Muri ya gahunda twageneye abafite ibibazo bibaremereye bashaka kugishaho inama, tugeze ku kibazo cy’umugabo wafashe umugore we asambana n’undi mugabo ariko bikaba byaranze kumuvamo.
Ikibazo cye kigira kiti ”Mfite umugore tumaranye imyaka 6, muri iyo myaka tumaranye, twabyaranye abana 3. Twabanye mu byiza no mu bibi, yewe yigeze no gukora amakosa menshi yatumaga urugo rwacu rugira ibibazo by’umutungo harimo no kuva mu kazi ke ariko nkamubababarira. Yararwaraga nkamuvuza kandi ariko nita ku rugo ku kintu icyo aricyo cyose kuko we yabuze akandi kazi. Ngahahira urugo harimo no kumwitaho ku kintu icyo aricyo cyose.
Mu minsi ishize ariko namufatanye n’umugabo yanciye inyuma ariko ari umugore wanjye wagiyeyo kuko yari azi ko nagiye gukorera mu ntara. Mbere yaho najyaga mubonana utuntu ahishahisha mu bagabo nkamugira inama mbimubuza harimo nko kubona bamusura gusa iyo ntari mu rugo ariko yarakomeje ashyirwa asambanye nuwo mugabo nabashije gufata. Aho mufatiye umugore wanjye yihagazeho abihakana anavuga ko niba namurambiwe yakigendera tugatandukana ariko ntamusebeje.
Namuhaye ibimenyetso ko bamubonye abanza kubyanga nyuma aza kubinyemerera ko byabayeho kandi ko byabaye iryo rimwe, abona kunsaba imbabazi, ambwira ko yagiye kuri uwo mugabo akabimuhatira bakabikora. Iyo nabaga ndi mu rugo nabonaga ko yamutitirizaga kubyo ntazi umugore akabura amahoro yo kumusubiza ndi mu rugo ariko simbitindeho kuko naramukundaga kandi mwizera gusa simenye we uko abifata. Icyo gihe umugore wanjye yambwiraga ko ngo aba amubwira ko bavugana amusaba serivisi yindi yamusabaga yo kumufashiriza umukozi utaramenya akazi neza kuko uwo mugabo nta mugore wundi uzwi agira.
Twabanye atari isugi…mbere yaribanaga mu nzu afite n’abasore bamwirukaho
Aho mufatiye rero yamusambanyije, nabanje kubabara, mbitekerezaho ariko nyuma numva ngize imbaraga kuko mukunda pe , ndamubababarira ariko byanze kunshiramo kuburyo nanagize agahinda kenshi. Ngira ikibazo cy’umutwe watewe nako gahinda ko gutatira urukundo ku muntu twasezeranye dukundana kandi tuba turi kumwe iteka tunasangira byose ntarwikekwe. Ku burwayi narivuje ariko byaranze, uretse uwo mutwe , ngira agahinda kamporamo byanangejeje kugira umusaruro muke ku kazi. Numva na gahunda cyangwa imishinga y’urugo isa naho ari ukuruhira ubusa bitewe n’uburyo mbona amafaranga ku kazi nkora kagoranye, gusa na we akambwira ko atazongera.
Iyo turi gutera akabariro ubona atabishishikariye rwose kandi akanshuka ko nta kibazo afite. Mbese ni nko kurangiza umuhango. Habaho inshuro imwe yonyine , iya kabiri bikaba ari mbarwa nabwo ntabushake bugaragara bwabitugejejeho mbese ni uko tuba turyamanye. Unabona atakigaragaza kunyishimira cyane. Iyo niriwe mu rugo areba uburyo agira utwo ahugiyeho harimo n’abana, ibintu atari yarigeze kuva kera. Sinzi niba bakiri kumwe nawa mugabo wenda mu mayeri menshi kuko nta nkibaha rugari nagiye mu kazi. Nibaza niba atari ukutanyurwa kuko ibi byose nabimubajije ambwira ko atariko biri ahubwo yacitswe akajya kumwisurira, nkibaza visite yageze aho amwemerera bakabikora kandi hari ku manywa y’ihangu yari no kubona abamutabara iyo ashaka abamutabara ngo adasambana.
Ikindi arasenga kuburyo abantu bo hanze batabikeka, ubona akunze famille yanjye kandi uretse iyo ngeso twabanye tunakundanye ariko nyine yaribanaga aho yaracumbitse kandi yarambwiraga ngo hari abahungu benshi bamwirukaho, akanabambwira.Gusa uwo mugabo wamusambanyije bari bamaranye imyaka kuva tubanye bakururana kuko nanjye tuziranye kandi yanamumenye nyuma yaho tubaniye kuko ni njye twari tuziranye mbere.
Nkeneye inama kuri iki kibazo kinkomereye kandi gikomeje kunyangiriza ubuzima kuko sinjya nsinzira, naba ndi mu rugo cyangwa hanze y’urugo. Mba ntekereza icyo nacumuye nahemutseho, nananiwe kuburyo nahembwa kuriya kurongorwa n’abandi bagabo bo hanze mwese muzi indwara z’ibyorezo nka SIDA.
Ese koko ibi twabyita ko byabaye ikosa atazongera? Ese koko utatinya icyaha asenga, niki cyamubuza gusubira? Ese yaba abiterwa no kuba ntakandi kazi afite? Ko ntaruhare nagize mukukabura cyangwa ko ntacyo ntamuha rwose ngo atifuza kandi ko unagereranyije tutari muli familles zibayeho nabi ko njye Imana yamfashije mpembwa neza.
Ese byaba biterwa nuko yakuze? Kuko nasanze atari vierge(isugi) kandi yanabinyibwiriye ko yahuye n’umugabo kera akiri umwana nubwo yambwiye na none ko yasambanyijwe ku ngufu atabishaka akiri secondaire (ibyo nibyo yanyibwiriye ntabimubajije). Ariko se ko nyuma aho tumenyaniye ko ntagukomereka kwe kwamujyanaga muri izo ngeso ko twakoze ubukwe tumaranye imyaka 5 dukundana.
Ese ko nkunda abana twabyaranye koko tube nyirabayazana ntibarererwe ku babyeyi bombi? Ese iki gikomere kizakira gute ko nanasenga nsaba Imana kunduhura aka gahinda ko mu mutima.Icyo ntarabasha ni ukwegera abakozi b’Imana ngo badufashe kuko numva namugirira ibanga kuko ibyaribyo byose ni umugore wanjye w’isezerano.
Ndifuza inama ku bantu basoma ubu butumwa ariko atari abikinira, abafite experiences nkizi bamfasha nuko babivuyemo byaba byiza. Ndemera inama izo arizo zose zaba abahanga n’ubumenyi butandukanye, ingo cyangwa imiryango ifite ubunararibonye ndetse n’abanyamadini n’amatorero Imana yahaye uwo muhamagaro.
Murakoze
Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri nkoreiki@gmail.com. Umwirondoro ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.
TANGA IGITECYEREZO