Ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball ku bakinnyi (abahungu) batarengeje imyaka 18 batangiye imyitozo ikomeye yo kwitegura irushanwa nyafurika ry’ingimbi rizabera hano mu Rwanda kuva tariki 22-31 Nyakanga 2016 kuri sitade nto ya Remera.
Kugeza magingo aya ibihugu birimo; Mali, Misiri, Tunisia na Angola byamaze kwemererwa kuzitabira iyi mikino izakirwa n’u Rwanda mu gihe ibihugu birindwi bisigaye bizabona itike yo kuza mu Rwanda biciye mu marushanwa ya Zone bazakuramo amatike aberekeza i Kigali.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere yari igeze ku mwitozo wa gatandatu kuko batangiye imyitozo yimbitse tariki 22 Kamena 2016.
Ikipe y’u Rwanda itozwa na Mutokambali Moise, ikora imyitozo buri mugoroba guhera saa kumi n’ebyiri (18h00’) muri sitade nto ya Remera nyuma bagataha mu kigo cya Green Hills Academy
Mutokambali avuga ko aba bana bazajya bakora imyitozo rimwe ku munsi kugira ngo ikipe nziza afite ayibyazemo ikipe itsinda ku buryo izitwara neza mu marushanwa ategerejwe kubera mu Rwanda.
Mu myitozo bakoze kuri uyu wa mbere wabonaga higanjemo gukora ibijyanye no gutsinda biturutse mu guhererekanya umupira ku muvuduko kuko umutoza yakoreshaga amakipe abiri aho imwe yari yayambitse imyenda y’icyatsi abandi bambaye ibara ry’umuhondo mu rwego rwo kumufasha kumenya imbaraga bafite mu kibuga.
U Rwanda ruheruka kwakira iyi mikino y’ingimbi mu mwaka wa 2010 ubwo rwacyuraga umwanya wa gatandatu gusa kuri ubu Mutokambali akaba yizeye ko uyu mwaka bizarushaho kuba byiza.
Dore abakinnyi 15 bari mu myitozo y’ikipe y’igihugu y’ingimbi (U18):
1. FURAHA CADEAU DE DIEU/ IPRC KIGALI TSS
2. NSHIZIRUNGU PATRICK/ LYCEE DE KICUKIRO APADE
3. NTIHINDA PAUL CHRIS/ KIGALI CHRISTIAN SCHOOL
4. NKUSI ARNAUD/ SAINT UGNATIUS
5. KAZENEZA EMILE GALOIS/ IFAK
6. TUMUSIME DERRICK/ LYCEE DE KIGALI
7. SHEMA OSBORN/ LYCEE DE KIGALI
8. NSHOBOZWABYOSENUMUKIZA J.J.WILSON/ APE RUGUNGA
9. NIYONSHUTI SAMUEL/ APE RUGUNGA
10. SANO GASANA
11. MUCYO GAVIN
12. KAYONGA CHESTER
13. BAGIRE DAVIS
13. BAGIRE DAVIS
14.KISA KYEUNE ENOCH
15. NTIHEMUKA JESSE
Umutoza Mutokambali Moise atanga amabwiriza ku bakinnyi
Bitozaga ibijyanye no gutsinda
Ikipe imwe yari yambaye imyenda y'ibara ry'icyatsi
Indi kipe yari yambitswe imyenda y'ibara ry'umuhondo
Mutokambali Moise aganira n'itangazamakuru nyuma y'imyitozo yo kuwa mbere
TANGA IGITECYEREZO