Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2016 i Gikondo muri Ambassadors Park habereye igitaramo cy’urwenya cyahuriyemo abanyarwenya bakunzwe Hano mu Rwanda aribo Rutura (Nkusi Arthur), Seburikoko (Niyitegeka Gratien) na Ben Nganji. Abitabiriye iki gitaramo bakubise baruzura imyanya yo kwicaramo irashira abandi barahagarara.
Iki gitaramo cyatangiye isaa moya z'umugoroba cyari cyitabiriwe cyane nubwo ibiciro byo kwinjira byari byihagazeho dore ko itike isanzwe byari ibihumbi bitatu naho mu myanya y’icyubahiro bikaba ibihumbi bitanu, abantu buzuye hakiri kare bituma igitaramo gitangira kare ndetse kirangirira no ku masaha yateganyijwe.
Ubwo iki gitaramo cyatangiraga haherewe ku bana bakizamuka muri uyu mwuga wo gusetsa maze ku ikubitiro haza uwitwa Mercy ari nabwo bwa mbere yarakoze igitaramo cyo gusetsa, uyu musore yashimishije abantu, hakurikiraho uwitwa Josua umaze kumenyera uyu mwuga dore ko cyari igitaramo cye cya kane akoze.
Nyuma y’aba bana hatangiye noneho ababigize umwuga cyangwa ababifitemo uburambe, aha ku ikubitiro hatangiye Arthur kuko ari nawe wari uyoboye ibi birori, hakurikiraho Gratien (Seburikoko) nyuma ye hahita hajyaho Ben Nganji, aba bose basekeje abantu karahava.
Seburikoko na Ben Nganji badukanye uburyo bwo gusetsa baririmbira abantu dore ko aba bombi bamaze kwinjira muri muzika bityo bakaba bafite umwihariko wo gusetsa abantu babaririmbira mu ndirimbo zicuranze ku buryo bwa Live.
Ubwo iki gitaramo cyari gihumuje aba banyarwenya barahiriye imbere y’abafana ko bagiye gukomeza kwihuriza hamwe mu rwego rwo kuzamura impano yo gusetsa mu Rwanda ndetse abantu bakaba bagiye kubabona kenshi mu bitaramo binyuranye.
REBA AMAFOTO:
Umunyarwenya mushya Mercy niwe watangiye asusurutsa abantu
Umunyarwenya ukizamuka Josua nawe yigaragaje
Ntawishwe n'inzara
Abafana bari bakubise buzuye abandi bahagaze
Inyuma imyanya yabashiranye barahagaze
Abakobwa nabo bahagurukiye imirimo nk'iyi, uyu ari ku kazi
Seburikoko yinjiye acuranga
Seburikoko yasekeje abantu mu buryo butandukanye ariko akakuyeho abantu ni ukuntu yateraga urwenya yicaranye icupa ku mutwe akarihagurukana
Ben Nganji nawe yinjiriye mu muziki abanza kunyurizaho abantu
Yinjiye mu gusetsa abantu akoresheje inkirigito
Asetsa abantu abatangaho ingero
Arthur mu bihe binyuranye ubwo yasetsaga abantu
Abantu kwihangana byanze baraseka kubera urwenya aba bagabo babateraga muri iki gitaramo
Basezeranyije abantu gukomeza kubategurira ibitaramo bakabasetsa mu bitaramo byinshi
AMAFOTO: Lewis
TANGA IGITECYEREZO