RFL
Kigali

Miliyoni 6 n'imisago atumye Imanishimwe Emmanuel yigumira muri Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/07/2016 9:21
1


Buri mukunzi wa Rayon Sports n’umupira w’amaguru muri rusange yari azi ko byamaze kurangira ko Imanishimwe Emmanuel agomba kuzerekeza muri AFC Leopars mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Kenya, ariko imbaraga z’ifaranga zihinduye gahunda.



Mu kwezi gushize nibwo Ivan Jacky Minaert umutoza wa AFC Leopards yaje mu Rwanda avuga ko yari aje kureba uko abakinnyi yamaze kumvikana nabo uko bameze ndetse anabwira abayobozi ba Rayon Sports ko shampiyona yo mu Rwanda nirangira azahita abatwara. Aba, harimo Ismaila Diarra na Imanishimwe Emmanuel.

Gusa kugeza magingo aya, Imanishimwe Emmanuel ntaho akigiye kuko yamaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon sports ahita ahabwa miliyoni 6.258.400 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko amakuru aturuka mu buyobozi bwa Rayon  Sports abivuga.

JPEG - 78.9 kb

Gakwaya Olivier umunyamabanga wa Rayon Sports yanditse kuri Twitter ko Imanishimwe yongereye amasezerano

Kuba Rayon Sports izakina imikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu, kuba ku mwanya akinaho nta muntu bawurwanira ndeste n’amasezerano (amafaranga) atubutse, ni bimwe mu byateye uyu musore kuguma mu ikipe yambara ubururu n’umweru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    WOW BIRASHIMISHIJE PEEEE!!





Inyarwanda BACKGROUND