Ku nshuro ya kane Chorale de Kigali yakoze igitaramo cy’uburyohe cyo kwizihiza Noheli cyizwi nka Christmas Carols Concert. Icyo muri uyu mwaka cyabaye ku mugoroba w’uyu wa 18 Ukuboza 2016 kibera mu ihema rya Kigali Conference & Exhibition Village kuva isaa kumi n’ebyiri kugeza isaa yine z’ijoro.
Igitaramo cya Chorale de Kigali cyitabiriwe n'abantu ibihumbi hafi bitatu mu gihe kwinjira byari 10.000Frw mu myanya y'cyubahiro na 5000Frw mu myanya isanzwe. Cyitabiriwe kandi n'abayobozi bakuru mu nzego za Leta barimo Perezida wa Sena Hon Makuza Bernard ari na we wari umushyitsi mukuru, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Fidèle Ndayisaba, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe iterambere ry’abaturage, PS muri Minijust, Umunyamabanga w’Intumwa ya Papa mu Rwanda, Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda n’abandi.
Iki gitaramo cyitabiriwe na benshi mu bayobozi bakuru mu nzego za Leta
Muri iki gitaramo cy’umwimerere Chorale de Kigali yaririmbye indirimbo 27 ukongeraho n’izindi 3 yasabwe gusubiramo n'abakunzi bayo bitewe n’uburyo zari zaryoheye abatari bacye. Mu ndirimbo 27 aba baririmbyi baririmbye, mu rusore bw'amajwi aryoheye amatwi, bahereye ku yitwa Silent night, bakurikizaho Aravutse Umwana Yezu. Nyuma y’aho baje gukurikizaho; The voice of the Lord, Carol of the bells na Joy to the world. Izindi baririmbye benshi bakizihirwa harimo; Yubile Chorale de Kigali 50, Gloria, Noheli umukiza wacu yavutse, Nimuze turamye Umwami wavuze, Alleluia, O thou that tellest good tidings, And the glory n'izindi.
Igitaramo kigezemo hagati, haje kwakirwa abana bato batozwa kuririmba na Chorale de Kigali, na bo bagaragaza ubuhanga buhanitse bafite mu kuririmbira Imana. Abo bana baririmbye indirimbo ebyiri arizo: Amezaliwa na Twelve days of Christmas. Aba bana bishimiwe na benshi by’umwihariko Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, umwe mu bizihiwe cyane, yavuze ko gukoresha abana nk’aba bagaragaje ubuhanga ari kimwe mu byatumye yishimira cyane iki gitaramo.
Chorale de Kigali yaje gusubira kuri stage, ibintu birushaho kuryoha kurusha mbere ariko biba akarusho ubwo bari bageze ku ndirimbo ya UEFA Champion League bakayiririmbana ubuhanga mu majwi aryoheye amatwi, aho bashyize igoroba abakunzi ba Siporo bakizihirwa birenze ndetse bakaza gusaba iyi korali kubafasha bagasubiramo iyi ndirimbo. Chorale de Kigali yasoreje ku ndirimbo ebyiri nazo zakunzwe cyane izo akaba ari; Libiamo na Feliz Navidad. Igitaramo cyraangiye ubona abantu badashaka gutaha bitewe n'uburyo bari baryohewe.
Mu ijambo rye Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi wavuze ijambo nk'umushyitsi mukuru dore ko Hon Makuza Bernard perezida wa Sena y'u Rwanda yari yatashye, yashimiye cyane Chorale de Kigali kubwo gutegura igitaramo cyiza cyane. Yunzemo ko iyo mu gihugu hari abaririmbyi beza, bakora ibitaramo byiza bikitabirwa kandi bigashimisha abantu, ari ikintu cyo kwishimirwa kuko ari ikimenyetso cy’iterambere ry’igihugu.
Ni igitaramo cyitabiriwe cyane bitera ishema Chorale de Kigali
Alex Nizeyimana umuyobozi wa Chorale de Kigali mu ijambo rye yashimiye buri wese witabiriye iki gitaramo ashimira n’uwabateye inkunga kugira ngo kigende neza. Yashimiye Leta y’u Rwanda yubatse ihema ryiza kandi rigari bakoreyemo igitaramo cyabo, ku nshuro ya mbere bakabasha gutaramana n’abakunzi babo bose dore ko mu myaka yashije benshi basubiragayo babuze aho bicara.
Yashimiye kandi Kaminuza y’u Rwanda yemeye kubatiza iryo hema anashimira Minisitiri w’Intebe wabafashije kumvinakana n’iyo kaminuza. Nubwo bakora umuziki uhenze, yavuze ko bazakomeza kuwukora bakereka isi ko n’u Rwanda rushoboye. Yijeje Leta na Kiliziya inkunga yose bazakenera kuri Chorale de Kigali kuko bashaka na bo kubaka no guteza imbere igihugu cyabo.Yunzemo ko kubona abantu ibihumbi baza kwifatanya nabo byabateye ishema ndetse bikabatera n'imbaraga zo gukora cyane no kurushaho gutegura ibyiza.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Alex Nizeyimana yavuze ko uko igitaramo cyabo cyagenze nk’uko bari bagiteguye. Ati “Twashimishijwe cyane nuko abakunzi bacu batajya batezuka kutuba hafi, ni inkunga ikomeye cyane. Ikindi twishimiye ko uko twayiteguye ari nako yagenze tukaba tuyisojetwishimye kandi n’abakunzi bacu bishimye. Dushimiye cyane kandi n’itangazamakuru ryabanye natwe mu myiteguro no kumenyesha abantu ibyo dukora”
Chorale de Kigali yishimiwe n'abatari bacye
Iki gitaramo cyari cyahuruje imbaga y'abakunzi ba Chorale de Kigali
Andi mafoto ni mukanya
TANGA IGITECYEREZO