Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2016 mu karere ka Huye habereye igikorwa cyo kumurikira abaturage uburyo abana bari mu biruhuko bari gutozwa umuco n’inzu ndangamurage y’u Rwanda, muri iki gikorwa Nyampinga w’umuco Mutoni Jane yari umushyitsi icyakora ataha akozwe ku mutima n’abana bamwigishije byinshi harimo by’akarusho gucunda amat
Ni mu birori bibereye ijisho, aho aba bana bari gutozwa bakoraga urugendo (umutambagiro) mu mujyi wa Huye barusoreza ku nzu Ndangamurage. Ubwo bajyaga gutangiza uyu mwiyereko nyampinga w'umuco(Miss Heritage 2016) Mutoni Jane niwe wawutangije aho yafatanyije n’abana b’abakaraza gushimisha abantu. Ubwo basozaga uru rugendo abana bamurikiye abashyitsi ibyo biga gusa Nyampinga w’Umuco mu Rwanda Mutoni Jane akorwa ku mutima bikomeye n’abana bamwigishije gucunda amata, ibintu yakoraga ubona yishimye cyane anyuzamo akamwenyura.
Usibye kwiga gucunda amata nyampinga yifatanyije n'abakaraza avuza ingoma
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru Miss Jane Mutoni yabwiye abanyamakuru ko yishimiye bikomeye uburyo iki gikorwa cyagenze, atangaza ko yashimishijwe bikomeye no kubona abana batozwa umuco, uyu nyampinga yifuje ko iki gikorwa cyajya kiba hose ku buryo abana aho kuruhukira mu ma filime n’ibindi bajya batozwa umuco nyarwanda bityo bakawukurana, by’umwihariko uyu mukobwa wabaye nyampinga w’umuco nyarwanda yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda ko yakozwe ku mutima n’abana bamwigishije kwiga gucunda amata ibintu byamuteye ishyaka ryo gushaka kubyiga ndetse n’ibindi bikorwa umunyarwandakazi wo hambere yakoraga kandi akazabimenya.
Miss Jane yigishwa gucunda amata
Iyi gahunda iri kubera mu karere ka Huye igenewe abana bafite hagati y'imyaka 10 na 17. Ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Umuco wanjye ishema ryanjye’ yatangijwe ku wa mbere w’iki cyumweru tariki 10 Ukuboza 2016, ikazasozwa tariki 23 Ukuboza 2016, mu birori bizabera mu karere ka Huye aho byitezwe ko na Minisitiri w'umuco na Siporo Uwacu Julienne nawe azitabira uyu muhango.
TANGA IGITECYEREZO