Rwanda Shima Imana 2024 ni igiterane cyitabiriwe n’ibihumbi by’abanyarwanda barimo n’abayobozi mu nzego nkuru za Leta nka Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente.
Nyuma y’imbyino n’indirimbo za Korali ihuriyemo abahanzi nka
Ben, Tonzi, Chryso Ndasingwa n’abandi, bakurikiwe na Ambassadors of Christ
baririmbye indirimbo zabo zirimo ‘Ibyo Unyuramo’, ‘Nahuye na Mesiya’ n’izindi.
Pst Kabanda Julienne wo mu itorero rya Grace Room yagaragaje ko abanyarwanda basigaye batambukana ishema, yakomeje ayobora gahunda.
Nyuma yaje guha umwanya Korali Jehovah Jireh baririmbye indirimbo zabo zirimo ‘Turakwemera’ na ‘Gumamo’.
Bakurikiwe n’ubuhamya bw’abantu batandukanye, bagaragaje ko ibihe byahise bitari byoroshye ariko ubu u Rwanda rwabaye urw’abantu bishimye.
Amb.Dr.Charles Murigande, Umuhuzabikorwa wa Rwanda
Shima Imana, mu ijambo rye yasobanuye ubundi icyo gushima aricyo.
Ati”Umuntu wagabirwaga inka yahoraga ashima kandi yirahira
uwamugabiye, umuganura wa buri mwaka bwari uburyo bwo gushima Imana yabahaye
imvura n’izuba mu gihe.”
Agaragaza ko ariko ikintu cy’ingenzi gituma abantu
bashima harimo ubuzima ati”Dushima ko turiho duhumeka kuko ntawiha guhumeka, natwe kadushime Uwiteka ko tugihumeka.”
Yongeraho ati”Byose tubigeraho kuko turi bazima aho kwirata
ubwenge,ubutwari, ubutunzi, twirate ko yaduhaye ubuzima.”
Ubundi agaragaza ko bituma abanyarwanda bashima harimo
amahoro, umutekano, ubuyobozi bwiza no kuba Imana yaragiye iburizamo imigambi
y'abatifuriza ineza u Rwanda.
Ati”Turashima Imana kandi ko yashoboje abanyarwanda
kongera kubana hamwe. Ni nde watekereje ko mu myaka 30 abanyarwanda baba babanye
mu mahoro.”
Yagaragaje kandi ko abanyarwanda bakwiriye gushima ko
Imana yabaye Perezida Kagame uhora aharanira ko u Rwanda rugera ku iterambere
rirambye.
Umuyobozi Mukuru wa Peace Plan itegura Rwanda Shima Imana, Arch Bishop Laurent Mbanda mu butumwa bwe yatangiye ashima abayobozi barimo
Minisitiri w’Intebe n’abandi bose bitabiriye Rwanda Shima Imana 2024.
Yibutsa ko hari umuco abantu bagira uhabanye n’ukuri ko
gushima, ati”Ubusanzwe abantu biratworohera kubona ibibi kurusha ibyiza, hari nubwo
ibyiza Imana idukorera tubyibagirwa ntituyishime uko bikwiriye.”
Yongeraho ati”Ntabwo twakwibagirwa ko mu myaka 30 ishize u
Rwanda rwari mu icuraburaburindi rikabije ryagejeje kuri Jenoside yakorewe
Abatutsi.”
Yongeraho ati”Twateraniye hamwe ngo dukusanyirize amashimwe yacu kuko uwiteka ari we mwiza, imbabazi ze zihoraho iteka ku Rwanda
rwacu.”
Hakurikiyeho indirimbo y’ibigwi ya Aime Uwimana
igaruka ku mashimwe umunyarwanda afite ku Mana.
TANGA IGITECYEREZO