Kuba wabona umuntu ufite uburanga ukamubenguka, nta gitangaza kirimo, ikibazo ni uko uko agaragara atari ko buri gihe biba bihuye n’imico afite. Kubera iki? ni ukubera ko ibyo ureba bishobora kugushuka. Bibiliya igira iti “Umugore w’uburanga ariko utagira umutima ameze nk’impeta ya zahabu ku zuru ry’ingurube”.
Urukundo rw’agahararo
Iyo ukunda umuntu by’agahararo, wowe uba wumva umukunda nyabyo kandi n’ubundi, urukundo nyarwo rujyana n’ibyiyumvo, ariko ibyo urukundo rw’agahararo n’urukundo nyarwo rushingiraho biratandukanye. Urukundo rw’agahararo ruba rushingiye gusa ku byo umuntu yashimye ku wundi bigaragara inyuma.
Urwo rukundo rw’agahararo rutuma umuntu atabona aho undi afite intege nke, n’ibyiza afite rukabikabiriza. urukundo rw’agahararo twarugereranya n’akazu kubakishije umucanga gusa. Umukobwa witwa Fiona yaravuze ati “Ntiruramba, uyu munsi ushobora kubona umuntu ukumva uramukunze nyuma y’ukwezi wabona undi, na we ukumva uramukunze!”
Urukundo nyarwo
Iyo uzi neza ibyiza by’umuntu n’aho agira intege nke, ni bwo uba ushobora kumukunda urukundo nyakuri. Ntibitangaje kuba Bibiliya isobanura ko urukundo atari ikintu umuntu yiyumvamo gusa, ahubwo ko rukubiyemo n’indi mico. Bibiliya igira iti “Urukundo rurihangana kandi rukagira neza. . . . rutwikira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose. Urukundo ntirushira” nanone kandi, urukundo nyarwo rutuma umuntu agaragaza iyo mico ashingiye ku byo azi ntaba abitewe n’ubujiji cyangwa gupfa kwemera ibintu buhumyi.
Urugero rw’abantu bakundanye by’ukuri
Inkuru yo muri Bibiliya ivuga ibya Yakobo na Rasheli igaragaza neza icyo urukundo nyarwo ari cyo bombi bahuriye ku mugezi Rasheli yagiye kuhira intama za se, Yakobo akimubona yahise yumva amukunze kubera iki? impamvu ni uko Rasheli yari ateye neza kandi afite uburanga.
Zirikana ko urukundo nyakuri rurenze ibi byo gukunda umuntu kubera uko asa. Uburanga bwa Rasheli si bwo bwonyine Yakobo yarebye kandi koko, Bibiliya ivuga ko nyuma y’igihe gito Yakobo ‘yakunze Rasheli.’.
Ese ibyo byaciriye aho? oya. Inkuru yo muri Bibiliya igaragaza ko urukundo rwabo rwarushijeho gukomera. Se wa Rasheli yatumye Yakobo ategereza imyaka irindwi mbere yo gushyingiranwa. Yakobo yaba yararenganyijwe cyangwa atararenganyijwe, urukundo yakundaga Rasheli rwarageragejwe,iyo ruza kuba urukundo rw’agahararo, Yakobo ntaba yarategereje Rasheli igihe kingana gityo.
Urukundo nyarwo ni rwo rwonyine ruramba byaje kugenda bite? Bibiliya ikomeza igira iti “Yakobo akora imyaka irindwi kugira ngo ahabwe Rasheli, ariko abona iyo myaka ari nk’iminsi mike cyane bitewe n’urukundo yamukundaga.”
Ni irihe somo wavana ku rugero rwa Yakobo na Rasheli? urukundo nyarwo rugaragazwa n’igihe nanone ntiruba rushingiye gusa ku bigaragarira amaso. Birashoboka ko umuntu muzashakana yaba atari wa wundi ubona bwa mbere ukumva uhise umukunda.
Urugero, hari umukobwa witwa Barbara wahuye n’umusore witwa Stephen, Barbara avuga ko akimubona atahise amukunda yaravuze ati “Ariko maze kumumenya neza, ibintu byarahindutse nabonye ukuntu Stephen yita ku bantu, n’uburyo yita ku by’abandi bakeneye aho kwita ku nyungu ze iyo mico yari afite yanyeretse ko yari kuzambera umugabo mwiza natangiye kumukunda'. Amaherezo baje gushyingiranwa kandi bagira urugo rwiza.
Niba ukuze bihagije ku buryo watangira kurambagiza uwo muzabana, wabwirwa n’iki ko uwo urambagiza umukunda urukundo nyakuri? Ntuzafate umwanzuro ushingiye ku byo umutima wawe ukubwira, ahubwo uzakurikize amahame yo muri Bibiliya. Jya umenya neza uwo muntu, aho kwibanda ku buranga bwe gusa.
Muzafate igihe gihagije cyo kumenyana, zirikana ko urukundo rw’agahararo ruyoyoka mu gihe gito ariko urukundo nyarwo rwo uko igihe kigenda gihita rurushaho gukomera kandi nirwo rwunga abantu mu buryo bwuzuye.
Nusobanukirwa ko udakwiriye gukururwa gusa n’uko umuntu agaragara inyuma (ibyo ureba), kandi ko ukwiriye kwirinda urukundo rw’agahararo (uko wiyumva), bizaguha icyizere cy’uko ushobora kuzabona umuntu mukundana urukundo nyarwo.
TANGA IGITECYEREZO