Kigali

Kigali: Marriott Hotel yafunguwe ku mugaragaro na Anastase Murekezi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/10/2016 10:50
0


Mu mezi macye ashize, nibwo Hotel Marriott Kigali yatangiraga imirimo yayo hano I Kigali ubwo inyubako yayo yamaraga kuzura. Ku mugoroba w’uyu wa kabiri tariki ya 4 Ukwakira 2016, ni bwo iyi hoteli yo mu rwego rwo hejuru yafunguwe ku mugaragaro, ikaba yafunguwe na Nyakubahwa Anastase Murekezi, Minisitiri w’Intebe.



Mu myaka ibiri ishize, umuvuduko w’amahoteli afungurwa hirya no hino by’umwihariko mu mujyi wa Kigali urihuta ku buryo bugaragara. Ibi binagaragarira ku bushobozi u Rwanda rufite bwo kwakira inama zitandukanye mpuzamahanga dore ko inyinshi zibera muri aya mahoteli, ndetse n’abazitabiriye akaba ari ho bacumbikirwa.

Mu ijambo rya Arne M. Sorenson umuyobozi mukuru wa Marriot Hotel International yongeye gushimira abafatanyabikorwa ba Marriot international, ku bw’umurava bakoranye kugira ngo iki gikorwa kigerweho. Yongeye kandi gushimira u Rwanda kuba ari igihugu kiza, gifite umutekano, kandi cyuje amahirwe yo gukoreramo imishinga ibyara inyungu nk’iyi ngiyi.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi nawe mu ijambo rye yongeye kwishimira iki gikorwa k’inyamibwa u Rwanda rwagezeho, nuko ashimira Marriot International yahisemo u Rwanda kugira ngo ari ho Hotel ya mbere yayo ibanza muri Afurika yo munsi ya Sahara. Yijeje Marriot ubufatanye na guverinoma y’u Rwanda, nuko kandi mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, atangaza ko ku mugaragara Marriot Hotel Kigali ifunguwe.

Kigali Marriott Hotel

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi mu ijambo rye yijeje Marriott Hotel ubufatanye na Leta

Nyuma y’uyu muhango, abawitabiriye bakomeje kwidagadura, bishimira igikorwa cy’ifungurwa ry’iyi hotel, dore ko buri umwe wese witabiriye uyu muhango yatahanye impano yo kuzagaruka kuyitembereramo ku biciro bito cyane (Discount).

Tubibutse ko iyi hoteli iri mu rwego rw’inyenyeri eshanu (5 Star Hotel), ikaba ifite inyumba 254, ikaba kandi  ari imwe mu mahoteli y’ikigo Marriot International gisanzwe kinafite amahoteli nk’aya ya Marriot mu mijyi itandukanye ikomeye ku isi.

Kugeza ubu, Marriot international ifite hotel zirenga Magana atanu kandi zikiyongera. Gusa akarusho nuko Marriot yo mu Rwanda ari yo ya mbere ifunguwe muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ikaba iya gatandatu muri Afurika yose nyuma y’imwe muri Algeria, Morocco n’ebyiri muri Tunisia.

Amafoto yaranze umuhango wo gufungura Marriott Hotel

Kigali Marriott HotelKigali Marriott Hotel

N’amataro yayo yuje ubwiza, iyi hoterii iryohera amaso uyibonye wese

Kigali Marriott Hotel

Inzira y’icyubahiro (Tapie Rouge) nayo yari yateguwe

Kigali Marriott HotelKigali Marriott HotelKigali Marriott Hotel

Inkumi z’igikundiro hamwe n’abasore b’igihagararo bagize itorero Inganzo Ngari nabo bari babukereye

Kigali Marriott Hotel

Francis GATARE, umuyobozi wa RDB aganira na Arne M. Sorenson Umuyobozi mukuru wa Marriot International Inc.

Kigali Marriott Hotel

Abanyamakuru n’abayobozi batandukanye bari babukereye bategereje umushyitsi mukuru

Murekezi

Mr. Arne M. Sorenson na Murekezi Anastase

Kigali Marriott Hotel

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi yakiranywe urugwiro ubwo yahageraga

Kigali Marriott Hotel

Minisitiri Anastase yatemberejwe iyi hoteli asobanurirwa ibikorerwamo

Kigali Marriott HotelKigali Marriott Hotel

Minisitiri Francois KANIMBA nawe ari mu bitabiriye uyu muhango

Kigali Marriott Hotel

Akanyamuneza kagaraga ku maso y’abari bitabiriye ibi birori

Kigali Marriott Hotel

Abatetsi b’inzobere b’iyi hoteli nabo bakoraga iyo bwabaga kugira ngo bageze ku bari aho amafuguro y’umwimerere

Kigali Marriott Hotel

Marriott Hotel ifite amoko atandukanye y'ibiribwa n'ibinyobwa

Kigali Marriott Hotel

Imitako ya Kinyarwanda yiganje cyane ku nkuta z’iyi hoteli

Kigali Marriott HotelKigali Marriott HotelKigali Marriott Hotel

Francis Gatare umuyobozi wa RDB ageza ijambo rye ku mbaga yari aho ngaho

Kigali Marriott Hotel

Bwana Arne M. Sorenson ageza ijambo ku bari bitabiriye uyu muhango

Kigali Marriott Hotel

Bwana Arne na Minisitiri Murekezi ubwo bari bamaze gufungura ku mugaragaro Marriot Hotel Kigali

Kigali Marriott Hotel

Ibuye ryanditseho ko Marriot ifunguwe ku mugaragaro kuri iyi tariki

Kigali Marriott Hotel

Kigali Marriott Hotel

Uyu muririmbyi yafashije abari aho kwidagadura

Kigali Marriott Hotel

Aba bakinaga agakino bidagadura nyuma y’uyu muhango

Kigali Marriott Hotel

Marriott Hotel ni imwe mu iz'icyitegererezo zubatswe mu mujyi wa Kigali

Jean Luc Habimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND