Hirya no hino mu Gihugu hatangijwe Icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Hehe n’igwingira ry’umwana, twite ku buzima bw’umubyeyi utwite, umwana, umwangavu, imirire n’isuku, dukingize abana inkingo zose’.
Ni icyumweru cyatangiye
kuri uyu wa 13 Mutarama kikazasoza kuwa 17 Mutarama 2025. Hateganyijwe ibikorwa
bitandukanye birimo guha abana ikinini cy'inzoka no guha inkingo abana
bacikanwe n'ibindi bikorwa bigamije guteza imbere ubuzima bw'umwana n'umubyeyi.
Mu Karere ka Gasabo,
ahatangirijwe iki cyumweru ku rwego rw’Igihugu, ubuyobozi bwaho bwatangaje ko
hazakorwa ibikorwa birimo gukurikirana imikurire y’abana, gutanga ibinini
by’inzoka zo mu nda ku bana n’abantu bakuru, gutanga serivisi zo kuboneza
urubyaro no gutanga ubutumwa bwo kwirinda Malariya n'izindi ndwara.
Minisitiri w’Uburinganire
n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana, yavuze ko mu Rwanda hatewe
intambwe ishimishije ku buzima bw’umubyeyi n’umwana bigaragazwa n’imibare
y’igabanuka ry’impfu z’ababyeyi n’abana, asaba ubutafanye mu kurandura
igwingira n’inda ziterwa abangavu nka bimwe mu bibazo bikibangamiye umwana
n'umubyeyi.
Minisitiri Uwimana
yasabye abagore batwite kwitabira serivisi zo kwa muganga, bisuzumisha inshuro
8 nk'uko biteganywa, kubyarira kwa muganga, kwihutira kujya kwa muganga cyangwa
ku mujyanama w’ubuzima igihe agize ikibazo, anibutsa ababyeyi gukingiza abana
inkingo zose.
Ati: "Turasabwa
kurushaho kwita ku mirire y’abana n’ababyeyi batwite tubashakira indyo yuzuye,
tubarinda imirire mibi. Ibi byose dusabwa kubikomatanya no kugira isuku
mugutegura ibyo turya, gusukura amazi yo kunywa, kugira isuku ku mubiri wacu no
mungo zacu."
Mu myaka 24 ishize u
Rwanda rwagerageje gushyiraho ingamba zo kugabanya umubare munini w’ababyeyi
bapfa babyara n’abana bapfa bavuka, babarirwaga mu 1000 mu babyeyi ibihumbi
100.
Mu gukomeza kugabanya iyo
mibare u Rwanda rufatanyije n’iyo miryango mu gutanga amahugurwa yigiwe ku
murimo agahabwa abaganga, ababyaza, abaforomo n’abandi bafite aho bahuriye
n’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana atwite, hirindwa amakosa yose ashobora guteza ibibazo.
Mu ntangiriro za 2023
abagore batwite bitabiraga gupimisha inda nibura incuro imwe bari 49,5%, mu
gihe abitabiraga incuro enye zateganijwe bari 42,7%.
Kugeza ubu imibare
igaragaza ko gahunda yo kubyarira kwa muganga biri ku kigero cya 95%, impfu z’ababyeyi
bapfa babyara ziri kuri 203 ku bagore ibihumbi ijana ndetse n’abana bapfa
bavuka bageze kuri 19 ku bana 1000, abapfa bataruzuza imyaka itanu ni 45 ku
1000 na ho abapfa batamaze umwaka ni 33 ku 1000 bavuka ari bazima.
U Rwanda rwihaye intego
ko mu 2030 byibuze izo mpfu z’ababyeyi bapfa babyara zagabanyuka zikagera ku
126 ku bagore ibihumbi 100 babyaye, byaba byiza bakanagera no 70 uretse ko zeru
byaba akarusho.
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango yatangije icyumweru cyahariwe kwita ku mubyeyi n'umwana
Harishimirwa ko mu Rwanda imibare y'impfu z'abana n'ababyeyi zagabanyutse
TANGA IGITECYEREZO