Umuhanzikazi Ingabire Gaby Irene Kamanzi umwe mu bakunzwe cyane mu Rwanda no hanze mu muziki uhimbaza Imana, kuri iyi tariki ya 12 Kamena nibwo yizihiza umunsi w’amavuko, umunsi yaboneyeho izuba.
Kuri Gaby Irene Kamanzi ukiri ingaragu, umunsi nk’uyu aho yizihiza isabukuru y’amavuko ni umunsi ukomeye mu buzima bwe aho afata umwanya agashimira Imana ku bwa byinshi amaze kugeraho yaba mu muziki ndetse no mu buzima busanzwe by’umwihariko akayishimira kuba agihumeka umwuka w’abazima.
Gaby Irene Kamanzi aherutse guhabwa izina mu ruhame rya ‘Miss Gospel’ n’umwe mu bapasiteri bakomeye hano mu Rwanda ndetse bishimangirwa n’abakristo batari bacye babihamirije Inyarwanda.com, barimwita kubera ko afite umuco nk’umukobwa w’umutima, w’uburanga ugira n’ikinyabupfura.
Abakristo benshi cyane cyane abakunda umuziki wa Gospel bamwita 'Miss Gospel'
Gaby Irene Kamanzi kuri ubu uri kubarizwa mu Rwanda nyuma y’amezi atanu n’igice yamaze mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari mu ivugabutumwa, mu kiganiro na Inyarwanda.com yavuze ko hari byinshi byiza ahishiye abakunzi b’ibihangano bye, akaba azabibagezaho mu mpera za 2016.
Nubwo byinshi muri byo yabigize ibanga akabihishira abakunzi be nk’agapfundikiye gatera amatsiko, bimwe mu byo ahishiye abakunzi be harimo kubagezaho alubumu ye ya kabiri izaba ikubiyeho indirimbo ze nshya harimo izo yagiye akorana n’abahanzi batandukanye bo mu bihugu byo hanze y’u Rwanda.
Yatangarije abakunzi be kandi ko yiteguye kujya kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo aho Imana yamutuma aho ariho hose ku isi kuko ngo hari benshi bagikeneye kumva ubutumwa bwiza bubabohora imigozi y’umwanzi satani ndetse abandi benshi bakaba bakeneye ubutumwa bw’amahoro bubahumuriza imitima.
Ni umwe mu baramyi baramya Imana bibavuye ku mutima
Gaby Kamanzi wamamaye mu ndirimbo ‘Amahoro’ ariko muri iyi minsi akaba akunzwe cyane mu ndirimbo ‘Arankunda’ aherutse gukorera amashusho, mu buzima bwe ababazwa cyane no kuba atakiri kumwe na Se umubyara wari umunyamuziki ngo yibonere umusaruro w’impano y’uburirimbyi amukomoraho dore ko yitabye Imana ubwo Gaby Kamanzi yari afite imyaka 12 y’amavuko.
Ingabire Irene Kamanzi waje kumenyekana nka Gaby Irene Kamanzi yavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Avuka mu muryango w’abana batandatu. Ni umukristo mu itorero rya Restoration Kimisagara ndetse ni we ukuriye itsinda riramya rikanahimbaza Imana ’Worship Leader’.
I Kayonza,abana bamukunda cyane bamusabye ko bifotozanya nk'urwibutso bazajya bamwibukiraho
Gaby Kamanzi yavutse mu 1981, afite umugisha wo kuba agifite umubyeyi umubyara (nyina) dore ko Se we yitabye Imana, Gaby akiri umwana. Ni umwe mu bagize itsinda The Sisters abanamo na Aline Gahongayire, Tonzi na Phanny Wibabara.
Ni umwe mu bagize itsinda The Sisters
Amaze gutwara ibikombe bitandukanye kandi bikomeye mu muziki wa Gospel aho twavuga nka Salax Award ndetse n’ibindi bihembo bitari bicye bya Groove Awards. Yitabiriye kandi amarushanwa akomeye ari ku rwego mpuzamahanga, yakoranye indirimbo n'abahanzi bakomeye bariho Esther Wahome n'abandi bo mu karere batandukanye. Yakoze ibitaramo muri Amerika ndetse hari n'ibindi byinshi ateganya gukorera mu bindi bihugu.
Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi 'Miss Gospel'
Hano yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Gaby Kamanzi hamwe na bamwe mu bakunzi be bo muri Amerika
REBA HANO 'ARANKUNDA' YA GABY KAMANZI
TANGA IGITECYEREZO