Ni ubwa mbere polisi ita muri yombi abantu 450 icyarimwe mu myaka 15 ishize mu Bwongereza, aha ni mu birori bya Notting Hill Carnival, iserukiramuco ribera mu mihanda ya Notting Hill, riba ryitabiriwe n’abarenga miliyoni. Ku munsi wo ku cyumweru imirwano n’urugomo byibasiye iri serukiramuco mu buryo bukomeye.
Kari akazi katoroshye namba kuri polisi kubasha guhosha urugomo rwari muri iri serukiramuco aho abantu bateranaba amarangi, za shokola, ibyondo n’amafu, ibyari imikino biza guhinduka akavuyo bamwe batangira kurwana ndetse abantu 6 batewe ibyuma gusa ntihagira uhasiga ubuzima kugeza ubu.
Imirwano yari imeze nabi muri Notting Hill Carnival
Ibi birori biba byitabiriwe n’abantu baturutse mu bice bitandukanye, hagatumirwa amatsinda aririmba n’abyina, uyu mwaka hari hitabiriye band 60, abacuranzi bafite ibikoresho byo gucuranga (sound systems) 38, iri ni rimwe mu maserukiramuco akomeye kandi azwi i Burayi dore ko uyu mwaka hizihizwaga imyaka 50 rimaze riba buri mwaka.
Abantu banahakomerekeye
Ibi ariko ntibyaciye intege bamwe mu bitabiriye ibi birori ndetse bakaba bifuza kuzagarukamo batitaye ku rugomo rugaragaramo cyane ko inshuro nyinshi ibi birori byagiye biba no mu myaka yabanje hagiye hagaragaramo urugomo abantu bagatabwa muri yombi.
Reba amafoto y’iri serukiramuco ritangaje:
Iyi ni Samba Drumming band yo mu Bufaransa muri iri serukiramuco
ibintu byari amahoro ku munsi wa mbere
Abapolisi babaga bari hafi bacunga umutekano
Abantu baba ari uruvunganzoka mu mihanda iberamo iri serukiramuco
Bigitangira umutekano wari wose, aha umupolisi yifatira ka selfie n'abaje muri Notting Hill Carnival
umupolisi bishimira ibirori
Ibi birori biba birimo n'abana
Abapolisi barenga ijana bari boherejwe gucunga umutekano
uyu wifotozanya n'abari mu birori n'umukozi wo mu bijyanye n'ubutabazi bwihuse
Abantu bari bishimiye ibirori cyane
Ni ibirori abantu bisanzuramo cyane bagakora ibyo bashaka byose
Uyu we yibyiniraga atitaye ko uwo ari gushaka kubyinisha ari ushinzwe umutekano
Ibintu byaje gufata indi sura
Abantu batangiye kurwana
urugomo rwaje kubyuka
ni uku abantu bateraga amarangi bayaterana cyangwa bakayatera ku byo babonye byose
Abapolisi bagerageje gufunga umuhanda ngo bagabanye urugomo
Hari abacuruje inzoga mu buryo butemewe n'amategeko muri ibi birori, nabo batawe muri yombi
Akavuyo kari kenshi
imyanda nayo niko yakomezaga kwiyongera
Source: Dailymail
TANGA IGITECYEREZO