Perezida wa Kenya, William Ruto, yagiye ahabwa utubyiniriro dutandukabye twagiye dukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, nka 'Zakayo' ndetse na 'Kasongo'.
Perezida William Ruto wagiye ku butegetsi mu Ukuboza 2022, yahawe izina rishya rya "Kasongo", ryatangiye gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga nka X na TikTok. Nubwo iri zina ryatangiye riturutse ku bantu bamurwanyaga ku butegetsi, Ruto yararyemeye kandi aryakira neza.
Mu ijambo yavuze mu muhango wo gushyingura mu Burengerazuba bwa Kenya, Ruto yavuze ku izina rye rishya, agira ati: "Hari abantu ku mbuga nkoranyambaga batifuza ko tuvuga byinshi ku mishinga ya leta. Bifuza gukomeza kuvuga ngo 'nta kintu kiri gukorwa na leta'.
Bifuza kubeshya no gutangaza inkuru z’ibinyoma, bakavuga ko byatewe na 'Kasongo' cyangwa 'Zakayo', simbyumva neza. Ni byiza kunyita 'Kasongo'. Ni indirimbo nziza ikunzwe n’abantu benshi. Ntacyo bitwaye gukoresha iryo zina rya 'Kasongo'. Kunyita 'Zakayo' (Zacchaeus wo muri Bibiliya) nabyo ntacyo bitwaye, kuko nzamura imisoro ngo Kenya igere aho igomba kugera. Nakiriye neza ayo mazina."
Ibyo byatunguye ndetse binasetsa abari bari muri uwo muhango, maze izina "Kasongo" rikomeza gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga. Iri zina ryaje rikurikira izina rya "Zakayo", irindi zina ryatangiye kuvugwa nyuma y’uko Leta ya Ruto ifashe icyemezo cyo kongera imisoro.
Izina "Zakayo" rifite inkomoko ku izina rya Zacchaeus, wari ushinzwe gukusanya imisoro, uvugwa muri Bibiliya, kandi ryatangiye gukoreshwa mu rwego rwo kunnyega Perezida Ruto kubera izo mpinduka mu misoro, harimo n’umusoro mushya w’ubutaka.
Ariko, izina rya "Zakayo" abantu bagiye basa nk'aho bagabanyije kurivuga, Abanyakenya batangiye gukunda kumwita izina rya "Kasongo", impamvu y'iryo zina itaramenyekana neza.
Ikigaragara ni uko iri zina ryamaze kumenyekana, kandi indirimbo 'Kasongo' y'itsinda Super Mazembe, ikunze gukoreshwa mu mafoto n'amashusho asetsa. Muri ayo mashusho, indirimbo ikoreshwa mu buryo bwo kugaragaza umuntu uri mu bibazo, ibintu bihurirana n’ibibazo bya Perezida Ruto muri politiki.
Inkuru dukesha ikinyamakuru The Standard ivuga ko Perezida Ruto yatangiye kwitwa iri zina nyuma yo kugaragara abyina "Kasongo" ku munsi w'ibirori byo kwizihiza ubunani mu muhango wabereye muri Kisii, icyo gihe abanya-Kenya batangiye kumwita iryo zina kurushaho.
Indirimbo "Kasongo" yamenyekanye cyane ubwo itsinda rya Super Mazembe ryayiririmbaga mu 1977. Super Mazembe, itsinda ry'umuziki ryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangiriye mu gihugu cya Zambia mbere yo kuza muri Kenya mu myaka ya 1970. Indirimbo "Kasongo" iririmbwa mu rurimi rwa Lingala, aho umugore asaba umugabo we witwa Kasongo kugaruka mu rugo nyuma y'igihe kirekire yari yaragiye.
Uko izina "Kasongo" rikomeje gukwirakwira no kwamamara, Perezida Ruto agaragaza ko yaryakiriye neza, kandi akomeje kuyobora igihugu nk'ibisanzwe.
TANGA IGITECYEREZO