RFL
Kigali

Iwanjye hari umunezero! Meddy yahishuye uko umugore we yatunguwe n'uburyo yakiriye agakiza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/09/2024 10:07
0


Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ngabo Medard Jorbet [Meddy] yatangaje ko umugabo we Mimi Mehfira yatunguwe n'uburyo yiyeguriye Imana kugeza ubwo yakiriye agakiza, agatangira urugendo rwo kwamamaza ingoma y'Imana, nyuma y'igihe cyari gishize bari mu rugendo rwo kwiyemeza kubana nk'umugabo n'umugore.



Yabigarutseho mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, ubwo yatangaga ubuhamya mu giterane cyagutse cyabereye mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni uruhererekane rw'ibiterane yise “Night of Worship& Testimonies with Meddy” yateguye mu rwego rwo kwiyegereza abafana be n'abakunzi b'umuziki, mu rwego kandi rwo guhamagarira urubyiruko n'abandi kwakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza.

Yifashishije abahanzi barimo Adrien Misigaro bakoranye indirimbo “Niyo ndirimbo” n'abandi banyuranye mu rwego rwo gutanga ubutumwa bwe ku bihumbi by'abantu.

Meddy yavuze ko kwakira agakiza ari ibintu byamutunguye. Kuko yabayeho ubuzima bwose yumva afite inyota yo gukorera amafaranga menshi no gukira, ariko ko ubwo yageraga muri Amerika yatangiye gutekereza ku iherezo ry'ubuzima bwe, ahitamo gutangira gusoma ijambo ry'Imana.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Igipimo' yavuze ko yamaze umwaka wose asenga asaba Imana kumuhishurira icyo yamuhamagariye. Kandi, igihe cyarageze Imana iramwumva atangira kuyikorera.

Meddy yavuze ko yamenye byinshi kandi asobanukirwa ko Imana ari ukuri. Ati "Nabonye Yesu, ndabizi ntimwabyizera, mbabwiye ko namenye Yesu ntacyo byabamarira, kuko n'abigishwa ba Yesu nabo baramwihakanye, kandi bari bari kumwe. Bisaba umwuka wera kugira ngo akwemeze, ntabwo ari amagambo yanjye, ntabwo ari inararibonye ryanjye gusa."  

Uyu mugabo yavuze ko yakiriye agakiza mu gihe hari hashize igihe gito abanye n'umugore we. Ndetse avuga ko umugore we yatunguwe n'uburyo yinjiye muri uyu muhamagaro. Yavuze ko yajyaga asangira 'umutobe' n'umugore we mu bihe bitandukanye, ariko ko akimara kwakira agakiza byahise bihagaragara.

Yavuze ko akimara kwakira agakiza kandi, yatangiye gusaba Imana kwiyereka n'umugore we. Icyo gihe atangira inzira yo kumusengera. Ati "Mu ijoro rimwe yarabyutse arambwira ati nabonye umuntu ariko ntabashije gusobanukirwa. Ndamubaza nti yakubwiye iki? Ndamubwira nti uwo ni Yesu, ndamubwira nti wowe tuza, nagiye mu cyumba mbwira Imana guha izindi nzozi umugore wanjye kugira ngo amwizere."

Meddy yavuze ko bigoye kuvuga Imana utarayimenya. Yasobanuye ko akimara kwakira umwuka wera, yagize imbaraga zo kuvuga ijambo ry'Imana imbere y'abantu 'nyamara nari umuntu ugira isoni cyane'.

Yavuze ko yarenze urugero rw'abantu bamuvuzaho nabi umunsi ku munsi, kuko muri we yifitemo imbaraga zirenze ibyo bicantege. Yasobanuye ko icyo gihe yahise atangira urugendo rwo gusengera umugore we, ndetse amusaba ko yakwifatanya nawe kugirango babashe kwiyegereza Imana.

Meddy yavuze ko kiriya gihe yatangiye kuvuga mu ndimi, ndetse umugore we nawe atangira kurira no kuvuga mu ndimi. Ati "Naranezerewe mu mutima, ndamubwira nti komeza cyane. Arambwira ati sinzi uko niyumva. Byari bigoye kuko ni ibintu atigeze atekereza. Naramubwiye nti reka dusubire mu rugo."

Yavuze ko igihe cyageze bongera gusenga. Ati "Uzi ibyo nakoze namuzanye mu gakiza. Nabwiye Yesu ndakwakira. Aho niho ubuzima bwanjye bwatangiriye."

Meddy yavuze ko urugo rwe rurimo amahoro, kandi ubusabane butarimo Yesu bwuzuye kwikunda no kwirengagiza.

Yavuze ko hari ishusho abantu bamufiteho 'ariko hari n'ishusho Imana imfiteho'. Meddy yavuze ko yakuze ashaka kumenyekana, no gukorera amafaranga menshi 'ariko buri gihe cyose nageraga kuri iyo ntego naburaga amahoro mu mutima'.   

Meddy yavuze ko yanyuze mu bintu byinshi bikomeye 'ntashobora no kuvugira hano'. Yavuze ko abantu batekereza ko yabaye umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana 'ariko ibyo sibyo byari binshinshikaje'.

Uyu muhanzi yashimangiye ko 'atakiri wa wundi'. Yavuze ko azakomeza gukora umuziki ariko wubakiye ku buhanuzi kuko ari cyo Imana yamuhamagariye cyane muri iki gihe. Yavuze ko azakoresha imbaraga mu muziki we mu kwamamaza ingoma y'Imana. 

Meddy yatangaje ko umugore we yatunguwe n'uburyo yakiriye agakiza, ariko ko yaje kubona ko yamenye Imana yo kwizera

Meddy yavuze ko ubwamamare bwe bwabangamiye urukundo rwe n'umugore we, kuko yabaga ashagawe n'abakobwa mu bihe bitandukanye, bigatuma umugore we agira gushidikanya Meddy yavuze ko yakiriye agakiza amaramaje, kandi yiteguye gukoresha ibihangano bye mu kwamamaza Kristo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND