RFL
Kigali

Kwambara utwenda tw’imbere gusa byamuritswe nk’imideli igezweho muri Kigali Fashion Week-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/06/2016 8:26
11


Ku nshuro ya gatandatu mu Rwanda habereye imurikamideli rya Kigali Fashion Week,igikorwa ubona ko kimaze gutera imbere bijyanye n'uburyo kiba giteguyemo. Muri ibi birori byo kumurika imideli kwambara imyenda y’imbere gusa cyangwa imyenda yo kogana mu mazi byamuritswe nk’imideli igezweho.



Ibi byatunguye benshi mu ijoro ry'uyu wa gatanu tariki ya 24 Kamena 2016 mu gitaramo cya Kigali Fashion week cyabereye i Nyarutarama muri Century Park Hotel. Abakobwa bamurika imideli bahingutse ku rutambukiro batambuka bemye biyambariye imyenda ibagaragaza bambaye utwenda tw’imbere ndetse bamwe bambaye iyo kogana, mu gihe hano mu Rwanda iyo myambarire abantu batayivugaho rumwe kuko hari abayinenga ariko abandi bakavuga ko ari ibigezweho.

Kigali fashion weekAbantu benshi bari bitabiriye iki gikorwa

Akenshi iyo havuzwe iyi myambarire usanga abantu batabivugaho rumwe dore ko hari abahamya ko ari uburenganzira bw’umuntu kwambara uko ashatse, abandi bagahamya ko ntakwiyubaha no kwiyubahisha kuba kwabayeho iyo nk’umwali w’umunyarwandakazi wambaye imyenda imugaragaza uko ateye ndetse n’amatako yose yayashyize hanze.

Kigali fashion weekKigali fashion weekKigali fashion weekKigali fashion week

Benshi mu banyamidelikazi batambukaga bambaye imideli igaragaza utwenda tw'imbere cyangwa two kogana

Igitaramo cyo kumurika imideli cya Kigali Fashion Week kitabiriwe ku rwego rwo hejuru n’abafana batari bake bari baje kwihera ijisho. Usibye abafana hari n’abanyamideli barenga 60 baturutse mu bihugu 12 bari bambariye gushimisha amaso y’abanyarwanda bari bakereye kwihera ijisho imideli igezweho.

Kigali fashion weekKigali fashion weekKigali fashion week

Kigali Fashion Week yagaragje imyambaro nkiyi imbere y'abanyarwanda benshi bari baje kwihera ijisho

Bimwe mu bihugu byari bifite abanyamideli bitabiriye Kigali Fashion Week ni nk'abavuye mu bihugu bya Kenya, Uganda, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Afurika y’Epfo, Sudani y’Amajyepfo, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), u Bubiligi, u Buyapani, u Buhindi n’ahandi.

REBA ANDI MAFOTO YARANZE IKI GIKORWA:

Kigali fashion weekKigali fashion weekKigali fashion weekKigali fashion weekKigali fashion week

Benshi mu banyamideli biganjemo abanyarwandakazi bigaragaje mu kumurika imideli

Kigali fashion weekKigali fashion weekKigali fashion weekKigali fashion weekKigali fashion weekKigali fashion weekKigali Fashion Week hamurikiwe imideli inyuranye

Kigali fashion weekKigali fashion weekKigali fashion week

Kigali fashion weekKigali fashion week

Abasore banyuranye bamuritse imideli igezweho y'abagabo

Kigali fashion weekKigali fashion weekKigali fashion week

Kigali fashion weekKigali fashion weekAbakobwa batambuka bamurika imideli

Kigali fashion weekKigali fashion weekAbasore n'inkumi bamurikaga imideli imbere y'imbaga y'abanyarwanda yari yitabiriye

 

FOTO: Niyonzima Moses/Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Ibi bihabanye numuco
  • EVA8 years ago
    Ko wagira ngo harimo abambariyeho pampelse mbese?
  • ntore yves8 years ago
    ngiyo sodomo nagomora turikuzisatira kbsa
  • NDAYAMBAJE Robert8 years ago
    Hari umuntu ukomeye cyane wo mu nzego z' iperereza mu Rwanda wambajije aho sisiteme yanjye Afurika Siyoni ikorera ndamusubiza nti " ikorera kuri interinete". Uwo muntu ukomeye mu nzego z' iperereza mu Rwanda wari kuri vora itwaye imodoka, yumvishe ko nkorera kuri interinete yabaye nk' utangara maze aravuga ati " iterambere ryaraje!" Nanjye nitegereje bariya bakobwa b' abanyarwandakazi biyerekana imbere y' abantu amagana n' amagana bambaye kuriya maze ndavuga nti "Iterambere ryaraje". Ubu ahari igikwiye gukurikiraho, ni amahitamo mu iterambere dufite.
  • Uwera8 years ago
    Ndabona nta nka yacitse amabere.niba hari abatinya kubona amatako ntibakajye bajyayo.iri niriki ra?
  • Bin Adam8 years ago
    None se ibi byo bitandukaniye he na ya vidéo ya Urban Boys bangiye gukinwa ku ma télévisions yo mu Rwanda ? Niba bemeye ko kumurika imideli bambaye amakariso bikorwa , bagomba no kwemerera abahanzi gukora clips vidéo ziteye utyo nyine.
  • Patrick rukundo 8 years ago
    Ndabona mu rwanda byarakomeye basigaye bambara ubusa nakumiro p!
  • TPI SAYA8 years ago
    Kwerekana utwenda twimbere! ibi nta cyiza kibirimo ni ukubura umukoro! ni imivumo twikururira
  • 8 years ago
    ARIKO RWANDA , KOKO NAHO UGEZE!! BIRABABAJE KUBONA ABAKAKUBUBYE ARIBO BAGUSANDAZA, BAYOBOZI NAMWE BABYEYI NI MUKUMIRE NAHO UBUNDI TURASANDAYE. EEEEEEH IMBERE Y ABANYARWANDA KOKO MUKAREBA MUKARYOHERWA KOKO, BIRABABAJE PEEEE.
  • iiiiiiiiiiiiiii8 years ago
    jsjsjks
  • 8 years ago
    ahhhhhhhhhhhhhhhhhhaaaa





Inyarwanda BACKGROUND