Iwacu basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Mata 2017 nibwo Kalimpinya Queen ari kumwe n’abanyeshuri bagize umuryango wa AERG Iwacu yo muri Lycee de Kigali berekeje i Nyamata basura urwibutso rwa Nyamata ahashyinguwe imibiri irenga ibihumbi 40.000 y’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Bahagera bakaba barakiriwe n’umukozi ubishinzwe abasobanurira amwe mu mateka yaranze Nyamata hagati y’1992 n’1994.
Aba banyeshuri bashyize indabo ku rwibutso
Muberuka Leon, umukozi wo ku rwibutso niwe wabafashije gusobanukirwa n'amateka yaranze Nyamata mu gihe cya Jenoside
Uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyamata ruri kuvugururwa
Mukabagabo Carine ni umwe mubaba bari gukora imirimo inyuranye yo gusukura ku rwibutso
Nyuma yo gusura uru rwibutso aba banyeshuri bakaba banasuye umukecuru w’incike utuye i Nyamata, Akagali ka Kayumba, umudugudu wa Kayenzi maze abaha ubuhamya bw’uko yarokotse Jenoside.
Ibi ni bimwe mubyo bagiye bitwaje
Mukankuranga Goreti wasuwe n'aba banyeshuri
Yabaganirije ukuntu mu gihe cya jenoside Imana yagiye imwimana umuryango we wose ugashira akaba ariwe wenyine urokoka
Umuyobozi w'akagali ka Kayumba mu ijambo rye akaba yashimiye aba bana ku gikorwa cy'urukundo bakoze cyo kwereka uyu mubyeyi ko atari wenyine
Mbere yo gutaha uyu mubyeyi yasenze asabira umugisha aba banyeshuli
Bafatana agafoto k'urwibutso nk'umuryango mushyashya uyu mubyeyi yungutse
Kalimpinya Queen akaba avuga ko urubyiruko rwagombye kwitabira gusura inzibutso kugirango bamenye amateka yaranze u Rwanda
Amafoto:Lewis Ihorindeba
TANGA IGITECYEREZO