RFL
Kigali

Uko wakwitwara igihe washakanye n'umuntu wabaswe n'ubusinzi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/09/2024 16:47
0


Ni kenshi hakunze kugaragara ingo zisenywa n'ubusinzi aho umwe mu bashakanye aba yaratwawe nazo ntacyo akimariye umuryango we, ku buryo n'uwo babana bimubangamira kugeza afashe umwanzuro wo gutandukana nawe.



Gusa nubwo kubana n'umugabo cyangwa umugore wikundira inzoga cyane ku buryo igihe cye kinini akimarira mu bubari, ndetse ugasanga n'amafaranga ye ari ho yose ashirira, bikabangamira uwo bashakanye, buryo mgo hari uburyo ushobora kubyitwaramo kuburyo bidahungabanya urugo rwanyu.

Igihe rero washakanye n'umuntu wikundira inzoga zaramugize umusinzi, dore ibyo wakora bikagufasha;

-Iyiteho wite no ku muryango wawe uko ushoboye cyane cyane ko uwatwawe n’inzoga aba afite ibindi yitayeho

-Niba warashakanye n’uwatwawe n’inzoga, ni igihe cyo guhaguruka ukita ku nshingano zose z’urugo. Niba Wabasha gufata amafaranaga yanyu yose akaba ari wowe uyagenera ibyo akora. Nubwo bitoroshye byaba byiza ubashije kumwereka ko utamucunga cyane ukagira amafranga make uharira inzoga, Naho ubundi ibindi bibazo bishobora kuba byavuka.

-Niba udafite akazi, gerageza ugashake mu gihe uwo mwashakanye atakizana amafaranga mu rugo. Guhagarara neza mu bijyanye n’ubukungu ni byiza kugira ngo abagize umuryango bose badahangayika. Gerageza unakore imirimo yo murugo yose cyangwa ushake undi wagufasha.

-Shaka umwanya wisumbuyeho wo kubana n’abana kubera ko undi mubyeyi wabo adahari, bafashe mu by’amasomo, ubasohokane n’ibindi. Icyangombwa cyo kuzirikana hano ni ukutigizayo uwatwawe n’inzoga cyangwa ngo umwangishe abana. Agomba kuba azi gahunda ziri gukorwa ubwe wenyine agahitamo kuzibamo cyangwa kutazibamo.

-Saba inshuti z’uwatwawe n’inzoga zigomba kureka akamenyero ko kumutumira ngo bamugurire icupa. Ibi bizatuma biba bibi kurushaho cyangwa bibatware amafranga menshi. Nabo ntibagomba guhangayika bashaka gufasha uwo muntu bagomba gukora gusa ibyo bashoboye.

-Nanone ariko wirinde gukora imirimo yose ashinzwe yose kuko ntacyo bimara. Ushobora kurangiza ukora akazi kenshi n’amasaha menshi ubikorera umuntu utazanabigushimira.

Ibi ni bimwe mu byakorwa, hari n’ibindi. Inshuti, abavandimwe b’ufite ikibazo cyo kunywa inzoga cyane bahora bahangayikishijwe nawe ntibarebe uko bita k’ubuzima bwabo, gusa kwiyiyitaho nabo ubwabo ni ngombwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND