RFL
Kigali

Cardi B ntakozwa ibyo gusubirana n’umugabo we

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/09/2024 9:10
0


Umuraperikazi Cardi B uherutse kwaka gatanya umugabo we Offset, banaherutse gutongana ku mbuga, yahishuye ko ibyo gusubirana bitarimo ahubwo ko ubu yiteguye kujya mu rukundo rushya.



Si ubwa mbere, si ubwa Kabiri Cardi B na Offset bashwanye ndetse bakagana inzira ya gatanya gusa bakaza kuyihagarika bagasubirana. Ibi ni nabyo bituma benshi bavuga ko gatanya ya kabiri Cardi B yatse nayo ishobora guhagarikwa.

Ibi ariko siko uyu muraperikazi abibona kuko yamaze guhishura ko ibyo kwiyunga na Offset atabishaka. Yabikomojeho mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yitabiraga ibirori bya ‘Paris Fashion Week 2024’. 

Ubwo yatambukaga ku itapi itukura, umunyamakuru yamubajije niba azongera gusubirana n’umugabo we maze asubiza ati “Oya ntabwo biri muri gahunda, nafashe icyemezo nkomeje. Kuri iyi nshuro ntagusubira inyuma kuko nabigerageje kenshi bikongera kurangira nabi”.

Yongeye aseka ati: “Ubu mwagakwiye kuba muri kumbaza niba naramaze kubona umukunzi mushya kuko ubu nditeguye kujya mu rukundo rushya”.

Cardi B umaze kubyarana abana batatu na Offset, ubwo yakaga gatanya  muri Nyakanga,ii8ioooiiioo yabwiye urukiko ko atakibashije kubana n’umugabo utanyurwa uhora umuca inyuma. Ni mu gihe mu cyumweru gishize yanditse kuri X ko umugabo we yahoraga amuca inyuma mu myaka 7 bamaranye.

Cardi B yavuze ko adashaka gusubirana n’umugabo we 

Yavuze ko mu myaka 7 yabanye na Offset yamucaga inyuma

Cardi B yanahishuye ko yiteguye kujya mu rukundo rushya





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND