Mu itorero Zion Temple habayemo impinduka zitunguranye, hashyirwamo ubuyobozi bushya buyobowe na Apotre Dr Paul Gitwaza Muhirwa ari na we washinze iri torero. Muri komite nshya yashyizweho yahawe kuyobora iri torero mu myaka ibiri, bamwe mu bayobozi bari bungirije Apotre Gitwaza bavanywe mu nshingano basimbuzwa abandi.
Izi mpinduka zibaye nyuma y’inama yabaye taliki ya 28/12/2016 yemeje status nshya yashyizweho umukono n’aba Bishops bose, abashumba bose ba Zion Temple mu Rwanda ndetse banabisinyira imbere ya Noteri mu rwego rwo kugaragaza ko nta gahato ahubwo ko bibavuyemo kandi bayishyigikiye. Muri Zion Temple bemeje ko buri myaka ibiri bazajya bahindura abayobozi bakuru ariko Apotre Gitwaza akaba afite umwanya udasimburwa ari wo kuyobora iri torero ku rwego rw'isi.
Nyuma y’ihinduka rya Status za Zion Temple, kuri iki cyumweru taliki ya 05/01/2017 hatangajwe ubuyobozi bushya bwasimbuye ubucyuye igihe. Ubuyobozi bwashyizweho ni ubugiye kuyobora Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center Rwanda nk’uko Apotre Gitwaza yabitangaje akoresheje imbuga nkoranyambaga akoresha zirimo na Facebook.
Gitwaza na we yemeje ko yahinduye ubuyobozi bwa Zion Temple
Apotre Gitwaza yagumye ku buyobozi bukuru kuko umwanya ariho ngo utajya usimbuzwa
Abayobozi bashya ba Authentic Word Ministries na Zion Temple ni: Apotre Gitwaza, Bishop Charles Mudakikwa, Rev Dr.David Bulambo, Pasteur Robert Runazi, Pasteur Hubert Kagabo, Pasteur Vincent Hakizimana, Pasteur Kamanzi Symphorien, Pasteur Karengera Ildephonse na Pasteur Uwera Egidia. Ku mwanya wa Visionnaire yakomeje kuba Apotre Dr. Paul Muhirwa Gitwaza kuko uyu ngo atajya ahinduka, bivuze ko azaguma kuri uyu mwanya kugeza apfuye.
Kuri iki Cyumweru tariki 5 Gashyantare 2017 mu materaniro ya Zion Temple mu Gatenga, Apostle Dr Paul Gitwaza yerekanye Komite nshya anatangaza ko nta bayobozi ba Zion Temple bazongera kumara imyaka irenga ibiri ku buyobozi bw’itorero. Muri iyi Komite nshya Bishop Dieudonné Vuningoma, Bishop Muya, Bishop Claude Djessa n’abandi bari bungirije Apotre Gitwaza nta n’umwe wagarutse muri Komite nshya.
Dore abayobozi bashya ba Zion Temple mu Rwanda
1.Umuvugizi mukuru wa Zion Temple: Intumwa Dr Paul Gitwaza (Uyu ntabwo ajya asimburwa)
2.Umuvugizi mukuru wungirije: Bishop Charles Mudakikwa
3.Umunyamabanga mukuru: Pastor Dr Bulambo David
4.Abajyanama: Pastor Jean Paul Ngenzi Shiraniro na Pastor Robert Runazi
5.Abagenzuzi b’imari: Pastor Kagabo Hubert na Pastor Vincent Hakizimana
6.Akanama nkemurampaka: Pastor Symphorien Kamanzi, Pastor Karengera Ildephonse na Pastor Uwera Egidia
Amahuriro y’iyogezabutumwa (Apostlolic center Council):
-Mu Umujyi wa Kigali: Pastor Kanyangoga Jean Bosco
-Mu Ntara y’Iburasirazuba: Pastor Munanira Bernard
-Mu Ntara y’Iburengerazuba: Pastor Gakunde Felix
-Mu Ntara y’Amajyaruguru: Pastor Muhirwa Jerome
-Mu Ntara y’Amajyepfo: Pastor Ruhagararabahunga Eric
Aba ni abayobozi bashya bagiye gufatanya na Apotre Gitwaza
Abavanywe mu nshingano bivugwa ko ari abendaga guhirika Gitwaza ku buyobozi bwa Zion Temple
Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko abavanywe ku buyobozi, Apotre Gitwaza yamaze kubirukana, akaba yanabahaye uburenganzira bwo kuba bajya gutangiza amatorero yabo. Apotre Gitwaza ariko ntiyigeze yerura ko yabirukanye, ahubwo yavuze ko mu batagarutse muri komite nshya bakiri abakristo ba Zion Temple gusa ngo uwaba ashaka gutangiza itorero rye ahawe uburenganzira. Ibi ariko bihabanye n'amakuru agera ku Inyarwanda.com kuko bivugwa ko Apotre Gitwaza hari abo yirukanye muri Zion Temple barimo na Bishop Vuningoma.
Bamwe mu baganiriye na Inyarwanda.com ntabwo biyumvisha ukuntu aba bayobozi bavanywe mu buyobozi mu gihe ari bo bafashije Apotre Gitwaza kwagura itorero Zion Temple, ubu rikaba rimaze gukomera no gushinga amashami hirya no hino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Ikindi ni uko ari abayobozi bari barambye ku buyobozi kuva Zion Temple yatangizwa ariko bakaba bavanywe ku buyobozi ntibagire n'undi murimo n'umwe bahabwa mu matorero yose ya Zion Temple.
Mu by'ukuri ni iki gitumye Gitwaza avana ku buyobozi bamwe mu byegera bye?
Aha ni aho bamwe mu basesenguzi bahera bavuga ko Apotre Gitwaza yamaze kubirukana bashingiye no ku biherutse kuvugwa ko hari ibyegera bye byendaga kumuhirika ku buyobozi ubwo yari muri Amerika umwaka ushize muri 2016 aho yamaze amazi 8 mu ivugabutumwa. Andi makuru atugeraho avuga ko aba ba Bishop bivugwa ko bendaga guhirika Gitwaza babiterwaga ni uko akoresha nabi umutungo w'itorero mu ngendo zitandukanye ahoramo i Burayi no muri Amerika, bikadindiza imwe mu mishinga ya Zion Temple.
Aba ba 'Bishops' bari ibyegera bya Apotre Gitwaza bivugwa ko birukanywe mu itorero rya Zion Temple n'ubwo Apotre Gitwaza atabyerura ngo abihamye, bari bamaze amezi 4 batagaragara muri Zion Temple ndetse nta n’umurimo n’umwe bari bemerewe gukora mu itorero nk’uko amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com abivuga. Izi mpinduka zibaye muri Zion Temple nyuma y’aho mu gihe gishize, humvikanye inkuru zivuga ko aba bayobozi birukanywe barimo Bishop Vuningoma bendaga guhirika Gitwaza ku buyobozi bwa Zion Temple.
Hano abayobozi bashya ba Zion Temple bari barimo gusengerwa
Mu kiganiro na Inyarwanda.com mbere gato y’uko Apotre Gtwaza atangaza komite nshya , Bishop Vuningoma Dieudonne abajijwe n'umunyamakuru wacu ku bivugwa ko yaba yarirukanywe muri Zion Temple ndetse no ku bivugwa ko yaba ari hafi gutangiza itorero rye, yavuze ko magingo aya akibarizwa muri Zion Temple na cyane ko nta kintu ubuyobozi bwa Zion Temple bwigeze bumutangariza ngo bumubwire niba yarirukanywe. Nta makuru menshi ariko yigeze adutangariza kuko yavuze ko amakuru arambuye twayabwirwa na Zion Temple. Twagerageje kuvugana na Apotre Paul Gitwaza ariko ntibyadukundira kuko atigeze yitaba terefone ye ngendanwa.
Uko Zion Temple yashinzwe, uko yagiye iyoborwa n'icyo Gitwaza avuga ku kuba kuri ubu aribwo ahinduye Komite y'itorero
Zion Temple ni Itorero ryabyawe na Ministere y’Ijambo ry’ukuri (Authentic Word Ministries) iyerekwa ryahawe umukozi w’Imana Apotre Dr. Paul Gitwaza ubwo yari afite imyaka 16 mbere y’uko yinjira muri Kaminuza ubwo Imana yamubwiraga ko umusore w’umu Authentique azahindura isi, ikaba yarabimubwiye mu rurimi rw’igifaransa (un jeune Authentique transformera le Monde nk’uko Rushyashya dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Apotre Dr. Paul Gitwaza avuga ko nyuma yo guhabwa iryo yerekwa yakomeje gusenga, ageze muri kaminuza yatangiye gushaka abo bazafatanya mu murimo, bamwe bahurira muri Congo abandi bahura ageze mu Rwanda. Abo rero kuva umurimo utangiye nibo bakomeje gusimburana ku myanya y’ubuyobozi itandukanye. Ariko aho Itorero rimaze gukurira byabaye ngombwa ko status y’itorero (Itegeko Ngenga) ihindurwa nkuko byasabwe n’abandi bashumba baje mu murimo nyuma kugira ngo buri muntu wese ayibonemo kugeza no ku mukristo wo muri buri rusengero kuko n’ubundi Itorero ari iry’abakristo.
Apotre Gitwaza akomeza avuga ko ibyo ari byo byatumye ubuyobozi bw’itorero bwifuza ko status ihinduka kugira ngo n’abandi bakristo bibone mu buyobozi mu buryo bwemewe n’amategeko kandi banashobore gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kwagura uwo murimo bawiyumvamo. Byatumye rero habaho ubusabe ko Status y’Itorero Zion Temple yongera guhindurwa, biza kwemezwa nuko iravugururwa hashyirwamo ingingo nshya ndetse haba n’izivugururwa. Ibyo kandi byanahuriranye nuko Manda y’ubuyobozi bwari buriho yari yararangiye maze hashyirwaho ubuyobozi bushya, bamwe bavanwa mu nshingano abandi barinjira.
Bishop Claude Djessa n'umugore we ntibagarutse mu buyobozi bwa Zion Temple
Bishop Dieudonné Vuningoma na Madame we bivugwa ko birukanwe muri Zion Temple
Bishop Muya nawe ntakiri mu buyobozi bwa Zion Temple
TANGA IGITECYEREZO