Kigali

Arenga Miliyoni 70 Frw yakoreshejwe mu gitaramo cyo kwizihiza ibigwi bya Buravan

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/10/2024 9:46
0


Igitaramo cy’iserukiramuco ‘Twaje’ ryari rigamije kwizihiza ubuzima bw’umunyamuziki Yvan Buravan ryasize inkuru nziza mu mitima y’ibihumbi by’abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, ahanini bitewe n’imyiteguro yari yakozwe mu gihe cy’amezi abiri ashize; hagamije gushyira mu ngiro ibyari mu nzozi ze.



Ni iserukiramuco ryabaye ku wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024 muri BK Arena, rihuza abahanzi barenga 15 bakomeye mu Rwanda barimo umuraperi Ish Kevin.

Ni ubwa mbere iri serukiramuco ryari ribaye, ndetse umuryango YB Foundation utangaza ko rizajya riba buri mwaka mu rwego rwo gusigasira ibikorwa bya Buravan.

Ku nshuro ya mbere ryaranzwe n’igitaramo cyamaze amasaha abiri yuzuye, kandi cyagaragaje ubufatanye bw’abahanzi, kuko bagiye bahurira mu ndirimbo bitewe n’uburyo Malaika Uwamahoro yari yateguye uyu mukino washushanyije neza ubuzima Buravan yabayemo akiri mu mubiri.

InyaRwanda yahawe amakuru yizewe yemeza ko mu gutegura iki gitaramo cy’iri serukiramuco ‘Twaje’ byasabye arenga Miliyoni 70 Frw. 

Aya mafaranga yagezeho bitewe n’uko bishyuye BK Arena Miliyoni 27 Frw kugira ngo bakoreramo iki gitaramo. Mu busanzwe kugira ngo ukorere igitaramo muri BK Arena wishyura Miliyoni 28 Frw.

YB Foundation kandi yishyuye Miliyoni 35 Frw Sosiyete ya Rwanda Events yabafashije mu bijyanye n’amatara, amajwi (Sound) n’ibindi bicurangisho byose byasabwaga. Iyi sosiyete niyo yonyine ifite uburenganzira bwo gushyira ibyuma by’umuziki muri BK Arena.

Ibitaramo byinshi bibera muri BK Arena bikorwa bigizwemo uruhare na Rwanda Events. Ni mu gihe iyo ushaka gukorera igitaramo muri iriya nyubako ntukorane na Rwanda Events mu kugutegurira urubyiniro n’ibicurangisho by’umuziki n’ibindi, ubishyura Miliyoni 7 Frw kugira ngo bagufashe kumanika ibyuma n’ibindi.

Ntabwo ari ukwishyura inyubako gusa bakoze, kuko hari na ‘Bus’ za VIP zatwaraga abahanzi n’ababyinnyi igihe babaga bagiye gufata amafunguro n’ahandi. Ushingiye ku bindi bitaramo byagiye bibera muri BK Arena, wavuga ko umuryango YB Foundation bari mu bashoye amafaranga atari macye kugira ngo bakorere igitaramo muri BK Arena.

Iri serukiramuco ryaririmbyemo Ruti Joel winjiriye mu ndirimbo nka ‘Murakaza’ na ‘Ikinimba’, Impakanizi waririmbye indirimbo ‘Ingabe’, Jules Sentore waririmbye indirimbo ‘Mama’, Mani Martin mu ndirimbo ‘Ingirakamaro’, ni mu gihe Alyn Sano yigaragaje mu ndirimbo ‘Mama’.

Jules Sentore kandi yongeye kugaruka ku rubyiniro aririmba indirimbo ‘Urabaruta bose’, Alyn Sano agaruka aririmba ‘Rumuri’, ni mu gihe Ruti, Impakanizi na Alyn Sano bahuje inganzo baririmba ‘Ni Yesu’ ya Buravan.

Mu gice cya Kane, Jules Sentore yaririmbye indirimbo ye ‘Ni Rwogere’, Mani Martin afatanya na Alyn Sano kuririmba ‘Babiri’, Mani Martin agaruka ku rubyiniro aririmba indirimbo ‘Tiku Tiku’ ya Buravan. Ni mu gihe Andy Bumuntu yaririmbye ‘Bwiza’ ndetse na ‘On Fire’.

Igice cya kane kandi kibanze ku ndirimbo z’urukundo cyane. Kuko Andy Bumuntu yahuje imbaraga na France baririmbana ‘Darlin’ uyu mukobwa yakoranye na Buravan, banahuza imbaraga baririmbana indirimbo ‘You’ ya Buravan.

Umuraperi Ish Kevin kandi yagwijeho igikundiro binyuze mu ndirimbo ‘VIP’ yaririmbanye na Ariel Wayz; Ruti Joel yinjirana na Dj Marnaud ku rubyiniro baririmbana ‘Impore’ bakoranye na Massamba Intore.

Mu gice cya Gatanu, Ariel Wayz yinjiriye mu ndirimbo ‘Shayo’, Nel Ngabo aririmba ‘Zoli’, ‘Mutwale’ ndetse na ‘Ya motema’. Yongeye kugaruka ku rubyiniro kandi aririmba na Ariel Wayz indirimbo ‘Big Time’ iri kuri Album Twaje ya Buravan.

Mu gice cya Gatandatu, Boukuru yaririmbye ‘Silence; Mike Kayihura azamuka ku rubyiniro aririmba anicurangira indirimbo ‘I Just want to be there’ ndetse na ‘I’ll be your Light’.

Mu gice ca Karindwi, haririmbwe indirimbo Gusakara ya Buravan, Juno Kizigenza aririmba indirimbo ‘Yaraje’ yitiriye Album ye, hacurangwa kandi indirimbo ‘Nitwe ejo hazaza’ yaririmbwe n’abahanzi bose bafatanyije na Alyn Sano. 

Hanacuranzwe kandi indirimbo ‘Already Made’ ndetse na ‘Twaje’ yitiriwe Album. Umurishyo w’iki gitaramo wavugijwe n’indirimbo zirimo ‘Cyane’ ya Buravan, ‘Keza’ yaririmbyemo na Nel Ngabo ndetse na ‘I Love you too’ ya Buravan. 


Andy Bumuntu na France Mpundu banyuze benshi nyuma yo guhurira mu ndirimbo ebyiri


Dj Marnaud na Ruti Joel bahuje imbaraga mu ndirimbo 'Impore'


Umuhanzikazi Ariel Wayz ari kumwe n'ababyinnyi ku rubyiniro yishimiwe mu buryo bukomeye


Umuraperi Ish Kevin yihariye urubyiniro yemeza ibihumbi by'abantu muri BK Arena


Iri serukiramuco ryahuje ibihumbi by'abantu biganjemo urubyiruko


Nel Ngabo ari mu bahanzi baririmbye igihe kinini muri iri serukiramuco ryamaze amasaha abiri  


Umuhanzi mu njyana gakondo, Jules Sentore ku rubyiniro yari yitwaje Bibiliya 


Umuhanzikazi Alyn Sano yahinduye imyambaro inshuro eshatu muri iri serukiramuco 


Umuhanzi Mani Martin yagaragarijwe urukumbuzi na benshi bari bamukumbuye mu bitaramo 


Juno Kizigenza na Nel Ngabo ku rubyiniro mu ndirimbo zinyuranye bahuriyemo



Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cy’iserukiramuco ‘Twaje Fest’






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND