RURA
Kigali

Abana bahoze ari abo ku muhanda bamuritse ibihangano byuje ubuhanga bafotoye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/09/2016 17:00
0


Abana bo mu muhanda ni kimwe mu bibazo bigihangayikishije igihugu muri iki gihe, n’ubwo hagenda hashyirwaho ingamba zigamije gusubiza aba bana mu buzima busanzwe. Umuryango Kwanda Art ku wa kane tariki 8 Nzeri 2016, wamuritse ibihangano by’amafoto y’abana bahoze ari abo ku muhanda.



Ibihangano by’amafoto byamuritswe n’aba bana bahoze ku muhanda, nyamara ubu bakaba baragarutse mu buzima busanzwe, binyuze mu nyigisho zo gufotora bahabwa n’uyu muryango uyobowe na Jack Yakubu Nkizingabo, ari nawe mwarimu w’aba bana.

Iri murika ryatangiye ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri, ryakozwe ku bufatanye na Goethe Institute rikaba kandi ryanabereye ku kicaro cy’iki kigo mu kiyovu. Iryo murika ryarimo amafoto atandukanye kandi yuje ubuhanga, ku buryo nta gushidikanya aba bana bazavamo abahanga muri uyu mwuga.

Nk’uko Yakubu yabitangarije Inyarwanda.com iri murika si hano ribereye gusa, kuko rigiye no gukomereza mu mijyi itandukanye yo ku mugabane w’i Burayi nka Ravensburg n’iyindi. Uyu mushinga kandi usibye kwigisha aba bana gufotora, bafite n’ibindi bikorwa bigikomeza, birimo nk’uko bashaka gufasha imiryango yose itagira amafoto y’urwibutso, igafotorwa mwene aya mafoto ku buntu, cyane cyane mu byaro, ndetse no gukomeza gushishikariza urubyiruko gukunda uyu mwuga wo gufotora mu bice bitandukanye by’igihugu.

Abana bo ku muhanda

Yakubu Jack, umwarimu watoje aba bana mu bijyanye na Photographie

Aba bana bahawe umwanya n’uko babwira abari bitabiriye iri murika uko bishimiye ibyo uyu mushinga ndetse bashimira na mwarimu wabo Yakubu kubyo yabagejejeho. Bavuga ko mbere babaga mu buzima bubi barasaritswe n’ibiyobyabwenge, nyamara igihe Yakubu yabegeraga, nuko agatangira kubatoza uyu mwuga, bongeye kwiyumvamo ikizere cy’ahazaza heza, ndetse bibaviramo gukunda uyu mwuga by’umwihariko.

Iri murika ryitabiriwe n’abantu batandukanye kandi ku bwinshi, ryongeye kwerekana icyizere cy’ahaza heza h’u Rwanda, binyuze mu maboko y’urubyiruko rw’ejo hazaza.

Amwe mu mafoto yamuritswe n'abo bana bahoze ku muhanda

Abana bo ku muhanda

Jack Yakubu arimo gusobanura amwe mu mafoto yamuritswe

Abana bo ku muhanda

Abitabiriye iri murika barebana amatsiko ibi bihangano

Abana bo ku muhandaAbana bo ku muhanda

Amwe mu mafoto yagaragaraga muri iri murika

Abana bo ku muhanda

Umwe mu bana bakoze aya mafoto asobanura igihangano cye

Abana bo ku muhanda

Yakubu Jack, Umuyobozi Wa Goethe Institute,  hamwe n’abana bamuritse amafoto

Abana bo ku muhanda

By’umwihariko, aba bana uko ari bane bose bazasubira mu ishuri umwaka w’amashuri utaha

Abana bo ku muhanda

Iri murika ryari ryitabiriwe n’ingeri zitandukanye z’abantu

Inkuru & Amafoto: Jean Luc Habimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND