RURA
Kigali

Sibomana Samuel wavukanye ubuhanuzi bwo kuzaba umuhanuzi ukomeye ku isi, yimitswe agirwa ‘Bishop’-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/08/2016 18:38
3


Prophet Sibomana Samuel yimitswe ku mugaragaro agirwa Bishop mukuru w’itorero Shekinah Glory church ku isi. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 13 Kanama 2016 ubera muri Uganda mu mujyi wa Mbarara.



Shekinah Glory church ni itorero ryatangijwe na Prophet Sibomana Samuel rikaba rikorera muri Uganda ariko mu gihe kiri imbere rikaba rizatangizwa no mu bindi bihugui birimo n’u Rwanda. Muri Uganda nyuma y’amezi atanu gusa iri torero rimaze rihakorera, rifite amashami 5 ariyo; Masaka, Rubare, Nakivale na Mbarara.

Umuhanuzi Bishop Rubanda Jacques uyobora itorero New Jerusalem rifite icyicaro gikuru mu Rwanda niwe wimitse Prophet Sibomana Samuel mu muhango witabiriwe n’abantu basaga 500, amusukaho amavuta, amwaturaho imbaraga n'amavuta yo kuba umushumba mukuru wa Shekinah Glory church ku isi.  Hari abakozi b’Imana batandukanye ndetse ba bamwe mu bayobozi ba Leta bo mu gihugu cya Uganda.

Bishop Sibomana Samuel

Bishop Rubanda Jacques niwe wimitse Bishop Sibomana

Prophet Sibomana Samuel yasutsweho amavuta na Bishop Rubanda Jacques, ahabwa n’inkoni y’ubushumba, Ijambo ry’Imana (Bibiliya) ry’inkota azajya agendana ndetse yambikwa n’umwambaro w’abatambyi.

Prophet Sibomana Samuel wimitswe akaba Bishop ni muntu ki ?

Prophet Samuel Sibomana ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana 9 akaba yarize amashuri yisumbuye muri Rusumo High School, aho yakomereje amashuri ya Kaminuza mu gihugu cy'u Buhinde muri Anamalai Universtity aho yakuye impanyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye no guteza imbere abaturage. Nyuma yahoo yaje gukomeza amashuri  muri Masters mu bijyanye na Population study (demographic).

Mbere yo kuvuka kwe ngo byari byarahanuwe ko azaba ‘Umuhanuzi’ ukomeye ku isi

Mu bijyanye n’impano y’ubuhanuzi Prophet Sibomana Samuel yadutangarije ko yayihawe mu mwaka 2000 akaba yari muto cyane dore ko ubu afite imyaka 26 y’amavuko bivuze ko yayihawe afite imyaka 16. Prophet Sibomana Samuel abajijwe na Inyarwanda.com aho impano ye yo guhanura ikomoka, yavuze ko mbere yo kuvuka kwe byari byarahanuwe ko azaba umuhanuzi ukomeye ku isi ‘Prophet’, Imana ikaba yarabihishuriye umuhanuzi witwa Karikofi Eraston, nawe akabibwira nyina wa Sibomana ko umwana atwite azamwita Samuel, akazaba umuhanuzi mpuzamahanga. Yagize ati:

Mu muryango w’iwacu hari umuhanuzi witwaga Karikofi Eraston yahanuriye Mama akiri umukobwa ko azasama inda, akazabyara umwana w'umuhungu uzitwa Samuel akazaba umuhanuzi mpuzamahanga. Nkiri muto nari mfite isezerano yuko nzaba umuhanuzi nyuma impano yaje intunguye ntangira kuzura imbaraga z'umwuka wera ntangira kuvuga indimi Nsha ubwo ntangira gusenga amasengesho yo kwiyiriza ubusa y’igihe kirekire ubwo Imana inyongerera ubushobozi bwo gusengera indwara no guhanurira amahanga mu bihugu bitandukanye by'isi (India,RDC,Rwanda,Uganda,Kenya,Burundi,..) ndetse ntangira no gusengera abantu kuri terefone bagakira indwara zitandukanye mu mpande zose z'isi.

REBA MAFOTO Y'UMUHANGO WO KWIMIKA PROPHET BISHOP SIBOMANA SAMUEL

Bishop Sibomana Samuel

Umuhango wo kumwimika watangijwe no kumusukaho amavuta

Bishop Sibomana Samuel

Prophet Sibomana Samuel

Yambitswe n'umwambaro w'abatambyi ahabwa n'inkoni y'ubushumba

Bishop Sibomana Samuel

Prophet Bishop Sibomana yagiranye igihango n'Imana

Bishop Sibomana Samuel

Yasinyiye ko azubahiriza neza inshingano nshya ahawe

Prophet Sibomana Samuel

Prophet Bishop Sibomana yahawe inkoni y'ubushumba

Prophet Sibomana Samuel

Prophet Sibomana Samuel

Batahanye amafoto y'uko byari bimeze

Bishop Sibomana Samuel

Prophet Sibomana Samuel

Abasaza,abakecuru n'urubyiruko bitabiriye ku bwinshi uyu muhango

Bishop Sibomana Samuel

Hari abantu basaga 500 baturutse hirya no hino muri Uganda

Bishop Sibomana Samuel

Amakorali atandukanye nayo yaririmbye

Bishop Sibomana Samuel

Abakristo bishimiye cyane Bishop wabo wimitswe

Bishop Sibomana Samuel

Bishop Sibomana Samuel

Bishop Sibomana Samuel yashimiye cyane Bishop Rubanda wamwimitse

Bishop Sibomana Samuel

Nyuma yo kwimikwa kwa Bishop Sibomana, abakristo bamuhaye impano

Prophet Sibomana Samuel

Muri 2014 nibwo Sibomana Samuel yasengewe agirwa Umuhanuzi 'Prophet'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rwema8 years ago
    Ngo baramusengeye aba umuhanuzi?
  • Ayindigira8 years ago
    ni amaco y'inda
  • Nounou8 years ago
    Iyabanza agashaka umugore



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND