RURA
Kigali

Bwiza yaserukanye n’Itorero Inyamibwa bahesha gakondo ikuzo muri ‘Move Afrika’- AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/02/2025 8:33
0


Itorero Inyamibwa ryatunguranye mu gitaramo 'Move Afrika' cy'umuryango Global Citizen, ubwo ryafashaga Bwiza gutaramira ibihumbi by’abantu mu gitaramo kidasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki nk’umukobwa wigaragaje cyane kuva mu myaka itatu ishize.



Bwiza yabaye umukobwa rukumbi waririmbye muri iki gitaramo cyabereye muri BK Arena, kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, cyitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame. 

Ni igitaramo kidasanzwe mu rugendo rw'uyu mukobwa w'i Nyamata, kuko yaririmbiye abantu nyuma y'amasaha macye amuritse igitabo yanditse asoje amasomo ye muri Kaminuza ya Mount Kigali.

Bwiza yaririmbiye indirimbo ze zakunzwe nka 'Ready', 'Soja', 'Call me' n'izindi. Uyu mukobwa yahinduye imyambaro inshuro ebyiri.

Hari umwambaro yaserukanye ubwo yari kumwe n'Itorero Inyamibwa, hari uwo yambaye aririmba indirimbo ze zirimo nka 'Soja', mu gice cya nyuma agaruka yarengejeho ingofero, ubundi aririmba indirimbo ye yise 'Best Friend' yakoranye na The Ben.

Yanaririmbye indirimbo ye yise 'Hello", avuga ko ariyo azasohora mu Cyumweru kiri imbere. Iyi ndirimbo icuranze mu njyana ya ‘Electronic’.

Ku rubyiniro, Bwiza yari yitwaje ababyinnyi b'abasore n'abakobwa. Mu ndirimbo yaririmbye, yanashyizemo iyitwa 'Do Me'.

Ni igitaramo kandi kidasanzwe ku Itorero Inyamibwa, kuko bafashije ku rubyiniro Bwiza, bitegura igitaramo cyabo bwite bise 'Inka" kizabera muri Camp Kigali tariki 15 Werurwe 2025.

Ku rubyiniro, bafashije Bwiza mu ndirimbo 'Ogera' yakoranye na Bruce Melodie, ndetse banakorana mu ndirimbo ye yamwinjije ku rubyiniro. Mu ndirimbo yinjije Bwiza ku rubyiniro, babyinanye nawe Kinyarwanda, binyura ibihumbi by’abantu.

Uyu mukobwa yari yaserutse yambaye umukenyero, ndetse afatanyije n’abandi bakobwa babarizwa muri iri torero bataramiye benshi biratinda, kugeza ubwo yasigaga bagenzi be ku rubyiniro akajya guhindura imyambaro.

Muri Werurwe 2024, Inyamibwa bakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena, aho kitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Cyabaye igitaramo kidasanzwe kuri bo, kuko cyabaye Impamvu nyinshi zo gutegura ibitaramo nk'ibi, ndetse muri uyu mwaka bazanataramira muri Kaminuza y'u Rwanda i Huye.

Itorero Inyamibwa ni itsinda ry'umuco ryashinzwe n'Umuryango w'Abanyeshuri Barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) mu rwego rwo gusigasira no guteza imbere umuco nyarwanda. Ryamenyekanye cyane mu mbyino gakondo, indirimbo, n'imivugo, rikaba ryaragiye ritumirwa mu bitaramo bitandukanye haba mu Rwanda no mu mahanga.

Mu myaka yashize, Itorero Inyamibwa ryateguye ibitaramo bikomeye birimo "Inkera i Rwanda" mu mwaka wa 2018, aho berekanye umukino bise "Rw'Imitana" . Mu mwaka wa 2023, bizihije isabukuru y'imyaka 25 mu gitaramo bise "Urwejeje Imana".

Mu mwaka wa 2024, bakoze igitaramo cyiswe "Inkuru ya 30" muri BK Arena, cyari kigamije kwerekana iterambere ry'igihugu mu bijyanye n'umuco n'ubukungu.

Itorero Inyamibwa rikomeje kwimakaza umuco nyarwanda mu rubyiruko, aho bigisha abana bato imbyino, imivugo, amahamba, amazina y'inka, ibisakuzo, no guca imigani, kugira ngo bakure bakunda umuco wabo.

Iri torero rikomeje kuba ikitegererezo mu guteza imbere umuco nyarwanda, rikaba rizwiho ubuhanga mu mbyino n'indirimbo gakondo, ndetse no mu bikorwa byo gusigasira umurage w'igihugu.

Ni mu gihe Bwiza azwi nk'umuhanzikazi wigaragaje cyane kuva mu myaka itatu ishize.

Ni umuhanzikazi w'umunyarwandakazi wavutse ku itariki ya 9 Kanama 1999. Ni imfura mu muryango w'abana bane, akaba yaravukiye i Gitarama mu Karere ka Muhanga, nyuma umuryango we wimukira i Kigali, hanyuma bagatura i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Amashuri abanza yayize kuri Kigali Harvest mu Murenge wa Kimihurura. Mu muziki, Bwiza yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe n'abatari bake, harimo "Ready" n'izindi.

Yashyize hanze Album ye ya mbere yise "My Dream", iriho indirimbo nka "Call Me", "No Body" yakoranye na Double Jay, "Amahitamo", "Niko Tamu", "Sexytoy", "Are u okay", "Mr Dj", "Tequielo" yakoranye na Chriss Eazy ndetse na "Rudasumbwa".

Ku itariki ya 8 Werurwe 2025, ateganya kumurika Album ye ya kabiri yise "25 Shades" mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, igitaramo kizahurirana n'umunsi mpuzamahanga w'abagore.

Muri iki gitaramo, azafatanya n'abahanzi barimo The Ben na Juno Kizigenza. Mu mwaka wa 2024, Bwiza yegukanye igihembo cy'umuhanzikazi mwiza witwaye neza mu bihembo bya "IMA Awards" bitangwa na Isango Star.

Mu buzima bwe bwite, Bwiza yigeze gutangaza ko umunsi wa mbere yibona kuri Televiziyo ari wo munsi wamushimishije cyane mu buzima bwe.

Mu mafoto atandukanye asangiza abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga, Bwiza akunze kugaragaza ubwiza bwe, bikemezwa na benshi mu bamukurikira. 

Bwiza yatunguye benshi ubwo mu minota ye ya mbere yiyerekanaga yambaye umukenyero, abyina Kinyarwanda

Bwiza yacurangiwe na Symphony Band, ndetse yifashishije abasore n'inkumi mu kubyina

Mu gice cya Kabiri, Bwiza yagarutse yahinduye imyambaro, yikuye umukenyero yari yambaye




Bwiza yahinduranyije ingofero yari yambaye mu gice cya Kabiri ndetse n'igice cya Gatatu




Bamwe mu bafana ba Bwiza bafataga amafoto n'amashusho y'urwibutso rw'uburyo iki gitaramo cyagenze




Abagize Itorero Inyamibwa bafashije Bwiza mu ndirimbo 'Ogera' yakoranye na Bruce Melodie n'izindi

Bwiza yahuje imbaraga na bagenzi be mu Itorero Inyamibwa banyura ibihumbi by'abantu


Bwiza yagaragaje ko yishimiye guhurira ku rubyiniro rumwe na John Legend wamamaye mu bihangano binyuranye

ITORERO INYAMIBWA RYATARAMANYE NA BWIZA MURI IKI GITARAMO CYA MOVE AFRIKA

">

Kanda hano ubashe kureba Amafoto agaragaza uburyo Bwiza yitwaye muri iki gitaramo

AMAFOTO: Karenzi Rene- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND