Kigali

Kungu Fu: U Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu bya Afurika byitabiriye amahugurwa yaberaga mu Bushinwa

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:26/10/2016 15:55
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ukwakira 2016 nibwo hashojwe amahugurwa y’abatoza b’umukino wa Kungu Fu, yaberaga ahitwa Tianjin mu mujyi wa Beijing ho mu gihugu cy’u Bushinwa, aho u Rwanda rwabashije kwegukana umwanya wa mbere mu bihugu by’Afurika byari byitabiriye aya mahugurwa.



Aya mahugurwa ya Kungu Fu yari amaze amezi atatu abera mu ishuri ryitwa Huo yuanjia Civil and Military School, yahuriwemwo n’abatoza bagera kuri 40 b’uyu mukino baturuka mu bihugu bitandukanye byo ku isi aho muri aba 40 bari bayitabiriye abagera kuri 20 bari abanyafurika, harimo abanyarwanda 4 ari nabo babashije kwegukana umwanya wa mbere mu banyafurika 20 bari bitabiriye aya mahugurwa yaberaga mu Bushinwa.

 

Abanyarwanda 4 bari bitabiriye aya mahugurwa babashije guhigika abanyafurika 

Mu kiganiro twagiranye na Rutabayiro Eric usanzwe ari umutoza w’igihugu muri uyu mukino nawe wari witabiriye aya mahugurwa, yadutangarije ko ubumenyi bakuye muri  aya mahugurwa bugiye kubafasha kuzamura uyu mukino wa Kungu Fu ku ruhando mpuzamahanga

Abahuguwe bose bitegura guhabwa amanota

Aha yagize ati,”Aya mahugurwa tuyakuyemo byinshi bitandukanye ku rwego rw’ubutoza aho twongereye ubumenyi cyane mu gutoza  Sanda- Combat, Tao lu-demostration, gusifura n’ibindi. Mbega wasangaga twibanda cyane ku bintu bishobora gutuma tubasha kurushanwa n’ibindi bihugu. Kandi ibi bizafasha u Rwanda kujya rukomeza kwitwara neza aho twabigaragaje tunatsinda abanyafurika bandi twahuguranwaga.”

Umutoza w'ikipe y'igihugu Eric ahagaze ku kibumbano cya Huo Yuonjia washinze iri shuri 

Eric akomeza avuga ko agiye kugaruka mu Rwanda afite intego yo kongera imyitozo mu bakinnyi kugirango bakomeze kongera ubumenyi ari nako baharanira gukomeza kwitwara neza mu marushanwa akomeye bazagenda bitabira.

Byari ibyishimo byinshi ubwo bamaraga gufata impamyabumenyi zabo

Aya mahugurwa yaberaga muri iki kigo ni amwe mu mahugurwa akomeye abera muri iki gihugu, cyane ko iri shuri ryashinzwe n’uwahinduye Kungu Fu siporo, Huo Yuonjia ari nawe iri shuri ryitirirwa.

Huo Younjia washinze iri shuri rya Kungu Fu rikomeye mu Bushinwa, nubwo yavutse mu 1868 agapfa mu 1910 kugeza magingo aya aracyari ku mwanya wa 10 mu barimu beza b’uyu mukino babaye ku isi yose muri uyu mukino.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND