Kigali

APR FC vs Rayon Sports: Amatike aramutse atabaye macye, abayaguze barabura uko binjira –AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/02/2017 14:24
0


Mu masaha macye atarenze abiri ikipe ya APR FC iraba ihura na Rayon Sports mu mukino wo kwizihiza umunsi mukuru w’intwali umukino ubera kuri sitade Amahoro saa cyenda n’igice (15h30’). Ni umukino uhendutse kuko amafaranga macye ari Magana atanu (500 FRW).



Bigendanye n’iki giciro cyoroheye benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru, abafana ni benshi hanze ya sitade Amahoro ku buryo hashobora kuza kuba ikibazo cy'uko amatike yo kwinjira yaba macye cyangwa se hakaza kubaho ko bamwe mu bantu bari bugure amatike bari bubure uko binjira bitewe nuko sitade iri bubabane nto.

Ni umukino ikipe ya APR FC igomba gukina na Rayon Sports nta gihe kinini gishize dore ko baheruka guhura kuwa 21 Mutarama 2017 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona warangiye APR FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0 cya Issa Bigirimana.

ABAFANA

Abafana baracyaza.....

abafana

Umufana wa APR FC mu marangi y'umweru n'umukara

abafana

Amatike aracyagurwa ku bwinshi

abafana

Uyu ubanza yaburanye n'uwo yazanye na we kuri stade

abafana ba Rayon sports

Abakunzi ba Rayon Sports n'amabendera

abaffana

Abantu ni urujya n'uruza mu mihanda ya Remera

spcial Forces

Muri sitade habanje kuberamo umukino uri guhuza ingabo aho ikipe ya Special forces imaze gutsindwa ibitego 4-0 na General Headquarter (Kanombe)

HQ

Mu minota 45' y'umukino ikipe ya Headquarters yari imaze kwinjiza ibitego 3-0

HQ

Special Forces yambaye umweru niyo iri kunyagirwa

intwali

Mbere y'umukino habanje umunota umwe wo kwibuka intwali zitangiye u Rwanda

TURAZA GUKOMEZA KUBAGEZAHO UKO UMUKINO NYIRIZINA URI BUGENDE MU NYANDIKO N'AMAFOTO

Photos: RENZAHO Christophe

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND