Nubwo igiterane cy’iminsi 3 cyaberaga mu Karere ka Kamonyi cyitabiriwe n’abahanzi benshi banyuranye, umuhanzi Thacien Titus ni umwe mubagaragarijwe n’abatuye muri aka gace ko bakunda indirimbo ze n’ubutumwa buzikubiyemo.
Kuva ku wa gatanu tariki 17 Kamena 2016 kugeza ku cyumweru tariki 19 Kamena 2016,nibwo mu Murenge wa Ngamba, mu Karere ka Kamonyi, habereye igiterane cyari gifite intego yo kurema Ibyiringiro mu bantu no kuzana abatarihana, ngo bamenye Yesu Kristo. Si abo gusa kuko Pasiteri Sengorore Danny umwe mu bari bashinzwe kugitegura yatangarije inyarwanda.com ko bashakaga no kugarura abakiriye agakiza ariko bagasubira inyuma.
Iki giterane cyateguwe n’ihuriro ry’amatorero rikorera mu Karere ka Kamonyi, rifatanyije n’ umuryango w’ivugabutumwa Eternity Minded Ministries ufite icyicaro muri Amerika. Ku munsi wo gutangira, hihannye abagera kuri 154 naho ku munsi wa 2 hihana abagera kuri 152 nk’uko byemejwe na Pasiteri Danny.
Ku munsi wa 2 w’iki giterane, tariki 18 Kamena 2016, iki giterane cyitabiriwe n’umubare munini w’abaturage bo mu Murenge wa Ngamba, wabonaga bafite amatsiko n’inyota yo kumva Ijambo ry’Imana ariko banategerezanyije ubwuzu abahanzi banyuranye barimo Olive bakunda kwita Nshingira Amabuye, Stella, Donatha na Thacien Titus.
Buri muhanzi yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zikunzwe . Ubwo Thacien Titus yatangiraga kuririmba, imbaga yari aho yose yafatanyije na we kuririmba indirimbo ze zose kandi ubona badategwa. Thacien Titus yahereye kuyo yise ‘Mpisha mu mababa yawe’, akurikizaho iyo yise ‘Ubwami’, ’ Aho ugejeje ukora’, asoreza kuri ‘Uzaza ryari Yesu’. Uburyo abantu baho bagaragaje uburyo bazi amagambo yose agize indirimbo ze, Thacien Titus yatangarije inyarwanda.com ko byamutunguye ariko bikanamushimisha kuko yemeza ko abona ko intego y’ivugabutumwa akora abicishije mu ndirimbo igera ku ntego.
Ati “ Ni ubwambere nari nje muri aka gace ariko na we wabonye ko indirimbo zanjye zose bazizi, kandi ubutumwa buzikubiyemo ukabona ko babufite ku mitima yabo. Ni ibintu byiza, byanshimishije kandi nshimira n’ Imana ikomeza kunshoboza gukora iri vugabutumwa.”
Mu mafoto:Uko umunsi wa 2 wagenze
Abantu bari benshi cyane
Aba bana byabaye ngombwa ko bo bakurikiranira iki giterane mu biti
Arahimbaza Imana
Thacien aririmba indirimbo ' Mpisha mu mababa'
Barafatanya na Thacien mu guhimbaza Imana
Barasimbuka bahimbaza Imana
Kubona Thacien iwabo bananiwe kubyihanganira, bahitamo kubika urwibutso nk'uru mu byuma byakozwe n'umuzungu
Nanjye iyi foto ntincike
Bati' Mpisha mu mababa mwami Satani atandasa.....Ninca mu mazi wambwiye ko atazandengera..'
Barabyinira Imana
Pastor Dale Gustafson uyoboye umuryango Eternity Minded Ministries abwiriza Ijambo ry'Imana
Abagera kuri 150 bakiriye agakiza
Abafite ibibazo n'uburwayi barasengewe
Ubusabane nk'ubu nabwo bwarimo
Olive bakunda kwita Nshingira amabuye
Stella na we ni umwe mubahanzi baririmbye muri iki gitaramo
Thacien Titus yasoreje kuyo yise' Aho ugejeje ukora'
Bwarinze bwira bagifatanya na we guhimbaza Imana
TANGA IGITECYEREZO