Kigali

Umubu n'umuntu ku isonga mu nyamaswa 10 zihitana benshi ku isi-URUTONDE

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:9/09/2016 12:17
3


Mu bisanzwe ntawe udatinya inyamaswa z’inkazi kubera uburyo ziba zishobora gushyira mu kaga umuntu uzegereye cyangwa uzishotoye, gusa urutonde tugiye kukugezaho rushobora kugutangaza aho tugiye kureba inyamaswa zikaze kurusha izindi ku isi hagendewe ku mubare w’abantu bapfa arizo zibahitanye buri mwaka.



12. Ikirura


Iyi ni imwe mu nyamanswa zihagazeho ku buryo umuntu ashobora guhura nayo agashya ubwoba ariko ntikunze guhitana abantu benshi, dore ko buri mwaka abantu bapfa bazize kuribwa n’ibirura ari 10 ku isi hose.

11. Intare


Iyi nyamanswa ikunze guhabwa amazina menshi y’igitinyiro kuva no mu migani ya kera, ariko kuba ari inyamanswa y’inkazi ntibiyigira ikaze cyane kurusha izindi mu buryo bwo guhitana abantu dore ko abantu bahitanwa n’intare buri mwaka bari ku kigereranyo cya 22 ku isi hose. Ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura kuva muri 1990 kugeza muri 2005 abantu 563 bahitanwe n’intare mu gihugu cya Tanzania gusa.

10. Inzovu


Inzovu nayo iri ku mwanya wa 10 mu nyamanswa zikaze hagendewe ku mubare w’abantu ihitana buri mwaka, dore ko iyi nyamanswa ubushakashatsi bugaragaza ko yivugana abagera kuri 500 buri mwaka.

9. Imvubu


Iyi nyamanswa nyamunini yibera mu mazi nayo ntiyoroshye kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko ikunze guhitana abantu cyane cyane mu bihugu bya Afurika aho ikunda no guhirika amato ari kwigendera mu mazi, ibi bigatuma abantu bahitanwa n’imvubu buri mwaka babarirwa kuri 500

8. Ingona


Ingona nayo ntiyoroshye, iyi nyamaswa nayo iba mu mazi ni imwe mu zitinywa cyane ndetse ntirebera izuba uje ayishyira akayisanga mu mazi, iyi nyamanswa kandi ngo iri muri zimwe mu zigira uruhare runini mu guhitana abantu muri Afurika (abapfa bahitanywe n’inyamanswa) dore ko ku isi hose iyi nyamanswa ihitana abantu 1000 buri mwaka

7. Ascaris


Iyi ni inzoka yo mu nda yibera mu mara, iyi nzoka itera indwara yitwa Ascariasis, iyi ndwara ikaba ihitana abantu 4,500 buri mwaka ndetse ikaba ikunze gufata abana kurusha uko ifata abantu bakuru

6. Tsetse


Aka gasimba kajya kumera nk’umubu gatera indwara yo gusinzira ndetse ikagenda inaniza ubwonko, umubare w’abahitanwa n’iyi ndwara ugenda ugabanuka ariko kugeza ubu abahitanwa na Tsetse babarirwa mu 10,000

5. Ikinyamunjojorerwa


Ni kimwe mu nyamaswa umuntu adakunda kwitaho cyane zibera mu mazi cyangwa ahandi hantu hari ubukonje, ibinyamunjonjorerwa rero ngo bifite mikorobe zitera indwara yitwa Schistosomiasis, iyi ndwara ituma umuntu ababara mu nda, no kwihagarika amaraso ndetse abantu bahitanwa n’iyi ndwara buri mwaka babarirwa mu 20,000.

4. Imbwa


Imbwa ni imwe mu nyamanswa zikunze no gutungwa n’abantu ku buryo zibaga mu buryo bwa bugufi n’ikiremwamuntu, iyi mbwa rero iyo itakingiwe iba ifite virusi yitwa rabies ishobora kwanduza umuntu igihe imuriye, iyi ndwara ikaba ihitana abagera kuri 35,000 buri mwaka.

3. Inzoka


Mu gihe isi ihangayikishijwe cyane n’uko imiti ivura ubumara bw’inzoka igenda igabanuka, inzoka ni imwe mu nyamanswa zigira ubumara bwica vuba bikagenda bitandukana hashingiwe ku moko yazo, kugeza ubu inzoka zihitana abarenga 100,000 buri mwaka.

2. Umuntu


Umuntu ku wundi, iyi niyo nyamanswa iza ku mwanya wa 2 mu zikaze cyane ku isi hagendewe ku mubare b’abantu bapfa bishwe n’abandi bantu aho uyu mubare ubarirwa kuri 437,000 buri mwaka, ibi bikaba bihangayikisha cyane imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu.

1. Umubu


Umubu niwo uza ku isonga mu nyamanswa zihitana abantu benshi ku isi buri mwaka ahanini hagendewe kuri malaria n’izindi ndwara zanduzwa n’imibu, imibu rero hagendewe ku ndwara yanduza ngo ikaba ihitana abantu 750,000 buri mwaka. Twibuke ko iyi mibare igenda ihindagurika buri mwaka ariko hagakorwa igereranya hagafatwa umubare fatizo hagendewe ku myaka runaka yarebweho (moyenne).

Source: Science Alert

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kwizera jean de Dieu8 years ago
    mbegumubu nihatari kbsa ubwoc koko intare sio mbona ikaze ? aha
  • 8 years ago
    A
  • Pasteur minani ananias/rusizi-kamembe5 years ago
    UMUNTU NIMUBI CYANE ARICANA AKANGANA REBA AMAMODOKA INDEGE IBISASU AMATO INGARUKA ZIMITI YA KIZUNGU KWANGIRIZA INZUKI NIBINDI......



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND