Umuhanzi Kid Gaju yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya ‘I DO’. Iyi ndirimbo akaba ariyo ya mbere uyu muhanzi akoze mu buryo bw’amashusho muri uyu mwaka, ikanaba igikorwa cya mbere gifatika akoranye n’umujyanama we mushya Jeff Kiwa.
Kimwe mu byatunguranye ni uko uyu musore yahisemo ko iyi ndirimbo ye isohokera kuri shene ya youtube y’umuhanzi kazi w’umugande Sheebah Karungi. Tumubajije impamvu yabihisemo gutyo, Kid Gaju mu magambo ye yagize ati:
Nta kindi ni uko ari njyewe ari Shebah twembi tugengwa na management ya Jeff Kiwa. So, Sheebah afite abamukurikira benshu benshi n’andi mateleviziyo menshi njyewe ntafite connection yabo, twayishyize hariya kugirango bazayibonere hariya ariko ntabwo ariko bizahora ni ukubera ko tugikineye kwimenyekanisha, njyewe ubwanjye barashaka kungaragaza muri East Africa.
Kid Gaju yari amaze iminsi aherereye i Bugande ngo aho yakoreye imishinga myinshi
Kid Gaju akomeza avuga ko umuntu ukoresha iyi shene ya youtube ari manager wabo Jeff Kiwa, ari nawe usanzwe afasha Sheebah Karungi kuri ubu uri mu bahatanira ibihembo muri MTV Mama Africa, aho avuga ko basanze bizamufasha gusa bakaba bateganya ko indirimbo zizakurikira zizajya kuri shene bwite ya youtube ya Kid Gaju.
Kid Gaju mu gikorwa cyo gufata amashusho
Nk’uko Kid Gaju yabidutangarije, uyu muhanzi avuga ko afatanije n’ikipe irimo kumufasha mu muziki we babanje gufata umwanya uhagije banononsora neza umushinga w’iyi ndirimbo ndetse ngo yizeye ko abanyarwanda n’abandi bose bazayibona bazayikunda.
Ati “ Ni video nsohoye muri uyu mwaka, ni video yamfashe umwanya munini wo kubanza kuyigaho no gutekereza ikintu cyatuma umuziki wa Gaju wajya ku rwego mpuzamahanga, icya kabiri ni video ya mbere nkoranye na management yanjye nshya, ni video nizeye ko kubera umurava twayikoranye n’umutima twayishyizeho ni video nizeye ko izagera kore ndetse ikageza umuziki wacu ku rundi rwego.”
TANGA IGITECYEREZO