Ishimwe Dieudonne unazwi nka Prince Kid, uyu akaba yarigeze kuba umuhanzi ariko akaza kubihagarika agatagira kuba rwiyemezamirimo, akamenyekana cyane mu gutegura irushanwa rya Miss Rwanda abinyujije muri kompanyi ye ya Rwanda Inspiration Back Up aherutse gutangaza byinshi byerekeye ubuzima bwe bwite anakomoza ku mabanga ye y’urukundo.
Ubwo yari yitabiriye ikiganiro Code 250, uyu Ishimwe Dieudonne yabajijwe ibibazo byinshi, ndetse umunyamakuru aza no gukomoza ku kibazo cyamubazaga umukobwa yaba yarakundanye nawe, ku bwe yumva adateze kwibagirwa ndetse nicyo atandukaniyeho n’abandi.
Ishimwe Dieudonne(Prince Kid)amaze imyaka itatu akuriye itegurwa rya Miss Rwanda gusa uyu mwanya wamaze gushyirwa ku isoko kuko amasezerano ye yarangiye
Aha, Ishimwe Dieudonne yahise ahamiriza umunyamakuru ko mu buzima bwe yakundanye n’umukobwa umwe ariwe Sandra Teta bakundanye akirangiza kaminuza ubwo yari afite imyaka 26, ndetse nyuma yo gutandukana nawe akaba atarongeye gukundana kugeza ubu.
Mu gihe bari bagikundana ntabwo bagiye bashyira hanze urukundo rwabo, gusa ubumwe bwabo bwagaragariraga mu mishinga bateguraga banyujije muri Rwanda Inspiration Back Up batangiranye
Ok ni uko wenda nimbibabwira muri bugirengo ni bya bindi bya bantu babeshyana buri gihe, ariko ntabwo ari ukuvuga ngo ni ukumwibagirwa mu bundi buryo, njyewe ntabwo nakundanye igihe kirekire, umukobwa nakundanye nawe yari Teta ariko kuvuga ngo ikintu cyo kutamwibagirwaho, nyine ni uko ariwe wabanje ibintu biri aho ngaho ariko nta cy’indi kintu kiri special(kihariye) kuko nta bakobwa benshi nakundanye nabo. Ishimwe Dieudonne
Sandra Teta we nyuma yo gutandukana n'uyu musore, yahise akundana na Derek Sano gusa hashize igihe gito nabo batandukanye
Abajijwe impamvu yatumye nyuma yo gutandukana na Sandra Teta, ahitamo kudashaka undi mukobwa bakundana mu gihe bizwi ko Miss Sandra Teta we yahise acudika n’undi musore, aha Prince Kid yagize ati “ Ubwo niko urukundo rwaje nyine, ni urwo ng’urwo rwaje.”
Mushyoma Joseph(wambaye umupira wa Primus) niwe Ishimwe Dieudonne afata nk'ikitegererezo mu bikorwa bye
Prince Kid yanabajijwe abantu afataho ikitegererezo mu kazi ke ka buri munsi nk’umuntu utegura ibikorwa binini. Aha uyu mugabo yavuze ko agerageza gukurikira cyane Mushyoma Joseph (Boubou), umuyobozi mukuru wa East African Promoters izwi cyane mu gufatanya na Bralirwa gutegura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star hamwe n’igitaramo cya East African Party, ndetse na Muyoboke Alex uzwi mu bijyanye no gufasha abahanzi mu iterambere ryabo.
Muyoboke Alex nawe ngo Prince Kid amwigiraho byinshi mu kazi ke ka buri munsi
Prince Kid avuga ko mu bijyanye no gutekereza vuba no guhanga udushya agerageza gutera ikirenge mu cya Mushyoma Joseph, naho gukorana umwete no kudacika intege, akaba abyigira cyane kuri Muyoboke Alex.
TANGA IGITECYEREZO