RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri gahunda y'ubukwe bwa Miss Nishimwe wakoreye 'Bridal Shower' i Dubai- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/09/2024 8:59
0


Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2020, yakorewe ibirori bizwi nka "Bridal Shower" byabereye mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.



Byabereye mu gace kazwi ka 'Dubai Marina' ku wa 29 Nzeri 2024. Uyu mukobwa yahawe impano n'impanuro azakenyereraho mu rugemdo rwe rw'urugo n'umukunzi we Michael Tesfay.

Ni ibirori byitabiriwe n'inshuti ze za hafi cyane cyane abo mu muryango babana binyuze mu itsinda rya Mackenzies n'abandi.

Nishimwe aherutse gusohora impapuro z'ubutumire "Invitation" agaragaza ko azakora ubukwe n'umukunzi we, mu birori bizaba ku wa 29 Ukuboza 2024.

Umuhango w'ubukwe bwabo wubakiye ku magambo aboneka muri Mark 10:8-9 hagira hati " Bombi bakaba umubiri umwe, bigatuma baba batakiri babiri ahubwo baba babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranije hamwe, umuntu ntakagitandukanye."

Ibirori byo gusaba no gukwa bizabera mu Intare Conference Arena ari naho hazabera umuhango wo kwiyakira, ni mu gihe gusezerana imbere y'Imana bizabera mu rusengero Noble Family Church ya Apotre Mignone ku Kimihurura.

Bazakora ubukwe ku wa 29 Ukuboza 2024, mu gihe hazaba habura iminsi ibiri (2) kugira ngo umwaka ugere ku musozo, kuko uyu mwaka uzagira iminsi 366. Bizaba kandi ari ku cyumweru cya 52.

Uzaba ari umunsi udasanzwe kuri aba bombi! Kuko bazaba batangiye paji nshya mu mubano wabo, aho bazarahirira kubana nk’umugabo n’umugore, bakazatandukanwa n’urupfu. 

Ku wa 24 Gashyantare 2024, Michael Tesfay ahagarariwe n’abo mu muryango we yafashe irembo mu muryango w’umukunzi we. Ni nyuma y’uko ku wa 1 Mutarama 2024, yatunguye Nishimwe Naomie amwambika impeta y’urukundo [fiançailles], mu birori byihariye byabereye muri imwe muri resitora yo mu Mujyi wa Kigali.

Icyo gihe, Michael yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko yatangiye paji nshya mu mubano we n’umukunzi we Naomie, kuko yamubwiye ‘Yego’ nk’ikimenyetso cy’uko yiteguye kubana nawe ubuziraherezo.

Muri Gashyantare 2024, Miss Nishimwe yabwiye Radio Rwanda ko atabona amagambo asobanura uko yiyumva nyuma yo kwambikwa impeta kuko 'ni ibintu bikubaho, hari ukuntu umuntu aba atekereza ikintu akavuga ngo kiriya kintu nikimbaho sinzigera nkibagirwa'.

Ati "Nubu ntabwo nabyibagirwa. Ariko ibyiyumviro ugira sinzi uko nabisobanura. N'iyo ubajije abantu benshi bagiye bambika impeta, hari igihe utumva n'amagambo yakubwiye. 

N'uyu munsi iyo ambaza amagambo yambwiraga, nta kintu na kimwe numvaga, ariko cyeretse avuze ngo 'Will you marry me' (Wakemera gushyingiranwa nanjye) ni cyo kintu cyo nyine numvishije. Ni ibintu n'ubu ngubu, sindabimenyera..."

Uyu mukobwa yavuze ko yari yiteguye kwambikwa impeta n'umukunzi we, ku buryo yatekerezaga ko byari kuba kuri Noheli ya 2023, ariko yarategereje ntibyaba. 

Ashingira ku kuba hari hashize iminsi micye umukunzi we ahuye na Se umubyara, bityo ko byamuhaga ishusho y'uko bidatinze azambikwa impeta.

Nishimwe asobanura umukunzi we akabikubira mu ngingo eshanu; avuga ko ari umuhungu ufite ikinyabupfura; umuhungu ucisha macye; umuhungu utameze nk'abandi bose; umuhungu ukunda Imana kandi umukunda. 

Uyu mukobwa ufite iduka ry'imideli, yabanje gutuza, avuga ko we n'umukunzi we bameze neza kandi "Turi kwitegura gukora ubukwe mu Ukuboza 2024." Yirinze kuvuga aho ubukwe buzabera ndetse n'itariki buzaberaho. 

Abajijwe niba atekereza kuba azatura hanze y'u Rwanda nyuma yo kurushinga, yasubije ko bizaterwa n'ibiganiro, amahitamo ndetse n'akazi gashobora gutuma bimuka. Ati "Ariko mu Rwanda ni mu rugo."

 

Ibyishimo ni byose kuri Nishimwe Naomie nyuma y’uko akoreye ibirori bya ‘Bridal Shower’ i Dubai

 Inshuti, abavandimwe n’abandi bashyigikiye intambwe Nishimwe Naomie agiye gutera mu buzima bwe
 

Ibi birori byabereye mu gace ka Dubai Manira mu mpera z’iki cyumweru






















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND