Kigali

Mu mvugo ikakaye Perezida Kagame yakomoje ku rubyiruko rwambara ubusa ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:19/01/2025 13:47
0


Perezida Paul Kagame yagarutse ku kibazo cy’urubyiruko rwambara ubusa ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko hamaze iminsi hagaragara ikibazo cy’abakwirakwiza amashusho y’urukozasoni, bamwe bakaba barihanijwe abandi bagafungwa.



Ni ibikubiye mu butumwa yagejeje ku bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gushima Imana no gusabira Igihugu kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2024 muri Serena Hotel.

Aya masengesho azwi nka National Prayer Breakfast ategurwa n'Umuryango Rwanda Leaders Fellowship. Yitabiriwe n’Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye barimo abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, abahagarariye abikorera, urubyiruko, imiryango itari iya Leta ndetse n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda.

Ni umwanya mwiza, abayobozi mu ngeri zitandukanye bahurira hamwe bagashima Imana ku byiza iba yarakoreye Igihugu.

Abitabiriye aya masengesho afite insanganyamatsiko igira iti ‘Kwinjiza indangagaciro z’Ubumana mu miyoborere,’ bashimye Imana ku byiza yakoreye u Rwanda n'Abanyarwanda mu mwaka wa 2024 ndetse no kuyiragiza uwa 2025.

Perezida Kagame yavuze ko akurikirana ibyo urubyiruko rwirirwamo ku mbuga nkoranyambaga, akomoza no ku bambara ubusa, kimwe mu bibazo bihangayikishije muri iki gihe.

Ati: "Njya mbibona njye nkurikira ibintu no ku mbuga nkoranyambaga, intambara zirirwa ziriho z'abana bato bari aho bambara ubusa bakajya ku muhanda. Uwambara ubusa se ararata iki undi adafite? Nta dini ribaho ryo kwambara ubusa. Nta muryango ubaho wo kwambara ubusa."

Ariko buriya kwambara ubusa, ntabwo ari bwa busa. Burya bambaye ubusa no mu mutwe.Ni ubusa buri mu mutwe nicyo kibazo, ni ho bishingira. Mbwira rero ukuntu wakwemerera Umuryango Nyarwanda kubaho gutyo, ukibwira ko nubwo twicaye hano twebwe nk’Abayobozi mu nzego zitandukanye, inshingano tuzaba twuzuza ni izihe? Ni izambika ubusa Abanyarwanda? Ni uko abana tubarera?”

Yavuze ko buri wese afite inshingano zo kurwanya ibiyobyabwenge n'ubusinzi mu rubyiruko no mu bakuru, agaragaza ko izo ngeso ari zo sooko y’ibibazo by’amakimbirane bihora mu miryango.

Ati: “Ariko bya biyobyabwenge nibyo bivamo ingaruka zindi z’imiryango guhora irwana buri munsi.”

Perezida Kagame, yaboneyeho gukebura abayobozi mu nzego zinyuranye zirimo iza Leta n’amadini, kugira uruhare mu gukumira ibibazo biri mu muryango Nyarwanda.

Ati: “Turebe hirya tubyihorere tuvuge ngo bibe uko bishatse? Twaba tumaze iki se? Twaba twebwe inshingano zacu ari izihe?”

Ibi Umukuru w’Igihugu abigarutseho nyuma y’uko Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, aherutse kuburira abantu bakoresha nabi imbuga nkoranyambaga, atangaza ko bashobora no gufungwa kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 10.

Ubwo yari mu kiganiro na Televiziyo Rwanda ku wa 12 Nzeri 2024, Dr. Murangira yagize ati “Abo bantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga nabi baba bazi neza 100% ko ibyo bakora ari icyaha. Iyo babikora bihisha inyuma y’utuzina biyita ariko barafatwa kandi bagahabwa ibihano bitewe n’ibyo bakoze."

Akomeza ati “Niba ari ugutangaza ibihuha hari amategeko ahari abihana, niba ari ukwiyitirira umwirondoro w’undi, niba ari ugukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, niba ari uguhamagarira abantu kwanga abandi, niba ari ugukoresha imvugo zivangura abantu cyangwa gukwirakwiza ibikorwa by’urukozasoni, ibyo byose hari amategeko abihana kandi hazamo n’ibihano by’igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 10.”


Perezida Paul Kagame yakebuye urubyiruko rwambara ubusa ku mbuga nkoranyambaga

Yabigarutseho mu masengesho yo gushima Imana no gusabira Igihugu yitabiriwe n'abayobozi batandukanye  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND