Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi y'Abagore irashinjwa guhamagara abakinnyi batabikwiye nk'uko bigaragazwa na benshi barimo n'umukinnyi wa Indahangarwa WFC.
Kuwa Kane w'icyumweru gishize tariki ya 29 Mutarama 2025, ni bwo Amavubi yashyize hanze urutonde rw'agateganyo rw'abakinnyi bitegura kuzacakirana na Misiri mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2026.
Nyuma y'uko uru rutonde rugiye hanze abantu benshi batangiye kwerekana ko hari abakinnyi bari bakwiye guhamagarwa none bikaba atari ko byagenze.
Umunyamakuru Jado Castar abinyujije ku rubuga rwe rwa X yerekanye ko Mukaruzagira Jeannette na Niyigena Yvette ba Indahangarwa WFC batahamagawe kandi bari babikwiye bijyanye n'uko bafite imibare myiza.
Yanditse ati: "Kuri FERWAFA, ko ikipe y'igihugu ari iy'abahagaze neza mu gihe ihamagarwa, abakinnyi Mukaruzagira (ukina inyuma ibumoso) na Niyigena (utaha izamu) ba Indahangarwa WFC (ya 2 ubu) bazize iki ko imibare no kwitwara neza babirusha bamwe mu bahamagawe ku myanya yabo? Nabazaga gusa!".
Nyuma y'ibi umukinnyi wa Indahangarwa WFC, Mukaruzagira Jeannette yavuze ko bakina bashaka guhamagarwa mu ikipe y'Igihugu kugira ngo barebe ko babona n'ayo mafaranga ndetse bakaba bajya no mu makipe yo hanze y'igihugu.
Yagize ati Mu mupira w'amaguru w'abagore tubona basa naho batatwitaho cyane nk'abahungu.Rero iyo twebwe turi gukina tuba dushaka gushaka nkayo makipe yo hanze,kuba twahamagarwa muri iyo kipe y'igihugu kugira ngo ibibazo by'amafaranga umuntu abe yabona ubushobozi bitewe nuko muri iyi minsi hanze akazi karabuze.
Mu mupira w'amaguru ikintu tuba twifuza ni ugukina tukagaragarira abantu kugira ngo nabo ba 'Manager' babashe kutobonera ubushobozi burenze amakipe dufite".
Yavuze ko kuba atarahamagawe mu ikipe y'Igihugu byamubabaje bijyanye nuko afite imibare myiza ndetse avuga ko mu bahamagawe harimo abatabikwiye.
Yagize ati " Birumvikana ntabwo byanshimishije kuko nyine biriya babishyiraho kugira ngo umukinnyi akore azamure urwego. Niba nkanjye nk'umukinnyi ndi myugariro nkaba mfite imipira irindwi yavuyemo ibitego 7 ndetse nkana naratsinze ibitego 3 ntabwo ari ikintu kitoya".
Yavuze no kuri mugenzi we utarahamagawe kandi abikwiye" Byarantunguye ku rundi ruhande biranambabaza ndebeye kuri bagenzi banjye, nk'ubu dufite umukinnyi watsinze ibitego byinshi ari mu beza muri batatu beza mu gihugu ariko barenzeho bahamagara abari hasi badafite ibitego gusa byaratubabaje n'abayobozi bacu birabababaza."
Mukaruzagira Jeannette yavuze ko ibi abifata nkaho ikipe y'igihugu ifite ba nyirayo ndetse abantu bakaba badashaka ko ihinduka ngo itere imbere.
Yagize ati: "Njye mbyita nkaho ikipe y'igihugu ifite ba nyirayo niko nabyita kuko ntabwo wambwira ukuntu ugenda ugasiga umuntu watsinze ibitego byinshi, ugasiga uwatanze imipira myinshi ivamo ibitego warangiza ukajya guhamagara umuntu w'umusimbura wo muri AS Kigali WFC. Ni ibintu biba bigaragaza ko bashaka ko ikipe y'igihugu idahinduka, baba bashaka ko babandi bagumamo baba bakina cyangwa badakina."
Abo bakinnyi ni abanyezamu; Ndakimana Angeline ukinira Rayon Sports WFC, Mutuyimana Elisabeth ukinira Police WFC na Uwamahoro Diane ukinira AS Kigali WFC.
Ba myugariro ni; Uzayisenga Lidia ukinira Police WFC Abimana Djamila ukinira Rayon Sports WFC, Uwihirwe Regine ukinira APR WFC, Maniraguha Louise ukinira AS Kigali WFC, Uwase Andersene ukinira Rayon Sports WFC, Mukahirwa Providence ukinira Indahangarwa WFC, Ingabire Aline ukinira AS Kigali WFC, Mukantaganira Joseline ukinira Rayon Sports WFC, Uwimbabazi Immaculee ukinira Rayon Sports WFC na Niyonkuru Goreth ukinira ES Mutunda.
Abakina hagati ni; Kayitesu Alodie,Usanase Zawadi, Mutuyemariya Florentine na Umwari Wase Dudja bakinira AS Kigali WFC, Muhoza Angelique, Niyonshuti Emmerance, Uwotonze Nyirarukundo na Mukeshimana Dorothe bakinira Rayon Sports WFC, Uwamariya Diane ukinira Forever WFC na Dukuzumuremyi Marie Claire ukinira Indahangarwa WFC.
Abasatira ni Mukandayisenga Jeanine 'Kaboyi' wa Yanga SC, Ukwishaka Zawadi wa APR WFC, Mutuyimana Sandrine ukinira Inyemera WFC, Amizero Emelyne ukinira Kamonyi WFC na Mukagatete Emelyne ukinira Muhazu WFC.
Biteganyijwe aba bakinnyi bazatangira umwiherero tariki ya 9 z'uku kwezi. Nubwo She-Amavubi yitegura gukina na Misiri tariki ya 21 na 25 Gashyantare 2025 ariko kugeza ubu nta batoza ifite.
Abakinnyi b'ahamagawe mu Mavubi y'Abagore yitegura gukina na Misiri
TANGA IGITECYEREZO