RFL
Kigali

Miss Kundwa Doriane agiye kwiga kaminuza muri Amerika

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/09/2016 13:59
5


Miss Rwanda 2015, Kundwa Doriane agiye kwiga kaminuza ku mugabane w’Amerika mu gihugu cya Canada. Ku mugoroba w’uyu wa kabiri tariki 6 Nzeri 2016 akaba ari bwo afata rutemikirere agahagurukira i Kanombe akajya muri Amerika nkuko yabitangarije Inyarwanda.com



Mu kiganiro gito twagiranye ubwo yari arimo kwitegura kugenda arimo kwegeranya ibyo ari bujyane, Miss Kundwa Doriane yavuze ko agiye kwiga muri Laval University, kaminuza iri mu mujyi wa Québec mu gihugu cya Canada, akaba agiye kwigayo amasomo ajyanye n’ubuyobozi (Administration) ayo masomo akaba azarangira nyuma y’imyaka ine. Ntitwashoboye kugira byinshi tumubaza kubera uburyo yari ahuze cyane.

Miss Kundwa Doriane w’imyaka 21 y’amavuko yize amashuri abanza muri ESCAF Primary School Rwampala,ayisumbuye ayahera muri Notre Dame des Citeaux,akomereza muri Lyecee de Kigali, arangiriza muri Glory Secondary School mu ishami rya MCB(Imibare ubutabire n’ibinyabuzima). Kuwa 21/02/2015 ni bwo yambitswe ikamba rya Nyampinga w'igihugu. 

Image result for miss kundwa doriane

Image result for miss Rwanda kundwa doriane

Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane

Kugeza ubu, Miss Kundwa Doriane niwe Nyampinga wasoje manda ye wari ukiri mu Rwanda, dore ko Miss Akiwacu Colombe wamubanjirije nawe ubu asigaye yiga mu Bufaransa, mu gihe Miss Bahati Grace na Kayibanda Aurore nabo bamaze igihe bibera ibwotamasimbi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jojo8 years ago
    Wawuuuu glory be to God! Ndanezerewe bitavugwa kundwa Imana izabane nawe muri byose .
  • 8 years ago
    Karamaze
  • 8 years ago
    Imana ishimwe kandi n'ibindibyiza biri imbere. Uzitware neza gusa mukobwa mwiza.
  • kundwa mama8 years ago
    Shahu uzakomeze unaduhagararire aho ujyiye Maze uzitware neza mama dore ntitwijyeze tukubonaho ubwomanzi nkabakubanjirije ...witwaye neza pe...ndakwifuriza amahirwe murigahunda zawe zose Imana Yatwese Izonjyere Iduhurize mu Rwagasabo dukunda cyaneee.
  • 8 years ago
    are u for real...smh





Inyarwanda BACKGROUND