Kigali

Sitade ya Huye igiye kuvugururwa

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:13/01/2025 19:01
0


Minisiteri ya Siporo yandikiye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, irimenyesha ko sitade ya Huye igiye kuvugururwa.



Ni ibaruwa iyi Minisiteri yanditse kuwa Gatanu w'iki Cyumweru gishize tariki ya 10 Mutarama 2025. Iyi Baruwa yashyizweho umukono n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, François Régis Uwayezu iragira iti: "Nshingiye ku ibaruwa Ref. N°1667/RHA/BCRD/024, yo kuwa 31 Ukuboza 2024, twohererejwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imyubakire mu Rwanda (RHA), itumenyesha gahunda yo kuvugurura ikibuga cya Stade ya Huye iteganyijwe kuva mu ntangiriro za Gashyantare kugeza mu mpera za Nyakanga 2025".

Yakomeje igira iti: "Mbandikiye ngirango mbamenyeshe ko hashingiwe kuri iyo gahunda yavuzwe haruguru, hazabaho guhagarika ibikorwa byose byari bisanzwe bibera muri Stade ya Huye guhera ku itariki ya 1 Gashyantare 2025 kugeza ku itariki ya 31 Nyakanga 2025. 

Nkaba mbasaba gutekereza hakiri kare ubundi buryo bwazifashishwa muri icyo gihe kugirango ibikorwa by’umupira w’amaguru bizakomeze kugenda neza".

Sitade ya Huye igiye kongera kuvugururwa nyuma yuko yari yaravuguruwe muri 2022 itwaye agera kuri Miliyari 10 Frw aho yashyizwe ku bushobozi bwo kwakira abantu 7,900 bicaye neza. Iyi sitade niyo ikipe ya Mukura VS ndetse n'Amagaju FC zakoreshaga zakira imikino yayo gusa ubwo zizajya zikinira kuri Kamena Stadium.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND