Nyuma y’iminsi bivugwa ko abanyamakuru Rutamu Elie Joe na Rugimba Theogene bamaze kwerekeza kuri Radio one, aba bombi banamaze kwemeza igihe bazatangirira akazi mu gihe amaradiyo aba bombi bavuyeho nayo yamaze kwemeranya n’abanyamakuru bazaza gusimbura abahavuye.
Rutamu na Rugimbana bazatangira akazi ku itariki 10 Kamena 2016, aho bazatangirana n’umukino wo gufungura igikombe cya Euro 2016 nkuko byatangajwe na Rugimbana abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook. Gusa nubwo aba basore bazatangira akazi icyo gihe abanyamakuru bazabasimbura bo bamaze kumenyekana mu itangazamakuru kuko amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com ahamya ko Mahoro Nasri ndetse na Rugangura Axel aribo bazahita basimbura Rutamu Elie Joe ndetse na Rugimbana Theogene mu bigo bakoreraga.
Mahoro Nasri niwe ugiye gusimbura Rugimbana kuri radio 10
Aba banyamakuru bombi (Mahoro Nasri na Rugangura Axel) bakoraga kuri Flash Fm bagiye kuziba icyuho cya Rugimbana na Rutamu ku ma radiyo bakoreraga. Mahoro Nasri wari usanzwe yogeza umupira kuri radiyo Flash fm ubu agiye kwimurira ibikorwa bye kuri Radio 10 aho azajya afatanya na Fuadi Uwihanganye umenyerewe ku kazina k’agatazirano ka Papa w’abatoto.Uyu musore Mahoro Nasri akaba agiye kuziba icyuho cya Rugimbana Theogene wari usanzwe yogeza umupira kuri Radio 10.
Rugangura Axel niwe ugiye gufatanya na Paty Habarugira bazibe icyuho cya Rutamu kuri Radiyo Rwanda
Usibye Mahoro Nasri ugiye kuri Radio 10, Rugangura Axel we amakuru agera ku Inyarwanda.com arahamya ko yamaze kwerekeza kuri Radio Rwanda aho agomba kuziba icyuho cya Rutamu Elie Joe wari usanzwe ahavuga urubuga rw’imikino ndetse akanogeza myinshi mu mipira. Amakuru inyarwanda.com ifitiye gihamya akaba ari uko uyu musore yamaze kumvikana na Radiyo Rwanda ku buryo isaha iyo ariyo yose yakumvikana kuri iyi Radiyo.
Iyo wegereye aba banyamakuru nta kintu bagutangariza kijyanye no guhindura akazi kabo, gusa zimwe mu nshuti za hafi z’aba bombi zo zihamya ko amasezerano n’ibigo bishya bagiye kujyamo yarangiye gusinywa ndetse bakaba bamaze no gusezera kuri Radiyo Flash Fm nkuko amakuru agera ku Inyarwanda abihamya.
TANGA IGITECYEREZO