RURA
Kigali

Nyina wa The Notorious B.I.G., yitabye Imana ku myaka 78

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:22/02/2025 5:09
0


Voletta Wallace, nyina w’umuraperi w’icyamamare The Notorious B.I.G., yitabye Imana ku wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025, azize urupfu rutunguranye. Yari afite imyaka 78.



Uyu mubyeyi wari ufite inkomoko muri Jamaika, yaguye mu rugo rwe ruherereye muri Stroudsburg, muri Leta ya Pennsylvania, nk’uko byemejwe n’ikinyamakuru AP News.

Voletta Wallace yavukiye muri Jamaika mbere yo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakoze nk’umwarimu w’incuke. 

Yareze umuhungu we, Christopher Wallace uzwi nka The Notorious B.I.G., ari umubyeyi umwe, bamaze igihe batuye muri Brooklyn, New York.

Nyuma y’urupfu rw’umuhungu we mu 1997, yashinze Christopher Wallace Memorial Foundation, umuryango ugamije guteza imbere uburezi ku rubyiruko.

Nk’uko New York Post yabitangaje, Wallace yagaragaye kenshi mu bikorwa byo gushaka ubutabera ku rupfu rw’umuhungu we, rutigeze rusobanuka. 

Yakomeje kandi gukorana n’abahanzi n’inshuti za The Notorious B.I.G. mu bikorwa byo kumwibuka no gusigasira umurage we mu muziki.

Mu 2021, Voletta Wallace yakoze nk’umwe mu bayobozi b’ishusho mbarankuru (documentary) ya Netflix yiswe Biggie: I Got a Story to Tell, igaruka ku buzima n’urugendo rw’umuhungu we mu muziki.

Nk’uko Entertainment Weekly yabitangaje, iyi filime yagaragaje ishusho y’umuhanzi wagiye azamuka mu muziki wa hip-hop kugeza ubwo yishwe ku myaka 24, mu buryo butaramenyekana neza.

Urupfu rwa Voletta Wallace ni igihombo gikomeye ku muryango we ndetse n’abakunzi ba The Notorious B.I.G., kuko yari yarahariye ubuzima bwe kubungabunga umurage w’umuhungu we no gukomeza gusigasira izina rye mu mateka y’umuziki.

Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND