Kigali

Abanyamideri ba mbere bahize abandi mu guhanga udushya n'imyambarire muri 2024

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:11/01/2025 23:06
0


Abanyamuderi Rosé na Jisoo bari mu bazanye impinduka zigaragara mu bijyanye n’imyambarire muri 2024, nk’uko byagaragajwe na Lefty (EMV).



Urutonde rw’abantu bazanye impinduka zikomeye mu bijyanye n’imyambarire (Imideri) mu 2024 rwatanzwe na Lefty, rugaragaraho abagabo n’abagore bakomeje kugira uruhare rukomeye mu gutanga ibitekerezo by'imyambarire ku isi hose, haba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu bikorwa bitandukanye.

Dore abari ku isonga:

1. JISOO – $227M

Jisoo, umwe mu bagize itsinda rya BLACKPINK ni we ufite impinduka zigaragara kurusha abandi, aho afitanye isano ikomeye n’imyambarire yihariye, akaba afite inyungu zisaga miliyoni 227 z’amadolari.


2. ROSÉ – $196M

Rosé, undi mugore ubarizwa mu itsinda rya BLACKPINK, afite inyungu za miliyoni 196 z’amadolari, aho ari ku mwanya wa kabiri. Agaragaza imbaraga mu kubaka izina rye mu rwego rw’imideri.


3. Kim Kardashian – $102M

Kim Kardashian, umuhanga mu imushoramari akaba n’umunyamideri, akomeje kugira uruhare rukomeye mu ruganda rw’imyambarire. Afite inyungu zingana na miliyoni 102 z’amadolari.


4. Cha Eun-woo – $99M

Cha Eunwoo, umuhanzi uzwi mu ndirimbo yitwa "Love is gone" n'izindi nyinshi, akaba n’umukinnyi wa filime. Yigaruriye imitima y’abakunzi b’imyambarire ku isi. Afite inyungu za miliyoni 99 z’amadolari.


5. Kendall Jenner – $75M

Kendall Jenner, umwe mu bantu bamenyekanye cyane mu myambarire, ari ku mwanya wa gatanu aho afite inyungu za miliyoni 75 z’amadolari, akaba akomeje gukorana n’ibigo bikomeye by’imyambarire.


6. JENNIE – $69M

Jennie wa BLACKPINK, azwiho kugira imbaraga mu kumenyekanisha imyambarire binyuze no mu buhanzi, afite inyungu za miliyoni 69 z’amadolari.


7. Felix – $68M

Felix, umuhanzi w’umunyasuwedi akaba na we akomeje kubaka izina mu bijyanye n’imyambarire, afite inyungu za miliyoni 68 z’amadolari yinjije mu mwaka wa 2024.

8. LISA – $66M

Lisa, undi mu mugore ubarizwa mu itsinda rya BLACKPINK, akomeje kugirira akamaro ikigo cy’imideri aho afite inyungu za miliyoni 66 z’amadolari.

Umwaka wa 2024 wagaragaje uburyo imyambarire ikomeje kugira uruhare runini mu buzima bw’abantu, aho abahanzi n’abakora imyambaro bagira ingaruka zikomeye ku bikorwa by’imyambarire n’imyitwarire y’abantu ku isi yose. 

Kuri uru rutonde bigaragara ko igihugu cya Koreya y'Epfo gikomeje kwiharira ubwiganze mu ruganda rw'imideri kw'isi, aho bafite ubwiganze bw'abanyamideri bagera kuri 5.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND