Muri iki gihe cy’ibiruhuko, abana basaga 90 baturutse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali bamaze iminsi batorezwa kuri stade Amahoro bimwe mu bigize umuco nyarwanda harimo nko kubyina imidiho ya kinyarwanda, guhamiriza n’ibindi batozwa ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo.
Ni no muri urwo rwego kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ukuboza 2016, aba bana barangajwe imbere n’abatoza babo basuye i gicumbi cy’Intwari i Remera, aho basobanuriwe amateka yaranze intwari z’u Rwanda.
Abana batambagiye ibice bitandukanye bigize igicumbi cy'Intwari
Umukozi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe , Byishimo Patrick ushinzwe ibicumbi by’Intwari niwe wakiriye aba bana, abasobanurira byinshi ku mateka y’Intwari z’u Rwanda, anaboneraho kubatembereza ibice binyuranye bigaragaza intwari zinyuranye harimo Imanzi ndetse n’Imena.
Byishimo Patrick asobanurira aba bana amateka y'Intwari z'u Rwanda
Abana bishimiye gusura igicumbi cy'Intwari no kurushaho gusobanukirwa amateka yazo
Ni igikorwa cyashimishije aba bana ubona bari hagati y’imyaka 8 na 18, dore ko bagaragazaga kugira amatsiko no gukurikira ibyo basobanurirwaga. Umwe muri bo waganiriye na Inyarwanda.com yagize ati “ Icyo nungukiye mu gusura igicumbi cy’intwari, namenye ko kuba intwari bidashingira ku myaka cyangwa se uko ungana, ahubwo ugomba kuba intwari ukiri muto kugirango ubikurane.”
Mugenzi we witwa Kalinda Bruno we yagize ati “ Icyo nungutse, hari intwari zimwe ntari nzi, nk’abana b’i Nyange na Uwiringiyima Agathe, ubu ndishimye cyane kuba ndushijeho kumenya intwari nyinshi.”
Aha abana basuraga inzu irimo amafoto y'Intwari
Uyu mwana niwe wanditse mu gitabo cy'abashyitsi mu izina rya bagenzi be avuga icyo yungukiye mu gusura igicumbi cy'Intwari
Banahawe udutabo dukubiyemo amateka y'Intwari
Aba bafataga agafoto k'urwibutso imbere y'ikimenyetso cy'ubutwari
Aba bana bamaze iminsi bigishwa umuco
Bafashe ifoto ya rusange nyuma yo gusura igicumbi cy'Intwari
AMAFOTO: Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO