Abakobwa 9 bari muri 15 ba mbere mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 ryegukanywe na Miss Iradukunda Elsa, ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2017,bahuriye kuri Women Foundation Ministries iyoborwa na Apotre Mignone Kabera, bashima Imana yabanye na bo mu irushanwa.
Iki gikorwa ni cyo mbere aba bakobwa bahuriyemo nk’aba Nyampinga bageze kuri Final ya Miss Rwanda 2017. Aba bakobwa 9 bari barangajwe imbere n’uwari umwalimu wabo mu irushanwa ari we Fillette na Miss Queen Kalimpinya usengera muri Women Foundation Ministries na Noble Family church dore ko ari we wabahaye ikaze. Miss Queen Kalimpinya yunzemo ko we atabita aba Miss ahubwo ko abita aba ‘Esthers’.
Abakobwa bagiye gushimira Imana kwa Apotre Mignone harimo Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa hamwe n’ibisonga bye ndetse n’abandi bari muri 15 ba mbere muri iri rushanwa. Usibye Miss Rwanda Iradukunda, abari bari kumwe na we hari: Miss Fanique Simbi Umuhoza, Miss Hirwa Honorine uzwi nka Miss Igisabo, Miss Mukabagabo Carine, Miss Nadia Mutesi, Miss Umutoni Uwase Belinda, Miss Ashimwe Fiona Doreen,Miss Shimwa Guelda na Miss Queen Kalimpinya.
Miss Kalimpinya ngo ba Nyampinga ntakibita aba Miss ahubwo ni aba Esthers
Aba bakobwa babanje gutera agakorasi ko kuramya Imana, abakristo benshi barabishimira cyane. Ahagana isaa mbiri n’igice z’umugoroba,ni bwo bahawe umwanya wo kwibwira iteraniro, Miss Kalimpinya ahita afata ijambo ati “Njyewe sinkibita aba Miss ahubwo mbita aba Esthers, ..reka nihereho ndi umu Wowen Foundation ndi n’umu Noble. Ba ‘Esthers’ rero iri ni ishyanga ryera by’umwihariko ni church yanjye “ Abandi bakobwa nabo bakurikiyeho barivuga.
Miss Queen Kalimpinya ni we wabimburiye abandi mu gushima Imana
Miss Kalimpinya yatangiye ashimira umwalimu basanze mu mwiherero kuko mu byo yabatoje harimo n’indangagaciro za Gikristo. Yavuze ko uyu mwalimu yababereye umubyeyi mwiza akabemerera gusenga Imana mu gihe bitari byemewe. Yakomeje avuga uburyo Imana yamutangaje akagenda yibaza aho azahera abwira aba Miss ibijyanye no gusenga Imana, ariko yagerayo agasanga na bo harimo abakozi b’Imana bakomeye banyotewe n’ibyo bihe byo kuba hafi y’mana. Yagize ati:
“Ni uko ntazi gutaka, ariko sinzi icyo navuga (yabuze uko ashimira Fillette),. .. Sinzi ukuntu nashimira Imana, Imana yabanye natwe kuva dutangira abagiye mu ntara no muri Kigali mu irushanwa ryose ariko reka tuvuge ibituri hafi muri Boot camp, nagiye mvuga nti Mana ubu nzagenda koko mbwira aba Miss ibintu byo gusenga?, numvaga batazanyumva pe, ariko mpageze uko nageragezaga kuganira na we (Fillette) ahubwo yarambwiraga ngo bikomeze ndagushyigikiye."
Miss Queen Kalimpinya yashimiye Imana yabanye nabo muri Boot camp
Miss Igisabo ngo yari Pasiteri muri Boot camp
Miss Kalimpinya yakomeje avuga ko muri Boot Camp, satani yabagabyeho igitero, mugenzi wabo Belinda akarwara. Ikindi ni uko ngo babaga bafite ubwoba kubera irushanwa batamenyereye ariko bakikomeza bakibuka ko bahagarariye imiryango yabo, itorero ndetse n’igihugu cyabo, yagize ati
“Ubwo mwatubonaga muri Boot camp, twerekana impano, batuganiriza, ariko hari harimo na church (itorero)yuzuye, buri mugoroba twarateranaga, twari dufitemo ba Pastor Hirwa Honorine, dufite abaramyi ngira ngo mwababonye ba Shimwa Guelda. Ntibyabujije satani kutwataka, ngira ngo mwumvise ko Belinda yarwaye,.. ariko twarasengaga."
Miss Igisabo na we yakurikiyeho ashima Imana
Miss Hirwa Honorine uzwi nka Miss Igisabo, uyu akaba yaratwaye ikamba rya Nyampinga ukunzwe na rubanda, ahawe ikaze muri Women Foundation yatangiye atera za Haleluya nyinshi nka zimwe z’abapasiteri n’abandi banyamwuka, yagize ati: “Haleluya, Haleluya, Imana yarahabaye ni ukuri yarahabaye kandi iracyahaba ntaho yagiye kuko ibyo yakoraga iracyabikora n’uyu munsi wa none, Haleluya (..) Hanyuma nimunyemerera ndumva ishimwe nagombaga gutanga twaricisha mu ndirimbo. “ Indirimbo yasabye yaje guhabwa umwanya ayiririmbana n’abakobwa bari kumwe.
Miss Igisabo muri Boot Camp ngo bamwitaga Pasiteri
Miss Fanique Simbi Umuhoza wahimbwe Rwarutabura na we yashimye Imana.
Miss Fanique watahanye ikamba ry’igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2017, yagize ati “Turashima Imana, ba nyampinga mubona n’abandi badahari, nta kibazo bafite ni ukubera izindi mpamvu, turashima Imana yabanye natwe mu minsi twamazeyo, usibye ibindi byinshi n’ubwoba bwinshi n’ubuzima bwa Hotel na bwo bwaducanze ariko Imana yaduhaye ubwenge, turashima Imana, iyo tuba tutayishimye twaba tuyiriganyije kuko buri wese hano Imana yamuhaye icyo akwiriye”.
Miss Fanique avuga ko iyo badashima Imana bari kuba bayibye
Miss Shimwa Guelda yavuze ko Women Foundation ifite umugisha kuba ifite umukobwa nka Kalimpinya
Shimwa Guelda watangiwe ubuhamya na Miss Queen Kalimpinya ko ari umuramyi ukomeye, yahawe umwanya na we ashima Imana. Yashimiye Queen kubw’ishyaka yagize kugira ngo abakobwa bari kumwe muri Boot camp biyegereze Imana. Yavuze ko Miss Queen afite impano y’ubuyobozi. Yashimiye Imana ko abakobwa 15 bageze kuri Final, buri umwe hari ibyo yungutse mu buryo bw’umwuka ndetse ko buri umwe yahawe amahirwe yo kwiga kaminuza mu gihe bagiye mu irushanwa bazi ko uzaba Miss Rwanda 2017 azambikwa ikamba abandi bagatahira aho. Yagize ati:
Mpagaze hano nshima Imana sinzi uko nabivuga,turi hariya muri camp buri wese yari afite uko atekereza tukihagera ariko mu by’ukuri nta wari aziko dushobora guhurira hamwe tugasenga, ni ukuri Women Foundation ifite umugisha kuba mufite umukobwa nka Queen, navuga ngo she is a true leader, ntiyitaye ngo turi hamwe turatandukanye, mu mico dufite byinshi wenda byakabaye bidutandukanya ubundi abantu bahuriye muri competition baba bahanganye ariko ntabwo twari duhanganye,mu byo twakoze byose twashyize Imana imbere, twasabye Imana kutazaseba kuri Final kandi nta n’umwe wasebye.
Twasabye kuva hariya buri wese afite icyo ahavanye, ari mu buryo bw’umwuka twahavanye impamba ikomeye, mu buryo bw’ubukungu nibaza ko buri wese afite icyo yahakuye, ikindi twese twabonye amahirwe yo kwiga kaminuza, ni ukuri ni ibintu byo gushima Imana cyane, twari tuzi ko ikamba ari irya Miss ariko ntitwari tuziko dushobora kuhakura ibintu bikomeye nk’ibyo twahavanye, ni Imana yabikoze iyo tutayishyira imbere hari byinshi twari kuriganywa,…
Nyuma y’aya magambo yahise aririmba indirimbo ivuga ngo “Akira ishimwe, imitima yacu yuzuye ishimwe
Miss Shimwa Guelda afite impano ikomeye yo kuramya Imana
Fillette wari umwalimu w’aba bakobwa na we yashimiye Imana anashimangira ko gusenga kwabo atari ukwiyoberanya
Mwalimu Fillette yavuze ko Imana yamutangaje muri iri rushanwa ry’uyu mwaka kuko abakobwa bahatanaga muri Miss Rwanda 2017 ngo bakunda Imana cyane ndetse no gusenga, ibintu bitandukanye n’iby’umwaka ushize wa 2016 kuko ngo abakobwa bari muri Miss Rwanda 2016, irushanwa rirangiye, buri umwe yanyuze ukwe n’undi ukwe, ariko ab’uyu mwaka wa 2017 nyuma y’irushanwa bakaba barishyize hamwe bagashimira Imana ku byo yabakoreye byose ndetse bagashakira hamwe uko bakomeza kuba mu bumwe mu masengesho ndetse no mu bindi bikorwa.
(…) Aba bana ntabwo babiyoberanyaho ngo barasenga, ikintu cyantangaje umwaka ushize (2016) barangije guhabwa amakamba, umwe yaciye ukwe n’undi ukwe guhura biba ikibazo, ariko aba bana b’abakobwa barakomeje (bakunda Imana) barihengeka nimugoroba bajya gusenga bashimira Imana, icyo kintu Imana ibahe umugisha kandi bazagikomeze. Ikindi cyanejeje muri (Boot camp) basengaga bihishe kuko bitabaga byemewe,..
Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda mu gushima Imana byamurenze ararira; aboneraho gusaba urubyiruko gukorera Imana bagifite uburyo
Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa, umukristo mu itorero Restoration church riyoborwa na Apotre Masasu, yakiriwe nyuma y’abandi bakobwa bose, yishimirwa na benshi, bamwakirana amashyi menshi n’impundu. Yaje kubwira iteraniro ko Imana yamwongoreye ikamusaba ko yatanga kimwe cya kabiri cy’umushahara we akagitanga mu rusengero.
Miss Rwanda 2017 akaba ahembwa ibihumbi 800 ku kwezi bivuze ko ayo azatanga mu rusengero ari ibihumbi 400. Miss Iradukunda yabwiye abakristo ba Women Foundation ko kuba Miss Rwanda 2017 bitatewe n’uburanga bwe cyangwa kuba ari we wari uzi kuvuga cyane ahubwo ko ari Imana yabikoze kubw’urukundo rwayo. Yagize ati:
Haleluya, nanjye mpagaze hano nshima Imana ko yadushoboje kugera kuri Final turi amahoro, ndashima Imana ko mu myaka yose yatambutse yanyemereye kujya muri Miss Rwanda 2017.Byaranshimishije kubona abakobwa twari kumwe bakunda Imana, bamfashije kumenya Imana kurushaho no gusenga cyane. Mpagaze hariya (aho yari ahagararanye n’abandi bakobwa imbere y’iteraniro) umutima wankomangaga cyane, numva Imana irambwiye ngo igice cy’umushahara wanjye wa mbere nzakizane mu rusengero. (…)Rubyiruko mureke dukorere Imana (hano yari arimo kurira), ntimutegereze mu gusaza kwanyu ngo abe ariho muzakorera Imana, mureke dukorere Imana tukiri bato kuko hari igihe kizagera tutagifite imbaraga zo gukorera Imana,.. Iyo ukoreye Imana ukiri muto uboneramo imigisha myinshi(…) Ntabwo nabaye Miss Rwanda kubera ko ari njye wari mwiza cyangwa ari njye wari uzi kuvuga, ahubwo byose ni ukubera Imana.
Miss Rwanda Elsa Iradukunda yatanze 1/2 cy'umushahara we wa mbere
Apotre Mignone yakozweho cyane ahanurira abakobwa bari muri Miss Rwanda 2017 ko bagiye kuba abavugabutumwa bakomeye muri Kigali
Apotre Mignone yavuze ko mu myaka ya cyera mu 1996 mu masengesho ye kimwe n’abandi bakozi b’Imana hari harimo gusaba Imana ko mu Rwanda haboneka urubyiruko rwinshi rufite ishyaka mu gukorera Imana, Yagize ati “Ibi ni ibintu byasengewe, ni ibintu ababyeyi bari bategereje, ibi ni ibintu nyakubahwa perezida w’igihugu cyacu ategereje mu rubyiruko”
Apotre Mignone yakomeje avuga ko ari kenshi perezida Kagame yaharaniye iterambere ry’urubyiruko rw’abanyarwanda. Yunzemo ko na Jeannette Kagame yatangije Imbuto Foundation kugira ngo abashe gufasha urubyiruko kuko yari yakoze ubushakashatsi agasanga urubyiruko rwinshi mu Rwanda rufite imbaraga ariko rudafite ibyiringiro. Yakomoje kuri Miss Sonia wabaye Miss France, avuga uburyo byari kuba iby’agaciro ku itorero iyo uyu Sonia aba ari umukozi w’Imana. Ati “Najyaga mbaza Imana nti ariko Mana nka Sonia avuze ubutumwa bwiza byagenda gute?” Yakomeje agira ati:
Twagize abakobwa benshi (mu Rwanda) bafite uburanga ariko ni byiza kubona uburanga burimo icyubahiro cy’Imana. Ni uwuhe mu Miss mwumvise mu batambutse wavuze ngo ngiye gufata umushahara wanjye, nywugabanyemo igice nywuhe Imana?… Bisaba kumva icyo Imana ivuga, ndumva nshaka kubasabira umugisha wo muri Zaburi 139:14 uvuga ngo Imana yandemye mu buryo bwiza kandi butangaje, ariko Dawidi arenzaho ngo ibyo ngibyo umutima wanjye ubizi neza,impamvu (abahatanira ikamba ry’ubwiza)bashaka kwiyamamaza ni Confidence y’Imana, abantu bafite ama Complexe ntabwo bakwiyamamaza, nutangira kubona amano yawe ahengamye ntabwo wakwiyamamaza. (...)
Apotre Mignone yakomeje avuga ko aba Miss b’uyu mwaka ari abakozi b’Imana badasanzwe. Ibi yabivuze nyuma yo gukorwaho n’uburyo Miss Rwanda 2017 yashimiye Imana akagera aho atanga kimwe cya kabiri cy’umushahara we mu rusengero. Mu buhanuzi yabatuyeho, Apotre Mignone yagize ati:
Ndashaka ko dusengera aba bana bacu, tubashyire mu maboko y’Imana mumfashe tubasengere ariko Women Foundation turi abanyamungisha, habayeho aba Miss ariko aba ngabo bo bagiye gupofora umujyi wa Kigali.
Apotre Mignone yaboneyeho kubaha ikaze muri Women Foundation Ministries na cyane ko ihuza abaturuka mu matorero anyuranye aho ushobora kuyijyamo ariko bitagukuye mu itorero ryawe. Kuri ubu Women Foundation ikaba ifite abakobwa benshi bafite amakamba y'ubwiza, bamwe muri abo bakobwa ni Miss Kundwa Doriane wabaye Miss Rwanda 2015, Miss Queen Kalimpinya wabaye igisonga cya 3 cya Miss Rwanda 2017, Miss Ruhegeli n’abandi atiriwe arondora.
AMAFOTO Y'IGIKORWA ABARI MURI MISS RWANDA 2017 BAKOZE CYO GUHURIRA KURI WOMEN FOUNDATION BAGASHIMA IMANA
Babanje kuramya no guhimbaza Imana
Bapfukamye hasi bashimira Imana bati 'Warahabaye Mana'
Fillette yashimiye Imana yabanye n'abakobwa bari kuri Final ya Miss Rwanda 2017
Miss Shimwa Guelda avuga ko Women Foundation ifite umugisha kuba ifite Miss Kalimpinya
Miss Queen Kalimpinya ni we wari umusangwa muri aba bakobwa 9
Miss Igisabo (iburyo) asuhuza iteraniro
Apotre Mignone yishimiye cyane kuba ba Nyampinga b'uyu mwaka ngo ari abakozi b'Imana
Apotre Mignone yasuhuje Miss Rwanda 2017 Elsa aramusoma
Bishimiye gusurwa n'aba Nyampinga b'umwaka wa 2017
Bamwe mu bakristo bari mu materaniro kuri Women Foundation Ministries
Apotre Mignone ahamagara Miss Kalimpinya kugira ngo amushimire
Miss Queen Kalimpinya na Apotre Mignone umubyeyi we mu buryo bw'umwuka
Nyuma yo gushima Imana bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Apotre Mignone
Imodoka ya Miss Iradukunda Elsa
AMAFOTO- LEWIS Ihorindeba-Inyarwanda.com
REBA HANO IKIGANIRO INYARWANDA YAGIRANYE NA MISS IRADUKUNDA ELSA
REBA HANO IKIGANIRO INYARWANDA YAGIRANYE NA MISS KALIMPINYA
REBA HANO UMUHANGO WO GUTORA MISS RWANDA 2017
TANGA IGITECYEREZO