RFL
Kigali

Mu magambo yuje agahinda, Juliana Kanyomozi yibutse imfura ye yagakwiye kuba yujuje imyaka 14

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/09/2016 11:39
14


Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi wo mu gihugu cya Uganda, ari n’agahinda kenshi nyuma yo kumara imyaka itatu abuze umwana w’umuhungu yari afite, uyu akaba yari we mwana we rukumbi yagiraga wari ufite imyaka 11 y’amavuko, wari warabonye izuba umunsi nk'uyu mu 2002, bivuze ko kuri uyu wa 20 Nzeri 2016 aba yujuje imyaka 14 iyo aba akiriho.



Uyu mwana w’imfura wa Juliana Kanyomozi yitwaga Keron Raphael, yitabye Imana muri Nyakanga 2014, akaba yari yaramubyaranye n’uwahoze ari umukunzi we Amon Lukwago. Keron Raphael yaguye mu bitaro bya Aga Khan by’i Nairobi muri Kenya, akaba yarazize indwara ya Asima. Nyuma y’imyaka itatu, uyu mwana atabarutse umubyeyi we yamwibutse ku munsi we w’amavuko ashyira amagambo ateye agahinda ku rukuta rwe rwa Facebook.

 

juliana kanyomozi

Amagambo ateye agahinda Juliana yanditse ubwo yibukaga umwana we w'imfura umaze imyaka itatu atabarutse

Mu butumwa bwa Juliana Kanyomozi yagize ati ”Ku munsi nkuyu saa munani z’amanywa, Imana yakuzanye ku Isi ikuzana mu buzima bwanjye. Igihe umugambi wayo kuri wowe kuri iyi isi wari urangiye yarakwishubije igusubiza aho wari uvuye, warakoze kumpa ibyishimo.  Uri kandi uzahora uri uw'ingenzi mu buzima bwanjye. Isabukuru nziza Keron, wari kuba ufite imyaka 14 uyu munsi. Ndagukunda mu marayika kandi nzahora ngukunda. Umubyeyi wawe.”

juliana kanyomozi

Juliana Kanyomozi nubu aracyagendana igikomere cy'umwana we w'imfura watabarutse

Aya magambo ateye agahinda Juliana Kanyomozi yayanditse nyuma yo kumara imyaka itatu atari kumwe n’imfura ye akaba n’umwana umwe rukumbi yari yaribarutse, bityo ku munsi yamwibarukiyeho akaba atewe agahinda no kuba atari kumwe n’umuhungu we.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Pole sana kd nskomeze kuruhukira mumahoro Yi IMANA
  • 8 years ago
    Niyihangane siwe wenyine wapfushije umwana wimfura, ubundi se sinumvise ngo aratwite? Narwarize aho
  • benito8 years ago
    anteye agahinda,ndababaye cyane.imana imushumbushe
  • didi8 years ago
    Ariko abantu babaye ibikoko nukuri! Ngo wumvise ngo a rat aratwite none narwarize aho? Ubwo se ibyo bihuriye he nuko yabuze imfura ye? Imana ijye igenderera abantu nkawe!
  • Juliana8 years ago
    Mu kanwa k abantu huzuyemo ubugome. None se kuba atwite bisimbuye uw imfura yabuze. Ariko mwagiye muhindukiza ururimi karindwi mu kanwa mbere yo kuvuga. Ubwo uramwihanganishije cg uramushinyaguriye. Muntu w Imana Juliana Imana ikube hafi kandi izi impamvu z ibiba byose
  • Desange 8 years ago
    Ihangane ntakundi kabisa nikobingenda kwisi wihangane imana imana ikurinde
  • akarizakezaorgan8 years ago
    Yoooooo ihangane birakomera kubyakira cg kwihangana nkumubyeyi gusa bibaho ntakundi
  • 8 years ago
    yooooooo RIP kbs
  • 8 years ago
    oh my God,mbeg'agahinda Imana yonyine imukomeze ntabwo byoroha kubyakira,
  • Lily leilah8 years ago
    yallah niyihangane imana izamuha undii knd RIP
  • mukabaranga germaine8 years ago
    yoo!ihangane imana izagushumbusha undi nshuti humura ari mu ijuru .
  • 8 years ago
    uwo muntu atumye nandika hano ntajya mbikora!azakizwe pe yihane imvugo mbi
  • 8 years ago
    Juliana komera Yesu abane nawe
  • dodos8 years ago
    kuba urupfu ruriho rutwara abantu ntibivuzeko twarumenyereye kuko ntirumenyerwa. Be stronger





Inyarwanda BACKGROUND