RFL
Kigali

Laurette yakenyereye ku mpanuro yahawe na Jeanette Kagame mu myaka 6 ishize azigira impamba yamwinjije muri Miss Rwanda 2017

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/01/2017 11:11
21


Mukundente Laurette niyo mazina ye arambuye ni umukobwa uri mubahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com uyu mukobwa yahishuye ko impanuro yahawe na Jeanette Kagame mu myaka itandatu arizo yakenyereyeho kugeza ubwo atinyutse kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2017.



Aha Laurette yabibwiye umunyamakuru ubwo yari abajijwe icyamuteye imbaraga zo kwiyandikisha mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 aha uyu mukobwa yagize ati

Njye rero nakuze numva nigirira icyizere, naje kugira amahirwe rimwe muri 2010 nza mu bakobwa batsinze neza amasomo arangiza amashuri abanza icyo gihe nari muto cyane nari mfite imyaka 12, naje guhura na nyakubahwa Madame wa Perezida wa Repubulika Jeanette Kagame ubwo yarari guhemba abana b’abakobwa batsinze neza amasomo yabo asoza amashuri abanza 'Inkubito z'icyeza' iki gihe nibwo yatuganirije aduha n’impamba nakenyereyeho kugeza magingo aya. Mukundente Laurette

miss rwandaMukundente Laurette hamwe n'abandi bana bahembanywe mu Nkubito z'icyeza (aha ni muri 2010 barangije amashuri abanza)

Mukundente Laurette yakomeje abwira umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko mu magambo babwiwe na Jeanette Kagame icyo gihe iryo yafashe mu mutwe rikamusigara ku mutima ari igihe yababwiye ati” Mugomba kwigirira icyizere, kuba abakobwa b’intangarugero mugaharanira impinduka ziganisha ku byiza.” Aya magambo ngo yubatse uyu mwana w’umukobwa akura yumva ko ashoboye ndetse ko nawe hari umusanzu agomba gutanga ngo yubake igihugu cye cyamubyaye akoresheje imbaraga ze.

miss rwanda

Mukundente Laurette uhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017

Nyuma yo kumara kwiga rero Mukundente Laurette yaje kumva itangazo ry'uko abakobwa bashaka guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 bagomba kwiyandikisha maze nawe ntiyazuyaza ngo ahita yiyandikisha aho yaniyandikishije mu ba mbere, uyu mukobwa yabwiye umunyamakuru ko igihe yumvaga iri tangazo yahise atangira gutekereza ku magambo yabwiwe na Jeanette Kagame mu myaka itandatu ishize bityo ngo ahita yitinyuka yinjira atyo mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Kuba umukobwa w'intangarugero, kugira ishyaka, kwigirira icyizere no guharanira impinduka ziganisha ku byiza ni bimwe mu byo Laurette  yavomye kuri madame Jeannette Kagame akaba aribyo byamuteye imbara zo kumva nawe yaba Nyampinga w'u Rwanda kugirango atange umusanzu we nka Nyampinga mu kubaka igihugu binyuze mu mishinga itandukanya uyu Nyampinga yifuza gushyira mu bikorwa mu gihe yaba amaze kwegukana ikamba.

miss rwandaUbwo uyu mukobwa yahembwaga nk'inkubito y'icyeza

Twibukiranye ko Mukunde Laurette ari umwe mu bakobwa 6 bahagatariye intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2017, ari naho yavukiye akaba afite imyaka 18, kuri ubu uyu mukobwa ategereje ijonjora rigomba gukorwa tariki 4 Gashyantare 2017 aho mu bakobwa bose hagomba gutoranywa 15 bazerekeza mu mwiherero aba bakaba aribo bazavamo Nyampinga w’u Rwanda 2017.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GAHONGAYIRE Isma7 years ago
    Ntureba wa umwana ni uyu ni umunyabwenge kdi ndabona ari nawe gisabo rwose cya kindi cyaradutuburiye.So u deserve a crown ma belle
  • niyoyita david7 years ago
    KBS u are the smartest girl cz nabakobwa bake bashobora kugendera kumpanuro bahawe kbs ukwiriye ikamba
  • Ottovordegentschenfelde7 years ago
    Incwiii,Ariko ateye Bunyarwandakazi cyaane,sinzi niba azajya kuri zirya Tailles Zikwirwa muri Bikini,Gusa Ni Mwiza!
  • Ndayoka7 years ago
    Nice moove dear kdi urabyujuje goodluck
  • Delphin Mutangana 7 years ago
    Mukobwa wacu urabishoboye tukuri inyuma kandi ikamba urarikwiye
  • Joshua7 years ago
    Ahubwo ndabona bose ari ibisabo sinzi uko tuza kumenya igisabo cyiza kuruta ibindi. Hahaha Laurette rwose ntacyo abaye niba no mu mutwe byarakomeje aho ni sawa
  • iyakaremye Shedrack7 years ago
    komereza aho
  • Asifiwe denyse 7 years ago
    Incwii d prettiest girl kbsa yhu deserve dat crown #MukundeLaurette oyeee
  • Rangira7 years ago
    Amaturufu yo kwiyamamaza ndabona ataroshye
  • J7 years ago
    Umva mbabwire umwana nuwambere uyu azaba igisonga ke kbs kuko ndabona yenda kumwegera
  • kiki7 years ago
    Courage mwene Muhire na Furahe tukuri inyuma tuzagutora amajaruguru yose amashyi ngo kacikaci
  • Ziada NTIRENGANYA7 years ago
    incuiiii nukuri urabikwiye icyambere nukwitinyuka knd urumukobwa mwiza uzirikana impanuro komerezaho tukurinyuma
  • Laura 7 years ago
    laurette nanjye ndamushyigikiye. mwe murikumubona kumafoto mutaramubona amaso ku maso njye naramubonye ndemera iyo nza kuba umutipe narikwiteretera.
  • gezi567 years ago
    ni mwiza kbsa! nawe ni igisabo kbsa! amahirwe masa
  • Umurerwa Arlette7 years ago
    Uyu niwe u Rwanda rukeneye kbsannnn Lorettetukuri nyuma chxchx
  • Mbata 7 years ago
    Kirazira nta miss wamaguru anganatyo disi we
  • 7 years ago
    singombwa ngo bikini
  • real deal7 years ago
    Ni nowe ntawundi kbs
  • nciel7 years ago
    Uyu numwali ukwiriye urwanda,icyambere nimwiza kdi biragaragara ko no mumutwe ari sawa.Courage kdi ukomeze impanuro zabakuru.
  • Nizigiyimana bruce7 years ago
    Byukuri njye mbona ataco atwaye nanone ari gukomeza yitwara uko birikose neza peee!





Inyarwanda BACKGROUND