Muri iyi minsi hadutse uburyo abenshi bita (Digital) bwo gukura ibyinyo ku bagabo barangaye. Aba bagabo n’abasore bafite iritubutse basigaye bitwa aba ‘’Bless up’’,’’abasponsors ‘’ n’andi mazina kuko usanga bo ibyo batanga bitakiri amafaranga gusa ahubwo harimo inzu nziza,imodoka n'ibindi.
Guhera mu mwaka wa 2015, hagiye hagaragara impinduka zikomeye mu by'urukundo, aho urukundo rw’umusore n’umukobwa rusigaye rugerwa ku mashyi ndetse na bamwe mu babigerageza ugasanga baritwa na bagenzi babo abaturage cyangwa se abapfayongo. Ibi rero bituma urubyiruko rwinshi rwiroha mu busambanyi n’abagabo bakuze kugira ngo rwereke bagenzi babo ko babaye abanyamujyi, bazi ibigezweho n’ibindi nk'ibyo.
Ariko se umupfayongo ninde?
Muri iyi nkuru navuga ko umupfayongo ari umukobwa ufata umugabo wubatse ufite abana bangana nka we, wibaniye neza n’umugore we,agashakisha inumero za telephone ye akazajya yirirwa amwandikira kugeza igihe amutwaye umutima. Umupfayongo mbona ari umukobwa wataye umuco wirirwa yerekana amabere, ikibuno, imyenda y’imbere ku mbuga nkoranyambaga ngo akunde akurure abagabo b’isi yose azabona uko abakura ibyinyo mu buryo bugezweho. Umupfayongo ni umukobwa mwiza witwaza ubwo bwiza bwe akabukoresha mu busambanyi cyangwa se mu gutatira umuco nyarwanda, akirirwa azenguruka amahanga n’amahanga mu ndenge yategewe n’abagabo atazi ngo kubera ko bamubonye bakamukunda kuri instagram na Snapchat.
Umupfayongo ni umugore cyangwa se umugabo uta uwo bashakanye akararurwa n’isha itamba abonye ku mbuga nkoranyambaga agahora agenda genda mu kanwa ke hagahoramo ijambo ‘’Flight’’. Umupfayongo ni umukobwa utagira akazi kandi utajya ushaka gukora mu byumviro bye ahora ashaka kubaho neza, kuba mu nzu nziza, gusohokera ahantu heza, wirata kuri bagenzi be ko asigaye afite buri cyose kandi ari iby’umugabo w’abandi yatwaye.
Mu by'ukuri umukobwa w’umunyarwandakazi yagakwiye kurangwa n’indagagaciro na kirazira z’umuco wacu uturanga twebwe abanyarwanda.
Ese ni iyihe mpamvu iri gutuma abakobwa basigaye basambana n’abagabo kurenza abasore?
Ingeso y’ubusambanyi ikomeje kugenda ikura mu bantu. Ahanini biterwa n’imico y’ahandi igenda yiganwa n’urubyiruko kubera ibyo bareba kuri televiziyo cyangwa imbuga nkoranyambaga. Umukobwa umwe waganiriye na Inyarwanda.com utashatse kwivuga izina, yavuze ko impamvu atakwiteza umusore ngo ari uko abasore nta mafaranga bigirira usibye imitoma gusa, ngo usanga n'uyafite ari wa wundi ugishakisha ku buryo ku mukuraho amafaranga ye biba bitoshye.
Ikindi kandi ngo nuko burya umusore iyo mwitwa ko mukundana aguhozaho amaso, akaguhozaho inkeke akubaza aho wiriwe, icyo wakoraga n’isaha watahiye, mu gihe umugabo wubatse iyo gahunda zanyu zirangiye ngo nawe aba atifuza ko wamuhamagara kuko aba ari kumwe n’umuryango we.
Abakobwa cyane cyane abari muri Kigali basigaye bakoresha ibishoboka byose bagahiga numero z’abagabo cyangwa abasore bafite amafaranga mpaka bazibonye. Ibi nta yindi mpamvu usibye ko baba bashaka ko igihe bafatishije aba bagabo bazabakodeshereza amazu meza kandi arimo buri cyose, bakabaha imodoka nziza. Usibye ko ngo hari n'ababijyamo biganye abandi bikazarangira nta n'ikintu babonyemo usibye guhora basohoka mu tubari gusa.
Instagram na Snapchat imbuga nkoranyambaga abakobwa basigaye biyamamarizaho
Cyera bene aba bakobwa bashaka abagabo cyangwa se abasore wasangaga bari kuri za hoteli n'utubyiniro dutandukanye ariko ubu nkuko turi mu bihe by’iterambere mu ikoranabuganga, abakobwa benshi basigaye bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gukurura abasore n’abagabo batari bacye.
Iyo witegereje zimwe muri konte(Account) z’abakobwa cyane cyane biyita abanyamujyi cyangwa se abagezweho, utangazwa cyane n’ibyo usangaho. Kuri izi mbuga nibwo usanga abakobwa benshi bifotoza berekana amabere, bambaye ubusa, berekana ibibuno, ibimero n’ibindi nk'ibyo.
Umwe mu bakobwa bakoresha izi mbuga, yigeze kwibwirira umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko kuba kuri Instagram bimaze kumugeza ahantu kure ati’’Buri wa gatanu mba mfite itike y’indege iri bunjyane ahantu hatandukanye,Nigeria,Dubai,Zanzibar,Kenya,Tanzania n’ahandi henshi...kwiyambika ubusa kuri Instagram bituma nkurikirwa n’abagabo benshi kandi abenshi muri bo baba ari abanyamahanga badafite ikibazo cy’amafaranga.’’
Gusa kubirebana n’abagabo b’abanyamafaranga ngo akenshi aba ntabwo wabasanga kuri izi mbuga ngo ahubwo umukobwa akora uko ashoboye kose mpaka yibonananiye n'uyu mugabo amaso ku maso. Ngo bagenda bitwaje ko hari imishinga bafite bakeneyeho inkunga bashaka kuganira n'uwo mukire cyangwa se ibindi by’akazi nyuma bakazakomeza kumwirukaho mpaka bamuyobeje.
Ingo zimwe na zimwe ziri gusenyuka kubera Instagram na Snapchat
Ariko se mu muco nyarwanda usibye amahano, hari umugore wifotoreje mu buriri bw’umugabo we yarangiza agashyira ku karubanda? Hari umugore werekanye ibyo agiye kugaburira umugabo we cyangwa abana be agashyira ku karubanda? Hari aho wabonye umugore yerekana amabere ku karubanda? Ibi rero nibyo byibera kuri izi mbuga nkoranyambaga kuri bamwe mu bagore bataye umuco n’indangagaciro z’abanyarwanda.
Hari abagabo benshi ingo zabo zagiye zisenyuka cyangwa se zikazamo kidobya kubera Instagram aho abagore babo bagiye batwarwa umutima n’abagabo birirwa bababwira ko ari beza kandi biyongera buri munsi maze aba bagore bagatangira kubona abagabo babo ari nkaho ntacyo bavuze imbere yabo.
Mu by'ukuri imbuga nkoranyambaga kuzikoresha ntacyo bitwaye ariko umuntu uzi ubwenge amenya ibyo ashyiraho aho bigarukira. Hari abazijyaho bagamije ubusambanyi, kwiyamamaza no gukurura abagabo mu rwego rwo gushaka uwo bakura ibyinyo mu buryo bugezweho.
Mu nkuru yacu y’ubutaha tuzabagezaho uburyo itangazamakuru ry’imyidagaduro rifasha aba bakobwa mu kwiyamamaza no kugera ku ntego baba bihaye yo guhura n’abagabo bafite amafaranga.
TANGA IGITECYEREZO