RURA
Kigali

Abaganga bavuraga Diego Maradona kugeza apfuye bari mu mazi abira

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:12/03/2025 10:05
0


Urubanza rwari rutegerejwe cyane ku baganga bavuraga nyakwigendera Diego Maradona rwatangiye mu murwa mukuru wa Argentine, Buenos Aires.



Aba baganga baregwa kuba baragize uruhare mu rupfu rw’icyamamare cy’umupira w’amaguru, aho bashinjwa uburangare bwatumye atabagwa igihe yagize ikibazo cy’umutima mu 2020.

Maradona yapfuye afite imyaka 60, ubwo yari iwe mu rugo nyuma yo kubagwa igice cy’ubwonko cyari cyuzuyemo amaraso. Abashinjacyaha bavuga ko abaganga bari bashinzwe kumwitaho batagaragaje ubwitange bukenewe, bityo urupfu rwe rukaba rwarashoboraga kwirindwa.

Icyakora, abaregwa bavuga ko Maradona ubwe yari yanze gukomeza kuvurwa kandi ko yagombaga kuguma mu bitaro igihe kirekire kugira ngo akurikiranwe neza. Nubwo ibyo bivugwa, ubushinjacyaha buhamya ko aba baganga batatanze ubufasha bukwiye, ibintu byagize ingaruka zikomeye ku buzima bwa Maradona.

Abaregwa ni umuganga w’indwara z’ubwonko, umuganga w’indwara zo mu mutwe, umuganga ushinzwe kwita ku barwayi, umukozi ushinzwe gukurikirana abaganga, ndetse n’umuforomokazi wararaga irondo. Aba bose baregwa icyaha cyo "kwica ku bushake" (homicide with possible intent), aho bashobora gufungwa hagati y’imyaka umunani na 25 mu gihe bahamijwe icyaha.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko buzagaragaza ibimenyetso bikomeye byerekana ko aba baganga batakoze akazi kabo uko bikwiye, ahubwo bagashyira ubuzima bwa Maradona mu kaga.

Urubanza rurimo abatangabuhamya barenga 100, rukazamara amezi menshi kugeza muri Nyakanga. Ibi byerekana uburemere bw’iki kibazo mu mateka y’umupira w’amaguru, cyane ko Maradona yari umuntu ukomeye mu gihugu cye ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Diego Maradona afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza babayeho mu mateka y’umupira w’amaguru. Yafashije Argentine kwegukana igikombe cy’isi mu 1986, atsinda igitego cyamamaye ubwo yatsindishaga ikiganza "Ikiganza cy’Imana" ku mukino wa ¼ kirangiza bakina n’u Bwongereza.

Nubwo yari umunyabigwi mu kibuga, Maradona yagize ibibazo bikomeye byatewe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, byanatumye ahagarikwa gukina mu 1991 nyuma yo gufatwa yakoresheje kokayine. Urupfu rwe rwashenguye isi y’umupira w’amaguru, cyane cyane muri Argentine, aho ibihumbi by’abakunzi be bamaze amasaha menshi bashaka gusezera ku murambo we waruhukiye muri Perezidansi y’iki gihugu.

Abaganga bavuraga Diego Maradon bari gushinjwa kuba baragize uburangare bikarangira apfuye

Diego Maladona ni umwe mu banyabigwi ikipe y'igihugu ya Argentina yagize

Diego Maradona yamamaye ku gitego yatsindishije ikiganza ubwo bakinaga n'u Bwongereza







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND