RFL
Kigali

AFCON2017: Asamoah Gyan yakoze amateka mu gikombe cya Afurika

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/01/2017 14:17
0


Asamoah Gyan umunya-Ghana akaba na kapiteni w’ikipe y’iki gihugu, yamaze kuba umukinnyi wa kabiri mu mateka y’igikombe cya Afurika ubashije gutsinda igitego byibura muri buri rushanwa kuva mu 2008 yitabazwa muri iri rushanwa dore ko yahamagawe bwa mbere mu 2003.



Mu gikombe cya Afurika cy’uyu mwaka, Asamoah Gyan yabashije gutsinda igitego kimwe ubwo Ghana yakinaga na Mali , igitego cyatumye agwiza ibitego umunani (8) mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu yagiye akina. Iki gitego kandi cyatumye ageza inshuro esheshatu zikurikiranye atsinda mu gikombe cya Afurika, bituma aba umunya-Ghana ufite ibitego byinshi muri iri rushanwa,  nyuma ya Samuel Eto’o umunya-Cameroon wabikoze hagati ya 2000 na 2010.

Asamoah waciye mu ikipe ya Sunderland mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’Abongereza, yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu ya Ghana (Black-Stars) mu 2008 anatsinda igitego. Uyu yakomeje gutsinda mu 2010, 2012, 2013, 2015 na 2017.

Uyu kapiteni urangwa na nimero gatatu (3), yari amaze iminsi 587 adatsindira Ghana igitego dore ko yaherukaga gutsinda tariki 14 Kamena 2015 ubwo bakinaga n’ibirwa bya Maurice mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika dore ko bari mu itsinda rimwe n’u Rwanda.

Mali niyo kipe Asamoah yatsinze inshuro zirenze imwe mu mikino y’igikombe cya Afurika dore ko mu rugendo rwe rwa ruhago yayitsinze ibitego bibiri (2). Mu bitego umunani (8) yatsinze, ibindi bitandatu yabitsinze Guinea, Angola, Nigeria, Cote d’Ivoire, Niger na Algeria.

Kuri ubu Asamoah Gyan amaze kugwiza ibitego 50 yatsindiye ikipe y’igihugu ya Ghana. Gyan yatsinze igitego cya mbere mu mikino y’igikombe cya Afurika tariki ya 20 Mutarama 2008 ubwo bahuraga na Guinea. Uyu, yakinnye umukino wa mbere mu ikipe y’igihugu mu 2003 ubwo hashakwaga itike y’igikombe cy’isi bahura na Somalia mu mukino yanatsinzemo igitego.

 Image result for Asamoah Gyan

Asamoah Gyan w'imyaka 31 yaciye agahigo ko gutsinda muri iri rushanwa ry'igikombe cya Afurika yitabiriye inshuro esheshatu.

Ghana National Team

Kuwa 29 Mutarama 2017 nibwo Ghana izacakirana na DR Congo mu mikino ya 1/4 cy'irangiza

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND