Mu rwego rwo kwifatanya n’umuhanzi Janvier Muhoza uherutse kubura uwo afata nk’umubyeyi we nyakwigendera Rec Gapusi Jean witabye Imana azizie indwara ya Cancer, abahanzi batandukanye bo muri Gospel bifatanyije na we bakorana indirimbo yakundwaga cyane na nyakwigendera.
Abahanzi barimo Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Aime Uwimana, Ben wo muri Alarm Ministries na Diane Nyirashimwe wo muri True Promises na Healing worship team nibo baririmbye indirimbo yakundwaga cyane na nyakwigendera Rev Gapusi Jean. Iyo ndirimbo ikaba yitwa “Ni neza ndatuje”.
UMVA HANO 'NI NEZA NDATUJE' YA JANVIER MUHOZA N'ABANDI BAHANZI BATANDUKANYE
Janvier Muhoza wamenyekanye mu ndirimbo 'Izabikora', yabwiye Inyarwanda.com ko icyamuteye gukora iyo ndirimbo yahuriyemo n'abahanzi bagenzi be batandukanye ari uko nyakwigendera Rev Gapusi ngo yayikundaga cyane akaba yarajyaga ayibaririmbisha kenshi ndetse akaba yarayicuranze ubwo yari avuye muri coma (soma koma).
Muhoza yagize ati “Icyanteye kuyikora ni uko Pastor Gapusi yaykundaga cyane, yayituririmbishaga kenshi, kuburyo avuye muri coma ubwo yari ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari arwariye, yatse gitari arayicuranga” Janvier Muhoza avuga ku gahinda atewe no kubura Rev Gapusi Jean afata nk'umubyeyi we, yagize ati:
Ni we wanyoboraga mu buzima, ni we wari umujyanama wanjye. Yari imfura ikomeye, yafashije imfubyi nyinshi izo mu muryango n’abandi. Ni we wafashe inshingano z’umuryango wacu mu gihe Papa yari amaze gupfa kuko yaofuye nkiru muto. Nakuze ngendera ku gitsure cye. Twari dufitanye isano rya hafi kuko Papa wanjye yakurikiraga umugore we (wa nyakwigendera).
UMVA HANO 'NI NEZA NDATUJE' YA JANVIER MUHOZA N'ABANDI BAHANZI BATANDUKANYE
Tariki ya 10 Nzeri 2016 nibwo Pastor Gapusi yitabye Imana atabaruka ku myaka ye 55 y’amavuko. Ni nyuma y’iminsi micye yari amaze agiye kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho yatabarukiye. Kurwara kwe byatangiye ari mu Rwanda, afatwa mu buryo butunguranye, nyuma kwa muganga baza gusanga arwaye umwijima (Hepatite B), ageze muri Amerika basanga ari Cancer yo mu bihaha.
Rev Pastor Gapusi yakoreraga umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Cyarwa ndetse yanabayeho umuyobozi wa korali Evangelique imwe mu zikunzwe cyane muri ADEPR. Mu buzima busanzwe Rev Gapusi jean ni we wayoboraga ikigo cya Eapygreen muri Afrika ndetse yakoze no mu kigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi(RAB).
Nyakwigendera Rev Gapusi Jean urupfu rwe rwashavuje benshi
Janvier Muhoza ubwo yashyikirizaga nyakwigendera igikombe cya Groove Award yatwaye muri 2015
Janvier Muhoza wamenyekanye mu ndirimbo 'Izabikora'
Nyakwigendera yari umuhanga cyane mu gucuranga gitari
UMVA HANO 'NI NEZA NDATUJE' YA JANVIER MUHOZA N'ABANDI BAHANZI BATANDUKANYE
TANGA IGITECYEREZO